IGICE CYA 3
“Uzababwire” iri Jambo
1. (a) Ni ibihe bintu Yesu yari ahuriyeho na Yeremiya? (b) Mu gihe tubwiriza, kuki twagombye kwigana Yeremiya?
YESU KRISTO ni we w’ingenzi dufatiraho urugero mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Birashishikaje kumenya ko hari igihe abantu bo mu kinyejana cya mbere bitegereje Yesu, bakamugereranya n’umuhanuzi Yeremiya (Mat 16:13, 14). Kimwe na Yesu, Yeremiya na we yahawe n’Imana inshingano yo kubwiriza. Urugero, hari igihe Imana yamubwiye iti “uzababwire uti ‘uku ni ko Yehova Imana ya Isirayeli avuga’” (Yer 13:12, 13; Yoh 12:49). Nanone, mu murimo Yeremiya yakoraga wo kubwiriza yagaragaje imico nk’iya Yesu.
2. Ni ikihe kintu abantu bo mu gihe cya Yeremiya basabwaga gukora, abo muri iki gihe na bo bakwiriye gukora?
2 Icyakora, hari Abahamya bamwe bashobora kuvuga bati ‘umurimo dukora wo kubwiriza utandukanye n’uwo Yeremiya yakoraga. Imana yamutumye ku ishyanga ryari ryarayiyeguriye, mu gihe twe abenshi mu bo tubwiriza batazi Yehova.’ Ibyo ni ukuri. Ariko mu gihe cya Yeremiya, abenshi mu Bayahudi bari barabaye ‘abapfapfa’ kandi bari bararetse gusenga Imana y’ukuri. (Soma muri Yeremiya 5:20-22.) Bagombaga kugira ibyo bahindura kugira ngo babone uko basenga Yehova mu buryo yemera. Muri iki gihe na bwo, baba abiyita Abakristo cyangwa abafite indi myizerere, bose bakwiriye kwitoza gutinya Yehova kandi bakamusenga mu buryo yemera. Nimucyo dusuzume uko twakorera Imana y’ukuri kandi tugafasha abandi nk’uko Yeremiya yabigenje.
YEHOVA ‘YANKOZE KU MUNWA’
3. Ni ikihe kintu kidasanzwe Imana yakoreye Yeremiya agitangira gukora umurimo we, kandi se ibyo byatumye uwo muhanuzi yumva ameze ate?
3 Zirikana ko igihe Yeremiya yatangiraga guhanura yumvise Imana imubwira iti “abo nzagutumaho bose uzabasanga, n’icyo nzagutegeka cyose uzakivuga. Ntutinye mu maso habo, kuko ‘ndi kumwe nawe kugira ngo ngukize,’ ni ko Yehova avuga” (Yer 1:7, 8). Hanyuma Imana yakoze ikintu Yeremiya atari yiteze. Yeremiya yagize ati “Yehova arambura ukuboko kwe akunkoza ku munwa. Hanyuma Yehova arambwira ati ‘dore nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe. Uyu munsi nguhaye gutegeka amahanga n’ubwami’” (Yer 1:9, 10). Kuva icyo gihe, Yeremiya yari azi ko yavuganiraga Imana Ishoborabyose.a Kubera ko Yeremiya yumvaga ko Yehova amushyigikiye byimazeyo, yarushijeho kugira ishyaka ryo gukora umurimo wera.—Yes 6:5-8.
4. Tanga ingero z’abantu bagaragaje ishyaka ryihariye mu murimo wo kubwiriza.
4 Muri iki gihe, Yehova ntakora ku bagaragu be nk’uko umuntu yakora ku wundi. Ariko akoresha umwuka we kugira ngo atume barushaho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Hari benshi bagiye bagaragaza ishyaka rigurumana nk’umurimo. Reka dufate urugero rwa mushiki wacu wo muri Esipanye witwa Maruja. Yari amaze imyaka 40 yose yaramugaye amaguru n’amaboko. Kubera ko kubwiriza ku nzu n’inzu byamugoraga, yashatse ubundi buryo bwo kubwiriza. Bumwe muri ubwo buryo ni ukwandika amabaruwa. Maruja yabwiraga umukobwa we ibyo yandika. Mu gihe kingana n’ukwezi, Maruja n’umukobwa we boherereje abantu amabaruwa asaga 150, muri buri bahasha bagashyiramo inkuru y’Ubwami. Iyo mihati bashyizeho yatumye ubutumwa bwiza bugera mu ngo nyinshi zo mu mudugudu baturanye. Maruja yabwiye umukobwa we ati “nihagira imwe muri aya mabaruwa igera ku muntu ufite umutima utaryarya, Yehova azaduha umugisha maze tubone uwo dufasha kwiga Bibiliya.” Umusaza wo mu itorero ryabo yaranditse ati “nshimira Yehova cyane kuba dufite bashiki bacu bameze nka Maruja, bigisha abandi guha agaciro ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.”
