ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lf ikibazo 4 pp. 22-29
  • Ese ubuzima bwose bwakomotse ku mukurambere umwe?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ubuzima bwose bwakomotse ku mukurambere umwe?
  • Ibibazo bitanu ukwiriye kwibaza ku nkomoko y’ubuzima
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IGITI CYA DARWIN CYARATEMWE
  • NONE SE TWAVUGA IKI KU BISIGAZWA BY’IBINYABUZIMA BYABAYEHO KERA?
  • IBIMENYETSO BIRAKEMANGWA
  • NI IKI MU BY’UKURI FILIMI IGARAGAZA?
  • Turwanirire ukuri mu isi y’ibyaha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
Ibibazo bitanu ukwiriye kwibaza ku nkomoko y’ubuzima
lf ikibazo 4 pp. 22-29

IKIBAZO CYA 4

Ese ubuzima bwose bwakomotse ku mukurambere umwe?

Igiti cya Darwin kigaragaza ko ibinyabuzima byakomotse ku mukurambere umwe

Darwin yatekerezaga ko ubuzima bwose bwakomotse ku mukurambere umwe. Yatekerezaga ko amateka y’ubuzima buri ku isi bwose ameze nk’igiti kinini. Nyuma yaho abandi baje gutekereza ko icyo giti cy’ubuzima cyatangiye ari igihimba kigizwe n’ingirabuzimafatizo zoroheje za mbere. Icyo gihimba cyamezeho amashami agizwe n’amoko mashya y’ibinyabuzima. Ayo mashami yakomeje kwigabanyamo imiryango y’ibimera n’inyamaswa. Nyuma yaho iyo miryango yaje kwigabanyamo udushami duto, tugizwe n’amoko yose y’ibimera n’inyamaswa tubona muri iki gihe. Ariko se koko ni uko byagenze?

Icyo abahanga benshi babivugaho. Abahanga benshi bavuga ko ibisigazwa by’ibinyabuzima bya kera bishyigikira iyo nyigisho ivuga ko ubuzima bwakomotse ku mukurambere umwe. Nanone bavuga ko ubuzima bugomba kuba bwarakomotse ku mukurambere umwe kubera ko ibinyabuzima byose bigira ADN.

Bibiliya yo ibivugaho iki? Inkuru yo mu Ntangiriro ivuga ko ibimera, ibiba mu Nyanja, inyamaswa zo ku isi n’ibiguruka, byose byaremwe “nk’uko amoko yabyo ari” (Intangiriro 1:12, 20-25). Ibyo byumvikanisha ko mu bwoko bumwe hashobora kubamo amatsinda atandukanye, ariko ko nanone hariho imipaka ituma amoko ativanga. Dukurikije ibyo Bibiliya ivuga, mu bisigazwa by’ibinyabuzima byabayeho kera, twagombye kubonamo amoko mashya y’ibinyabuzima byabayeho mu buryo butunguranye, bitagiye byihinduriza ngo bivemo ibindi.

None se ibimenyetso bigaragaza iki? Ese ibimenyetso bigaragaza ko ibivugwa muri Bibiliya ari byo by’ukuri, cyangwa bigaragaza ko ibyo Darwin avuga ari byo by’ukuri? None se ibintu byavumbuwe mu myaka 150 ishize byo bigaragaza iki?

IGITI CYA DARWIN CYARATEMWE

Mu myaka ya vuba aha, abahanga bashoboye kugereranya ADN y’ibinyabuzima bitandukanye bigizwe n’ingirabuzimafatizo imwe na ADN z’ibimera n’inyamaswa. Batekerezaga ko kubigereranya byari gushyigikira cya giti cya Darwin. Ariko si ko byagenze.

