Uwo wafatiraho urugero—Pawulo
Intumwa Pawulo yashyiraga mu gaciro. Yemeye yicishije bugufi ko ‘iyo yifuza gukora icyiza, ikibi kiba kiri kumwe na we.’ Pawulo yifuzaga gukora ibyiza. Yaranditse ati “mu by’ukuri, mu mutima wanjye nishimira amategeko y’Imana.” None se ubwo Pawulo yari afite ikihe kibazo? Yaravuze ati “mbona irindi tegeko rirwanya itegeko ryo mu bwenge bwanjye, rinjyana ndi imbohe rikanshyikiriza itegeko ry’icyaha riri mu ngingo zanjye.” Pawulo yababazwaga n’amakosa ye. Yariyamiriye ati “mbega ukuntu ndi uwo kubabarirwa!”—Abaroma 7:21-24.
Ese amakosa yawe atuma wumva nawe uri uwo kubabarirwa? Niba nawe ujya wumva umeze utyo, zirikana ko Pawulo na we byamubagaho. Ariko nanone, Pawulo yari azi ko Kristo yapfiriye abantu bameze nkawe. Niyo mpamvu yavuze ati “Imana ishimwe binyuze kuri Yesu Kristo Umwami wacu!” (Abaroma 7:25). Pawulo yabonaga ko incungu ari impano Imana yamuhaye. Yaranditse ati ‘Umwana w’Imana yarankunze aranyitangira’ (Abagalatiya 2:20). Nuzajya wumva ucitse intege, ujye utekereza ku ncungu. Kandi niba amakosa yawe ari yo aguca intege, jya uzirikana ko Kristo yapfiriye abanyabyaha, atapfiriye abantu batunganye.