5. (a) Ni iki cyafashije Yeremiya gukomeza kurangwa n’ishyaka, nubwo abantu batashishikazwaga n’ubutumwa yatangazaga? (b) Wakora iki kugira ngo ukomeze kurangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza?
5 Mu gihe cya Yeremiya, abenshi mu baturage b’i Yerusalemu ‘ntibishimiraga’ ukuri guturuka ku Mana. Ese kuba abantu batarashishikazwaga n’ubutumwa uwo muhanuzi yatangazaga, byaba byaratumye areka kubwiriza? Oya. Yeremiya yaravuze ati “uburakari bwa Yehova bungurumaniramo. Ndambiwe gukomeza kwifata” (Yer 6:10, 11). Wakora iki kugira ngo ukomeze kugira ishyaka nk’iryo? Kimwe mu byagufasha ni ugutekereza ku nshingano yihariye ufite yo kuvuganira Imana y’ukuri. Uzi neza ko abantu bakomeye bo muri iyi si batesheje agaciro izina ry’Imana y’ukuri. Tekereza nanone ukuntu abayobozi b’amadini bayobeje abantu bo mu ifasi ubwirizamo, nk’uko abatambyi bo mu gihe cya Yeremiya babigenje. (Soma muri Yeremiya 2:8, 26, 27.) Icyakora, ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ubwiriza ni ikimenyetso kigaragaza ko Imana ikunda abantu (Amag 3:31, 32). Gutekereza kuri ibyo bintu bishobora gutuma ukomeza kugira ishyaka ryo gutangaza ubutumwa bwiza no gufasha abagereranywa n’intama.
6. Ni izihe ngorane zitoroshye Yeremiya yahanganye na zo?
6 Ushobora kuba wemera ko gukomeza kurangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza atari ko buri gihe byoroha. Mu murimo Yeremiya yakoreraga Yehova na we yahuraga n’ingorane zitoroshye, zimwe zitewe n’abahanuzi b’ibinyoma. Ushobora kwisomera imwe mu nkuru z’ibyamubayeho muri Yeremiya igice cya 28. Abenshi mu bantu yabwirizaga ntibamutegaga amatwi, kandi rimwe na rimwe yajyaga yumva ari wenyine (Yer 6:16, 17; 15:17). Hari n’igihe yajyaga yibasirwa n’abanzi bashakaga kumwica.—Yer 26:11.
Ni iki kikwizeza ko Yehova azagufasha kunesha inzitizi uhura na zo mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza?
“YEHOVA, WARANSHUTSE”
7, 8. Kuki twavuga ko Imana ‘yashutse’ Yeremiya mu buryo bwamugiriye akamaro?
7 Hari igihe abantu bakobye Yeremiya kandi bakajya bamutuka uko bwije n’uko bukeye, maze abibwira Imana. Muri Yeremiya 20:7, 8 (hasome), havuga ko Yehova ‘yashutse’ umuhanuzi we w’indahemuka. Utekereza ko ari mu buhe buryo Yehova yamushutse?
8 Yehova ntiyigeze ashuka Yeremiya cyangwa ngo amuhende ubwenge akoresheje amayeri cyangwa uburyarya. Ahubwo, Imana ‘yashutse’ umuhanuzi wayo mu buryo bwamugiriye akamaro. Yeremiya yumvaga abamurwanya bamurusha imbaraga cyane, ku buryo ku bwe atari gushobora gusohoza umurimo Imana yamushinze. Ariko Ishoborabyose yaramushyigikiye, imufasha kuwusohoza. Ni nk’aho Yehova yarushije imbaraga Yeremiya, agatsinda intege nke ze. Igihe uwo muntu w’Imana yibwiraga ko imbaraga ze zishize kandi ko atagishoboye gukomeza uwo murimo, Yehova yamuhaye imbaraga kugira ngo awusohoze. Ni muri ubwo buryo Yeremiya yabaye nk’ushutswe. Ibyo bigaragaza ko nubwo uwo muhanuzi yari afite intege nke, Yehova yamuhaye imbaraga akomeza kubwiriza, nubwo yabwirizaga abantu batari bashishikajwe n’ibyo avuga, bamwamaganaga kandi bakamugirira nabi.