Ubushakashatsi bwagaragaje iki? Mu mwaka wa 1999, umuhanga mu binyabuzima witwa Malcolm S. Gordon yaranditse ati: “Uko bigaragara, ubuzima bufite inkomoko nyinshi. Biragaragara ko ibinyabuzima byose biriho bitagize inkomoko imwe.” Ese hari ibimenyetso bigaragaza ko imiryango yose y’ibinyabuzima yari ishamikiye ku gihimba kimwe nk’uko Darwin yabivuze? Gordon akomeza agira ati: “Igitekerezo cya kera cy’uko abantu bemeraga ko ibinyabuzima bifite inkomoko imwe, usanga ntaho gihuriye n’amatsinda y’ibinyabuzima tuzi ariho muri iki gihe. Ntaho gihuriye n’imiryango migari y’ibinyabuzima kandi nta n’aho gihuriye n’amatsinda ari mu muryango umwe.”29a

Ubushakashatsi bwa vuba aha bukomeje kuvuguruza inyigisho ya Darwin ivuga ko ibinyabuzima byose byakomotse ku mukurambere umwe. Urugero, mu mwaka 2009, hari ingingo yasohotse mu kinyamakuru cyasubiyemo amagambo yavuzwe n’umuhanga mu bijyanye n’ubwihindurize witwa Eric Bapteste agira ati: “Nta kimenyetso na kimwe dufite kigaragaza ko ibinyabuzima byose byakomotse ku mukurambere umwe.”30 Nanone cyasubiyemo amagambo y’umuhanga wemera ubwihindurize witwa Michael Rose kigira kiti: “Inyigisho ivuga ko ibinyabuzima bifite umukurambere umwe iragenda ihambwa mu kinyabupfura kandi ibyo twese turabizi. Icyo tutaremeranyaho neza ni uko tugomba guhindura amahame yose dushingiraho twigisha ibinyabuzima.”31b

NONE SE TWAVUGA IKI KU BISIGAZWA BY’IBINYABUZIMA BYABAYEHO KERA?

Hari abahanga benshi bavuga ko ibyo bisigazwa bishyigikira igitekerezo kivuga ko ubuzima bwakomotse ku mukurambere umwe. Urugero, bavuga ko ibyo bisigazwa bigaragaza ko amafi yahindutse ubwoko bw’imitubu, ibikururanda na byo bigahinduka inyamabere. Ariko se mu by’ukuri ni iki ibyo bisigazwa bigaragaza?

Umuhanga mu birebana n’inyigisho y’ubwihindurize witwa David M. Raup yaravuze ati: “Aho kugira ngo abahanga bo muri iki gihe n’abo mu gihe cya Darwin babone ibimenyetso byemeza ko ubuzima bwagiye bubaho gahorogahoro, ahubwo babonye ko ubwoko bw’ibinyabuzima bwagiye bubaho mu buryo butunguranye kandi mu gihe cyose bwabayeho, bwagiye buhindukaho utuntu tw’ubusabusa cyangwa ntibuhinduke na gato, ubundi bukazimira.”32

Mu by’ukuri, ibyinshi mu bisigazwa by’ibinyabuzima bya kera, bigaragaza ko ubwoko bw’ibinyabuzima bwagumye uko bwari buri mu gihe k’imyaka myinshi cyane bwabayeho. Nta kimenyetso kigaragaza ko hari ubwoko bw’ibinyabuzima bwigeze bwihinduriza ngo buhindukemo ubundi. Ibinyabuzima byagiye bibaho nta sano bifitanye n’ibyo batekereza ko byabibanjirije. N’ibintu bigize ibyo binyabuzima na byo byabayeho mu buryo butunguranye. Urugero, uducurama dukoresha ijwi ryatwo ngo tumenye ikerekezo tujyamo, twabayeho dutya mu buryo butunguranye kandi nta mukurambere watwo wabona.

Iyo ugenzuye ibyo bisigazwa, usanga imiryango migari y’ibisimba isaga kimwe cya kabiri, yarabayeho mu gihe gito cyane. Kubera ko abahanga bakora ubushakashatsi kuri ibyo bisigazwa babonye ko amoko menshi y’ibinyabuzima bishya yabayeho mu buryo butunguranye kandi mu gihe gito, icyo gihe bakita “iturika rya Cambrian.” None se icyo gihe cya Cambrian cyabayeho ryari?

Reka tuvuge ko imibare abashakashatsi bakoze ari ukuri. Icyo gihe amateka y’isi yagaragazwa n’umurongo w’ibihe ureshya n’uburebure bw’ikibuga cy’umupira w’amaguru (1). Kugira ngo ugere mu gihe abahanga bita igihe cya Cambrian (2), wagenda 7/8 by’icyo kibuga. Mu gace gato k’icyo gihe ni ho ubona imiryango migari y’ibisimba igaragara mu bisigazwa by’ibinyabuzima byabayeho kera. Ni mu buhe buryo igaragara mu buryo butunguranye? Mu gihe ukomeje kugenda kuri uwo murongo w’ibihe, uba utaratera n’intambwe imwe ukabona ugeze kuri ibyo binyabuzima byose.

Umurongo w’ibihe ureshya n’ikibuga cy’umupira w’amaguru ugaragaza igihe abahanga bita Iturika rya Cambrian cyatangiriye

Ukuntu ibyo binyabuzima by’ubwoko butandukanye biboneka mu buryo butunguranye, bituma bamwe mu bakora ubushakashatsi ku nyigisho y’ubwihindurize bashidikanya ku nyigisho ya Darwin. Urugero, mu mwaka wa 2008, umuhanga mu binyabuzima wemera ubwihindurize witwa Stuart Newman yatanze ikiganiro asobanura ko hakenewe indi nyigisho nshya y’ubwihindurize yasobanura uko ibinyabuzima by’ubwoko butandukanye byose byabayeho mu buryo butunguranye. Yaravuze ati: “Ntekereza ko inyigisho ya Darwin y’ubwihindurize yaba ishyizwe ku ruhande, igafatwa nk’izindi nyigisho ziri aho zigeze kubaho kandi ntifatwe nk’inyigisho y’ingenzi cyane isobanura uko ibinyabuzima bito byagiye byihinduriza bikavamo ibinyabuzima binini.”33

IBIMENYETSO BIRAKEMANGWA

Uko ibisigazwa by’ibinyabuzima byabayeho kera bigaragazwa muri bimwe mu bitabo byigishirizwamo n’ihindurangano ryabyo

Kuki hari ibitabo bihindura ingano y’ibisigazwa by’ibinyabuzima byabayeho kera bikabigaragaza nk’aho byakurikiranye mu buryo runaka?

Hejuru ibumoso: Uko bigaragazwa mu bitabo bimwe

Hejuru iburyo: Ubunini bugenekereje

Bite se ku bisigazwa by’ibinyabuzima bya kera abahanga bifashisha bagaragaza ko amafi yahindutse imitubu na ho ibikururanda bigahinduka inyamabere? Ese byaba bitanga gihamya ifatika igaragaza ko ubwihindurize bwabayeho koko? Iyo ubisuzumye witonze wibaza ibibazo byinshi.

Icya mbere: Iyo ugereranyije ubunini bw’ibinyabuzima biri hagati y’ibikururanda n’inyamabere, usanga hari igihe ibitabo byigishirizwamo inyigisho y’ubwihindurize biyobya. Aho kugira ngo usange ibyo binyabuzima bingana, hari ibyo usanga ari binini cyane ibindi ugasanga ari bito cyane.

Ikibazo cya kabiri ari na cyo gikomeye cyane, ni uko usanga nta kimenyetso kigaragaza ko ibyo binyabuzima bifitanye isano. Usanga ibinyabuzima bashyira muri icyo kiciro bitandukanyijwe n’imyaka abahanga babarira muri za miriyoni. Ku birebana n’igihe gitandukanya ibisigazwa byinshi by’ibinyabuzima byabayeho kera, umuhanga witwa Henry Gee yaravuze ati: “Icyo gihe ni kirekire cyane ku buryo tudashobora kwemeza ko ibyo binyabuzima byakomotse ku mukurambere umwe.”34c

Umuhanga witwa Malcolm S. Gordon yagize icyo avuga ku binyabuzima biri hagati y’amafi n’imitubu, avuga ko “ibyo bisigazwa bigaragaza agace gato cyane ariko kadafite byinshi gahuriyeho n’ibinyabuzima bitandukanye byo muri ayo matsinda byariho muri icyo gihe.” Yakomeje agira ati: “Nta buryo dufite bwo kumenya niba hari uruhare ibyo binyabuzima byagize ku binyabuzima byakurikiyeho cyangwa niba hari isano bifitanye.”35d

Igishushanyo kigaragaza isano ibisimba bitandukanye bishobora kuba byari bifitanye

NI IKI MU BY’UKURI FILIMI IGARAGAZA?