9. Kuki wagombye guterwa inkunga n’amagambo ari muri Yeremiya 20:11?
9 Yehova yabereye Yeremiya “nk’umunyambaraga uteye ubwoba,” aramushyigikira (Yer 20:11). Nawe Imana ishobora kuguha imbaraga kugira ngo ukomeze kugira ishyaka ryo gufasha abantu kuyoboka Imana mu buryo yemera, nubwo wahura n’ingorane zitoroshye. Nk’uko bivugwa mu bundi buhinduzi bwa Bibiliya, ushobora kumva Yehova ameze nk’“umurwanyi udatsimburwa” uhagaze iruhande rwawe.—Bibiliya Ijambo ry’Imana.
10. Wiyemeje kuzakora iki mu gihe uzaba wibasiwe n’abakurwanya?
10 Intumwa Pawulo yatsindagirije icyo gitekerezo igihe yateraga inkunga Abakristo bari bahanganye n’ababarwanyaga. Yaranditse ati “mujye mwitwara nk’uko bikwiriye ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo, kugira ngo . . . nzumve . . . ko mushikamye mwunze ubumwe mu bitekerezo, muri ubugingo bumwe, murwanirira ukwizera gushingiye ku butumwa bwiza mufatanye urunana, kandi mu buryo bwose mudaterwa ubwoba n’ababarwanya” (Fili 1:27, 28). Kimwe na Yeremiya n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, ushobora kwishingikiriza ku Mana Ishoborabyose mu gihe ukora umurimo wo kubwiriza, kandi birakwiriye rwose! Mu gihe abantu bagutesheje agaciro cyangwa bakakwibasira, jya uzirikana ko Yehova agushyigikiye kandi ko ashobora kuguha imbaraga. Yazihaye Yeremiya kandi yanazihaye abavandimwe benshi. Bityo rero, nawe ashobora kuziguha. Jya umwinginga kugira ngo agufashe kandi wiringire ko azasubiza isengesho ryawe. Hari igihe Imana ishobora kuguha imbaraga ugahangana n’ingorane urimo, bityo aho kugira ubwoba ukagira ubutwari. Icyo gihe nawe ushobora kumva ari nk’aho Imana ‘yagushutse,’ kuko ushobora gukora ibintu biruta kure cyane ibyo wowe watekerezaga.—Soma mu Byakozwe 4:29-31.
11, 12. (a) Ni ibihe bintu wari ukwiriye guhindura kugira ngo urusheho kubwiriza abantu benshi? (b) Witegereje ifoto iri ku ipaji ya 39, ni ubuhe buryo bwo kubwiriza watekerezaho mu ifasi yawe?
11 Inkuru zivuga iby’umurimo Yeremiya yakoze, zishobora kudufasha kugera kuri byinshi mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Igihe Yeremiya yari amaze imyaka irenga 20 ari umuhanuzi wa Yehova, yaravuze ati ‘nakomeje kubabwira, nkazinduka kare nkababwira, ariko mwanze kumva’ (Yer 25:3). Yazindukaga kare, ntakerererwe. Ese urwo rugero hari ikintu gifatika rwatwigisha? Mu matorero menshi, hari ababwiriza bazinduka kare kugira ngo bajye kubwiriza aho abagenzi bategera imodoka cyangwa aho bategera za gari ya moshi. Mu byaro, Abahamya benshi bazinduka kare kugira ngo babwirize abahinzi n’aborozi ndetse n’abandi bantu baba batangiye imirimo icyo gihe. Ese ku giti cyawe, hari ubundi buryo utekereza washyira mu bikorwa iri somo twakuye ku murimo Yeremiya yakoze mu budahemuka? Ese ntiwajya uzinduka kare kugira ngo iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza ritangire uhari?
12 Mu duce tumwe na tumwe, kubwiriza ku nzu n’inzu nyuma ya saa sita cyangwa ku mugoroba bikunze kugera ku bintu bishimishije. Hari n’ababwiriza bamwe babwiriza nijoro, bagasanga abantu aho imodoka zinywera lisansi, muri za resitora cyangwa ahandi hantu hakorerwa imirimo y’ubucuruzi haba hafunguye amasaha 24 kuri 24. Ese ushobora kugira icyo uhindura kuri gahunda zawe, kugira ngo ubwirize mu masaha abantu barushaho kuboneka mu ngo zabo cyangwa ahandi?