Inkuru yasohotse mu kinyamakuru kitwa National Geographic mu mwaka wa 2004 yagereranyije ibisigazwa by’ibinyabuzima bya kera “na firimi igaragaza uko ubwihindurize bwabayeho ariko muri buri duce 1000 tw’iyo firime, 999 tukaba twaragiye dutakara mu cyumba bayitunganyirijemo.”36 Ngaho tekereza icyo urwo rugero rusobanura.

Umugozi wa firimi n’uduce dutandukanye tw’iyo firime

Niba “uduce 95 twa firime” y’ibisigazwa by’ibinyabuzima bya kera tugaragaza ko nta bwoko bw’igisimba bwigeze bwihinduriza, kuki abigisha ubwihindurize batondeka utundi “duce 5” tw’iyo firime bagaragaza ko ibyo byabayeho?

Tekereza ufite uduce 100 twa firime ndende yahoze ifite uduce 100.000. Ese wamenya inkuru yavugwaga muri iyo firime? Ushobora kuba usanzwe ufite igitekerezo kuri iyo firime. Ariko se byagenda bite uramutse usanze uduce dutanu mu duce 100 wabonye, ari two twonyine dushobora gushyigikira igitekerezo cyawe, ariko utundi 95 twose tukaba tuvuga indi nkuru ihabanye n’icyo gitekerezo cyawe? Ese byaba bishyize mu gaciro kuvuga ko icyo gitekerezo cyawe ari ukuri, ngo ni uko gusa ufite uduce dutanu tugishyigikira? Ese ntibyaba byatewe n’uko watondetse utwo duce dutanu kugira ngo duhuze n’icyo gitekerezo wifuza? None se ntibyaba bihuje n’ubwenge uramutse wemeye ko ibitekerezo biri mu tundi duce 95 bigira ingaruka ku gitekerezo ufite?

None se urwo rugero ruhuriye he n’uko abemera inyigisho y’ubwihindurize babona ibisigazwa by’ibinyabuzima byabayeho kera? Ibyinshi muri ibyo bisigazwa, twagereranya na twa duce 95 tugize firime, byagaragazaga ko ubwoko bw’ibinyabuzima runaka bwahindukagaho utuntu duto cyane. Nyamara abashakashatsi bamaze imyaka myinshi baranze kubyemera. None se ni iki cyatumye batemera ibyo bimenyetso bifatika? Umwanditsi witwa Richard Morris yaravuze ati: “Uko bigaragara abahanga bagendeye ku gitekerezo kemerwaga n’abandi bahanga benshi cy’uko ibintu byagiye byihinduriza buhorobuhoro nubwo babonye ibimenyetso bifatika bivuguruza icyo gitekerezo. Bageragezaga gusobanura ibyo bimenyetso bashingiye ku bitekerezo by’ubwihindurize byemerwaga n’abantu benshi.”37

“Gufata ibisigazwa by’ibinyabuzima byabayeho kera, maze ukabishingiraho uvuga ko ibinyabuzima byose byakomotse ku mukurambere umwe, icyo si igitekerezo gishingiye kuri siyansi cyakwemerwa n’ubushakashatsi. Ahubwo kimeze nk’umugani bacira abana bagiye kuryama. Gishobora kuba gishimishije, wenda kinigisha, ariko ntiwavuga ko ari igitekerezo gishingiye kuri siyansi.” Byavuzwe na Henry Gee

Bite se ku bemera inyigisho y’ubwihindurize muri iki gihe? Ese na bo ntibaba bagerageza gutondeka ibyo bisigazwa by’ibinyabuzima byabayeho kera bakurikije ibitekerezo byemerwa muri iki gihe n’abemera inyigisho y’ubwihindurize, aho kubitondeka bakurikije ibimenyetso bigaragara mu byinshi mu bisigazwa by’ibinyabuzima byabayeho kera n’ibimenyetso bigaragara muri ADN?e

Ubitekerezaho iki? Ukurikije ibimenyetso twabonye ni uwuhe mwanzuro wagombye gufata? Reka twongere turebe ibintu twasuzumye kugeza ubu.

  • Ubuzima bwa mbere bwabayeho ku isi ntibwari bworoheje.

  • Amahirwe y’uko ibice bigize ingirabuzimafatizo byaba byariteranyije mu buryo bw’impanuka, ni hafi ya ntayo.

  • ADN twagereranya na porogaramu ya mudasobwa igenga ibibera mu ngirabuzimafatizo, irahambaye kandi irimo ubuhanga buruta ubwa porogaramu iyo ari yose n’uburyo bwo kubika amakuru byakozwe n’abantu.

  • Ubushakashatsi bwakozwe kuri ADN bugaragaza ko ubuzima butakomotse ku mukurambere umwe. Nanone iyo witegereje ibisigazwa by’ibinyabuzima byabayeho kera, ubona imiryango migari y’ibisimba yaragiye ibaho mu buryo butunguranye

None se nyuma yo gusuzuma ibi bimenyetso, utekereza ko uko Bibiliya isobanura inkomoko y’ubuzima ari byo bihuje n’ukuri? Icyakora hari abantu benshi bavuga ko siyansi ivuguruza ibintu byinshi Bibiliya yigisha ku birebana n’irema. Ese ibyo bavuga ni ukuri? Ni iki mu by’ukuri Bibiliya ibivugaho?

a Abahanga mu binyabuzima bagabanya inyamaswa mo imiryango migari bakurikije imiterere yazo. Abahanga bashyira ibinyabuzima mu byiciro birindwi kandi buri kiciro kikaba gitanga amakuru arambuye ugereranyije n’ikiciro kikibanjirije. Ikiciro cya mbere ari na cyo cyagutse kurusha ibindi, kitwa ubwami. Hakurikiraho umuryango mugari, itsinda, itsinda rito, umuryango, ubwoko bugari n’ubwoko. Urugero, ifarashi iri mu bwami bw’ibisimba, iri mu muryango mugari wa Chordata; iri mu itsinda ry’inyamabere, iri mu itsinda rito rya Perissodactyla; iri mu muryango wa Equidae; iri mu bwoko bugari bwa Equus; ikaba mu bwoko bwa Caballus.

b Icyakora tuzirikane ko yaba icyo kinyamakuru cyangwa Bapteste cyangwa Rose, batigeze bavuga ko inyigisho y’ubwihindurize ari ikinyoma. Icyo bavuze gusa ni uko batabonye ibimenyetso bishyigikira inyigisho ya Darwin ivuga ko ibintu byose byakomotse ku mukurambere umwe. Abo bahanga baracyashakisha ibindi bisobanuro byashyigikira inyigisho y’ubwihindurize.

c Henry Gee yemera inyigisho y’ubwihindurize. Ibyo yabivuze ashaka kugaragaza ko ibisigazwa by’ibinyabuzima bya kera, bidashobora gutanga ibisubizo byose.

d Malcom S. Gordon ashyigikira inyigisho y’ubwihindurize.

e Urugero, reba agasanduku kavuga ngo: “None se twavuga iki ku bwihindurize bw’umuntu?”

UKURI N’IBIBAZO

  • UKURI: Ibitekerezo bibiri inyigisho y’ubwihindurize ishingiyeho, ni ukuvuga ikivuga ko ubuzima bukomoka ku mukurambere umwe n’ikivuga ko imiterere y’umubiri w’ibinyabuzima yagiye ihinduka buhorobuhoro, birimo birakemangwa n’abashakashatsi batanemera irema.

    Ikibazo: “None se niba ibitekerezo by’ibanze inyigisho ya Darwin yari ishingiyeho bikemangwa, ubwo hari umuntu ushyira mu gaciro wavuga ko inyigisho y’ubwihindurize ihuje na siyansi?

  • Ukuri: Ibinyabuzima byose bifite ADN, twagereranya na porogaramu ya mudasobwa cyangwa kode igenga uko ingirabuzimafatizo zizaba ziteye n’uko zizakora.