Kuki ushobora kwizera udashidikanya ko Yehova azagushyigikira igihe uzaba utangaza ubutumwa bwe?
13, 14. (a) Urugero rwa Yeremiya ruhuriye he no gusubira gusura? (b) Ni iki kigaragaza ko ukwiriye kuba uwiringirwa mu gihe wasezeranyije umuntu gusubira kumusura?
13 Rimwe na rimwe, Yehova yajyaga ategeka Yeremiya guhanura ahagaze mu marembo y’urusengero cyangwa mu marembo ya Yerusalemu (Yer 7:2; 17:19, 20). Iyo Yeremiya yahanuraga ahagaze mu marembo, byatumaga ijambo rya Yehova rigera ku bantu benshi. Muri abo bantu harimo abakomeye bo muri uwo mugi n’abacuruzi. Kandi kubera ko abenshi bakundaga kunyura muri ayo marembo, birashoboka ko hari abo yavuganaga na bo kenshi kugira ngo abafashe gusobanukirwa ibyo yabaga yarababwiye. Ibyo bitwigisha iki ku birebana no gusubira gusura abantu bagaragaje ko bashimishijwe?
14 Yeremiya yari azi ko umurimo we wo guhanura yahawe n’Imana wari kuzatuma abantu barokoka. Hari igihe yabonye ko gusohoza inshingano yo kubwiriza yahawe n’Imana bitamushobokeye, atuma incuti ye Baruki ngo agende mu mwanya we. (Soma muri Yeremiya 36:5-8.) Ni mu buhe buryo dushobora kwigana Yeremiya? Ese iyo tubwiye nyir’inzu ko tuzagaruka kumusura, turabyubahiriza? Ese iyo gusubira gusura umuntu cyangwa kujya kureba umuntu dusanzwe twigana Bibiliya bitadushobokeye, hari undi muntu dutuma? Yesu yaravuze ati “Yego yanyu ijye iba Yego” (Mat 5:37). Kubahiriza isezerano twatanze ni iby’ingenzi, kuko duhagarariye Imana ivugisha ukuri kandi igira gahunda.—1 Kor 14:33, 40.
Ese ushyiraho imihati ikwiriye kugira ngo utume abantu bose mwahuye barushaho gushimishwa n’ukuri ko muri Bibiliya?
15, 16. (a) Ni mu buhe buryo abantu benshi biganye urugero rwa Yeremiya bagura umurimo wabo? (b) Ni irihe somo wakuye ku nkuru yo muri Chili, nk’uko bigaragazwa n’ifoto iri ku ipaji ya 40?
15 Yeremiya yateye inkunga Abayahudi b’i Babuloni, abandikira ibaruwa ivuga “ijambo ryiza” riturutse kuri Yehova, rirebana no kugarurwa mu gihugu cyabo (Yer 29:1-4, 10). Muri iki gihe na bwo, dushobora gutangaza “ijambo ryiza” ry’ibyo Yehova azakora vuba aha dukoresheje amabaruwa cyangwa telefoni. Ese ushobora kwifashisha ubwo buryo kugira ngo ubwirize bene wanyu cyangwa abandi bari mu duce twa kure n’ahantu hadapfa kugerwa?
16 Iyo ababwiriza b’Ubwami muri iki gihe biganye urugero rwa Yeremiya rwo gusohoza umurimo uko bikwiriye, akenshi bagera ku bintu bishimishije. Umuhamya wo muri Chili yabwirije umugore wari usohotse aho bategera gari ya moshi. Uwo mugore yashimishijwe n’ubutumwa bwo muri Bibiliya yumvise kandi yemera ko uwo Muhamya yamusanga iwe bakaganira kuri Bibiliya. Icyakora, uwo Muhamya yibagiwe kwandika aderesi y’uwo mugore. Nyuma yaho, kubera ko uwo mushiki wacu yari azi ko gufasha uwo mugore gukomeza gushimishwa n’ukuri ko muri Bibiliya ari iby’ingenzi, yasenze Yehova ngo amufashe. Bukeye bwaho, yasubiye ha handi bahuriye, kuri ya saha bari bahuriyeho, yongera guhura na wa mugore. Icyo gihe bwo, yibutse kwandika aderesi y’uwo mugore, kandi nyuma yaho aza kumusura iwe kugira ngo amufashe gusobanukirwa Ibyanditswe. Urubanza Imana yaciriye isi ya Satani ruri hafi gusohora. Icyakora, abantu bihana kandi bakizera ubutumwa bwiza, bafite ibyiringiro. (Soma mu Maganya 3:31-33.) Nimucyo tujye tugaragaza ko tubizirikana tubwiriza abantu bo mu ifasi yacu tubyitondeye.