    Ikibazo: Ese kuba ibyo binyabuzima byose bifite ADN, byatewe n’uko byakomotse ku mukurambere umwe, cyangwa byatewe n’uko hari umuhanga umwe wabihanze byose?

None se twavuga iki ku bwihindurize bw’umuntu?

Igikanka cy’umutwe

Iyo urebye mu bitabo byigishirizwamo ubwihindurize bw’umuntu, ubona uruhererekane rw’amafoto ahera ku muntu usa n’inguge wunamye, akurikiwe n’abandi bantu bagiye bema buhorobuhoro kandi bafite imitwe minini. Urwo ruhererekane rusozwa n’umuntu tubona muri iki gihe. Ayo mafoto hamwe n’inkuru zivuga ko hari ibice byabonetse byaburaga muri rwa ruhererekane, ziba zicicikana mu binyamakuru, bituma abantu batekereza ko hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko abantu bagiye bihinduriza baturutse ku gakoko kameze nk’inguge. Ese koko ibyo bintu bavuga bishingiye ku bimenyetso bifatika? Reka dusuzume icyo abakora ubushakashatsi ku nyigisho y’ubwihindurize bavuga kuri izi ngingo zikurikira.f

ICYO IBISIGAZWA BY’IBINYABUZIMA BYABAYEHO KERA BIGARAGAZA

Ukuri: Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, ibisigazwa by’ibinyabuzima byabayeho kera baheragaho bashyigikira inyigisho ivuga ko umuntu n’inguge byagiye byihinduriza bikomotse ku mukurambere umwe, byari bike cyane ku buryo byashoboraga gukwirwa ku meza mato. Kuva icyo gihe hagiye haboneka ibindi bisigazwa byinshi bishyigikira iyo nyigisho y’ubwihindurize. Muri iki gihe bavuga ko bishobora kuzura igikontineri kinini.38 Ariko ibyinshi muri ibyo bisigazwa usanga bigizwe n’igufwa rimwerimwe n’amenyo gusa. Kubona igikanka cy’amagufwa yo mu mutwe yose biragoye cyane. Naho kubona icy’amagufwa yose byo bisa n’ibidashoboka.39

Ikibazo: Ese kuba harabonetse ibisigazwa by’ibinyabuzima byabayeho kera bitirira abantu, byaba byarakemuye ikibazo abigisha inyigisho y’ubwihindurize bibaza, ku gihe abantu batangiriye kwihinduriza bakomotse ku dusimba tumeze nk’inguge n’uko byagenze?

Igisubizo: Oya. Ahubwo byatumye bibaza ibibazo byinshi. Ku bijyanye n’uko ibyo bisigazwa byashyirwa mu matsinda, umwarimu wo muri kaminuza yo muri Ositarariya witwa Robin Derricourt yanditse mu mwaka wa 2009 agira ati: “Icyo twemeranyaho ni uko nta mwanzuro twemeranyijeho w’uko ibyo bisigazwa byagombye gushyirwa mu matsinda.”40 Mu mwaka wa 2007 hari ikinyamakuru cyasohoye inyandiko yavugaga ko havumbuwe ibindi bisigazwa bishyigikira inyigisho y’ubwihindurize, ariko kivuga ko nta kintu kizwi ku birebana n’igihe abantu baba baratangiriye kwihinduriza bakomotse ku nguge n’uko byagenze.41 Mu mwaka wa 2002 umushakashatsi mu by’ibinyabuzima witwa Gyula Gyenis wo muri kaminuza yo muri Hongiriya yaranditse ati: “Uburyo bwo gushyira mu matsinda ibisigazwa by’ibinyabuzima bya kera bigaragaza uko umuntu yagiye yihinduriza n’igihe byabereye, biracyagibwaho impaka z’urudaca.” Uwo mwanditsi nanone yaravuze ati: “Ibisigazwa by’ibinyabuzima byavumbuwe kugeza ubu, ntibyigeze bitwereka neza igihe abantu batangiriye kwihinduriza bakomotse ku dusimba tumeze nk’inguge, aho byabereye n’uko byagenze.42

AMATANGAZO Y’IBINDI BISIGAZWA BISHYIGIKIRA UBWIHINDURIZE

Ukuri: Itangazamakuru rikunze gutanga amatangazo avuga ko habonetse ibindi bisigazwa bishya bishyigikira ubwihindurize. Urugero, mu mwaka wa 2009 hari igisigazwa cyabonetse kiswe Ida, maze ikinyamakuru kivuga ko icyo gisigazwa cyamamaye cyane.”43 Ikinyamakuru kizwi cyane cyo mu Bwongereza kitwa The Guardian cyasohoye inkuru igira iti: “Igisigazwa cya Ida kitwereka ibintu tutari twaramenye ku bwihindurize bw’umuntu.”44 Ariko nyuma y’iminsi mike, hari ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyandika kuri siyansi cyagize kiti: “Igisigazwa cya Ida nta kintu gishya kitweretse ku bwihindurize bw’umuntu.”45

Ikibazo: Kuki buri gihe iyo havumbuwe igisigazwa gishya kitwa ko gishyigikira inyigisho y’ubwihindurize itangazamakuru rigisamira hejuru, ariko byagaragara ko ntaho gihuriye n’ubwihindurize bakicecekera?

Igisigazwa k’ibinyabuzima byabayeho kera

Igisubizo: Robin Derricourt twigeze kuvuga, yaravuze ati: “Umuntu uyoboye ikipe y’ubushakashatsi iyo ivumbuye akantu, ashobora kukamamaza, akagakabiriza, kugira ngo arebe uko yareshya abandi baterankunga batari basanzwe bashyigikira imishinga ya za kaminuza. Ibyo babifashwamo n’ibinyamakuru byandikwa cyangwa ibisohoka kuri interineti bihora bishakisha inkuru zishyushye.”46

UKO UMUNTU WAKOMOTSE KU NGUGE AGARAGAZWA MU BITABO BYIGISHIRIZWAMO

Ukuri: Ibishushanyo byitwa ko ari iby’abakurambere b’abantu bigaragara mu bitabo byigishirizwamo n’ibiba mu mazu ndangamurage, bikunze kugaragaza isura y’abantu, uruhu n’ubwoya bwinshi. Ibyo bishushanyo bikunze kugaragaza ko abakurambere ba kera bari bameze nk’inguge, naho abo batekereza ko begereye abantu cyane bari bafite isura, uruhu n’ubwoya bimeze nk’iby’abantu bo muri iki gihe.

Ikibazo: Ese koko abahanga bashobora guhera ku bisigazwa by’ibinyabuzima byabayeho kera maze bakagaragaza isura, uruhu n’ubwoya by’abo bantu?

Igisubizo: Oya. Mu mwaka wa 2003, umuhanga mu birebana n’imiterere y’umubiri w’umuntu witwa Carl N. Stephan wo muri kaminuza yo muri Ositaraliya yaranditse ati: “Nta muntu ushobora kwemeza uko isura y’abakurambere bo hambere yari imeze. Yaravuze ati: “Kugerageza kuvuga uko isura y’abakurambere bo hambere yari imeze uhereye ku nguge zo muri iki gihe, byagaragaramo kubogama cyane, ntibyaba bihuje n’ukuri kandi nta cyo byaba bimaze.” Yatanze uwuhe mwanzuro? Yaravuze ati: “Isura iyo ari yo yose y’abantu ba kera bavugwaho ko bakomoka ku nguge, yakuyobya.”47

KUMENYA UBWENGE BW’UMUNTU HAKURIKIJWE UKO UBWONKO BUNGANA

Ukuri: Abahanga mu birebana n’ubwihindurize basuzuma ingano y’ubwonko bw’ibisimba byitwa ko ari abakurambere b’abantu, bakagena niba bifitanye isano ya hafi n’abantu cyangwa niba bifitanye isano ya kure.

Ikibazo: Ese koko ingano y’ubwonko ni igipimo gikwiriye cy’ubwenge?