Ese waba waragize icyo uhindura kuri gahunda zawe n’uburyo ubwirizamo kugira ngo urusheho kubwiriza abantu benshi?
“WENDA BAZUMVA MAZE BAHINDUKIRE”
17. Mu gihe ubwiriza mu ifasi yawe, wakwigana ute uburyo Yeremiya yakoreshaga?
17 Yehova ntiyashakaga ko hagira n’umwe urimbuka. Hasigaye imyaka icumi ngo Yerusalemu irimbuke, Yehova yakoresheje Yeremiya kugira ngo afashe abari barajyanywe mu bunyage i Babuloni kugira ibyiringiro. Bibiliya igira iti “nzabahangaho ijisho ryanjye ribarebe neza, kandi rwose nzatuma bagaruka muri iki gihugu. Nzabubaka aho kubasenya, kandi nzabatera aho kubarandura.” Yeremiya yarababwiye ati ‘hari ibyiringiro by’imibereho yanyu y’igihe kizaza’ (Yer 24:6; 26:3; 31:17). Yeremiya yabonaga abo bantu nk’uko Imana yababonaga. Yashohoje umurimo we yita ku bantu abikuye ku mutima, abagezaho amagambo Yehova yavuze abinginga ati “ndabinginze nimuhindukire buri wese areke inzira ye mbi, mugorore imigenzereze yanyu” (Yer 35:15). Ese hari ubundi buryo watekerezaho, wakoresha kugira ngo ugaragaze ko wita ku bantu bo mu ifasi yawe ubikuye ku mutima?
18, 19. (a) Dukwiriye kwirinda kubona abantu dute mu gihe tubwiriza ubutumwa bwiza? (b) Ni iyihe myifatire ya Yeremiya dukwiriye kwigana?
18 Urukundo ruvuye ku mutima Yeremiya yakundaga abantu, ntirwigeze rucogora. Igihe Yerusalemu yarimbukaga, yakomeje kugirira abantu impuhwe. (Soma mu Maganya 2:11.) Abayahudi ni bo bari barikururiye ayo makuba. Nyamara Yeremiya ntiyigeze ababwira ati ‘awa! Sinari narababwiye!’ Ahubwo ibyabagezeho byamuteye agahinda kenshi cyane. Natwe, umurimo wacu wo kubwiriza ntitwagombye kuwukora byo kurangiza umuhango, twumva ari nko gusohoza itegeko twahawe gusa. Imihati dushyiraho mu murimo wo kubwiriza, yagombye kugaragaza uko urukundo dukunda Imana hamwe n’abantu baremwe mu ishusho yayo rungana.
Ese ugaragariza abantu ko ubitayeho ubikuye ku mutima?
19 Nta kintu na kimwe muri iyi si cyaturutira kubwiriza turi Abahamya b’Imana y’ukuri. Uko ni ko na Yeremiya yabibonaga igihe yandikaga ati “Yehova Mana nyir’ingabo, nabonye amagambo yawe ndayarya maze ampindukira umunezero n’ibyishimo mu mutima, kuko nitiriwe izina ryawe” (Yer 15:16). Nitubwiriza ubutumwa bwiza, hari abandi benshi bazamenya uwabahaye ubuzima kandi bakamukunda. Ibyo tuzabigeraho nitubwirizanya ishyaka n’urukundo, nk’uko Yeremiya yabiduhayemo urugero.
Ukurikije urugero rwa Yeremiya, ni ubuhe buryo bundi wazagerageza gukoresha utangaza “ijambo ryiza” rya Yehova?
a Nk’uko byagenze kuri Yeremiya, akenshi Yehova yagiye atuma abamarayika bakavuga mu izina rye, mbese nk’aho ari Yehova ubwe wabaga avuga.—Abac 13:15, 22; Gal 3:19.