Ibikanka by’umuntu wakomotse ku nguge

Igisubizo: Oya. Hari itsinda ry’abashakashatsi bakoreshaga ingano y’ubwonko y’ibisimba byabayeho kera ariko bitakibaho, kugira ngo barebe niba bifitanye isano ya bugufi n’abantu, ariko biyemerera ko inshuro nyinshi bagiye bamanjirwa.”48 Kubera iki? Mu mwaka wa 2008 hari ikinyamakuru cyo muri Amerika cyanditse kiti: “Abahanga bananiwe kugaragaza niba hari isano iyo ari yo yose iri hagati y’ingano y’ubwonko n’ubwenge bw’abantu cyangwa ubw’inyamaswa. Nta n’ubwo bashoboye kuvumbura niba mu bwonko harimo uduce twihariye, uretse ako bitiriye umuhanga witwa Broca, gatuma abantu bavuga.”49

Ubitekerezaho iki? Kuki abahanga batondeka ibisigazwa by’ibinyabuzima bya kera bikoreshwa mu kugaragaza ko umuntu yakomotse ku nguge, bashingiye ku ngano y’ubwonko kandi bizwi neza ko ingano y’ubwonko atari igipimo kiringirwa cy’ubwenge? Ese baba bagerageza guhatira ibimenyetso byabo guhuza n’ibyo bigisha? Kandi se kuki abashakashatsi bahora bajya impaka ku bisigazwa by’ibinyabuzima bya kera byagombye gushyirwa mu byo abantu bakomotseho? Ese ibyo bisigazwa ntibyaba ari iby’ubwoko bw’inguge zabayeho kera ubu zitakiriho zitagize aho zihuriye n’abantu?

Bite se ku bisigazwa by’ibisimba bisa n’abantu, abahanga bakunze guheraho bavuga ko umuntu umeze nk’inguge yabayeho? Abashakashatsi batangiye guhindura uko babonaga ibyo bisigazwa. Mu mwaka wa 2009, Milford H. Wolpoff yanditse mu kinyamakuru cyo muri Amerika agira ati: “Ibyo bisigazwa bishobora kuba ari iby’ubwoko bw’abantu babayeho.”50

Abantu batagira aho babogamira bibonera ko kwibonekeza, amafaranga no gushaka kuvugwa mu itangazamakuru, ari byo bigena uko abahanga bagaragaza ibyo bita ibimenyetso bigaragaza ko umuntu yabayeho biturutse ku bwihindurize. Ese koko wakwizera ibyo bimenyetso?

f Ikitonderwa: Abashakashatsi bose bavuzwe muri aka gasanduku, nta n’umwe wemera inyigisho ya Bibiliya y’irema. Bose bemera inyigisho y’ubwihindurize.

IYI FOTO IFITE IBIHE BIBAZO?

Uko abantu bagiye bihinduriza bakomotse ku nguge nk’uko inyingisho y’ubwihindurize ibisobanura
  • Bene aya mafoto aba ashingiye ku byo abashakashatsi n’abanyabugeni babogamiyeho n’ibyo bitekerereje, ntaba ashingiye ku kuri.51

  • Iryinyo ry’ikinyabuzima cya kera

    Ibyinshi muri ibyo bisigazwa bya kera usanga bigizwe n’igufwa rimwerimwe n’amenyo gusa. Kubona igikanka cy’amagufwa yo mu mutwe yose biragoye cyane. Naho kubona icy’amagufwa yose byo bisa n’ibidashoboka.

  • Abashakashatsi ntibemeranya uko ibisigazwa by’ibinyabuzima byabayeho kera byagombye gushyirwa mu matsinda.

  • Uko umunyabugeni agaragaza isura yo mu maso, uruhu n’ubwoya by’ibinyabuzima bitakibaho

    Abanyabugeni ntibashobora kugaragaza neza uko ibyo binyabuzima byasaga, uruhu rwabyo n’ubwoya byari bifite.

  • Abashakashatsi batondeka ibisigazwa by’ibinyabuzima bya kera, bagaragaza isano bifitanye n’umuntu ahanini bashingiye ku ngano y’ubwonko byari bifite. Ibyo babikora birengagije ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko ingano y’ubwonko ari igipimo gifatika cy’ubwenge.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze