ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abahamya ba Yehova ni bantu ki?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
    • ISOMO RYA 1

      Abahamya ba Yehova ni bantu ki?

      Umuhamya wa Yehova muri Danimarike

      Danimarike

      Abahamya ba Yehova muri Tayiwani

      Tayiwani

      Abahamya ba Yehova muri Venezuwela

      Venezuwela

      Abahamya ba Yehova mu Buhindi

      U Buhindi

      Abahamya ba Yehova uzi bangana iki? Ni abaturanyi bawe, murakorana cyangwa murigana. Hari n’igihe twaba twarigeze kuganira nawe kuri Bibiliya. Mu by’ukuri se uzi abo turi bo? Kandi se kuki tugeza ku bandi ibyo twizera?

      Turi abantu basanzwe. Twakuriye ahantu hatandukanye kandi tuba mu buzima butandukanye. Bamwe muri twe kera bari mu madini atandukanye, ndetse hari n’abataremeraga Imana. Icyakora, mbere y’uko tuba Abahamya, twese twafashe igihe cyo gusuzuma neza ibyo Bibiliya yigisha (Ibyakozwe 17:11). Twemeye ibyo twize muri Bibiliya, hanyuma buri wese yifatira umwanzuro wo gusenga Yehova Imana.

      Kwiga Bibiliya bitugirira akamaro. Kimwe n’abandi bose, natwe duhura n’ibibazo kandi dukora amakosa. Ariko kubera ko tugerageza gukurikiza amahame yo muri Bibiliya mu mibereho yacu, ubuzima bwacu bwarushijeho kuba bwiza (Zaburi 128:1, 2). Iyo ni yo mpamvu tubwira abandi ibintu byiza twize muri Bibiliya.

      Dukurikiza amahame yo muri Bibiliya. Ayo mahame dusanga muri Bibiliya, atuma tugira imibereho myiza, akadufasha kubaha abandi no kugira imico myiza, urugero nk’ubudahemuka no kugira neza. Nanone atuma abantu bagira amagara mazima, bakagirira abandi akamaro, bakagira imiryango yunze ubumwe kandi bakirinda ingeso mbi. Kubera ko twemera ko “Imana itarobanura ku butoni,” twese tugize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe bahuje ukwizera, bazira urwikekwe rushingiye ku bwoko cyangwa kuri politiki. Nubwo turi abantu basanzwe nk’abandi, mu by’ukuri turi ubwoko bwihariye.​—Ibyakozwe 4:13; 10:34, 35.

      • Ni iki Abahamya ba Yehova bahuriyeho n’abandi bantu?

      • Ni iyihe mico Abahamya bafite bakesha kuba barize Bibiliya?

  • Kuki twitwa Abahamya ba Yehova?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
    • ISOMO RYA 2

      Kuki twitwa Abahamya ba Yehova?

      Nowa

      Nowa

      Aburahamu na Sara

      Aburahamu na Sara

      Mose

      Mose

      Yesu Kristo

      Yesu Kristo

      Hari abantu benshi batekereza ko Abahamya ba Yehova ari izina ry’idini ryadutse vuba. Nyamara hashize imyaka isaga 2.700, abagaragu b’Imana y’ukuri biswe ‘abahamya’ bayo (Yesaya 43:10-12). Kugeza mu mwaka wa 1931, twari tuzwi ku izina ry’Abigishwa ba Bibiliya. None se, kuki twaje kwitwa Abahamya ba Yehova?

      Bigaragaza Imana dukorera. Dukurikije inyandiko za kera zandikishijwe intoki, izina ry’Imana Yehova riboneka incuro zibarirwa mu bihumbi muri Bibiliya. Hari Bibiliya nyinshi zakuyemo iryo zina, zirisimbuza amazina y’icyubahiro, nk’Umwami cyangwa Imana. Nyamara Imana y’ukuri yahishuriye Mose izina ryayo bwite, Yehova, iramubwira iti “iryo ni ryo zina ryanjye kugeza iteka ryose” (Kuva 3:15). Ibyo yabikoze igira ngo igaragaze aho itandukaniye n’ibigirwamana byose. Duterwa ishema no kwitirirwa izina ryera ry’Imana.

      Bigaragaza umurimo dukora. Kuva kera cyane, uhereye kuri Abeli wari umukiranutsi, hari abantu benshi bagiye bahamya ko bizera Yehova. Mu binyejana byakurikiyeho, Nowa, Aburahamu, Sara, Mose, Dawidi n’abandi, biyongereye ku bagize “igicu kinini cyane cy’abahamya” (Abaheburayo 11:4–12:1). Nk’uko mu rukiko umuntu ashobora gutangira ubuhamya umuntu urengana, natwe twiyemeje kubwira abandi ukuri ku byerekeye Imana.

      Twigana Yesu. Bibiliya ivuga ko Yesu ari “umuhamya wizerwa kandi w’ukuri” (Ibyahishuwe 3:14). Yesu ubwe yivugiye ko ‘yamenyekanishije izina’ ry’Imana kandi yakomeje ‘guhamya ukuri’ ku byerekeye Imana (Yohana 17:26; 18:37). Ubwo rero, Abakristo b’ukuri bagomba kwitirirwa izina rya Yehova kandi bakarimenyekanisha. Ibyo ni byo Abahamya ba Yehova bagerageza gukora.

      • Kuki Abigishwa ba Bibiliya baje kwitwa Abahamya ba Yehova?

      • Hashize igihe kingana iki Yehova afite abahamya hano ku isi?

      • Ni nde Muhamya wa Yehova uruta abandi?

      IBINDI WAKORA

      Nuhura n’Abahamya ba Yehova b’aho utuye, uzagerageze kurushaho kumenyana na bo. Uzabaze umwe muri bo uti “kuki wahisemo kuba Umuhamya wa Yehova?”

  • Ni mu buhe buryo ukuri ko muri Bibiliya kongeye kuvumburwa?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
    • ISOMO RYA 3

      Ni mu buhe buryo ukuri ko muri Bibiliya kongeye kuvumburwa?

      Itsinda ry’abantu bigaga Bibiliya mu myaka ya 1870

      Abigishwa ba Bibiliya, mu myaka ya 1870

      Umuntu usoma igazeti ya mbere y’Umunara w’Umurinzi

      Igazeti ya mbere y’Umunara w’Umurinzi, yasohotse mu wa 1879

      Umugore ufashe igazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!

      Umunara w’Umurinzi muri iki gihe

      Bibiliya yari yarahanuye ko nyuma y’urupfu rwa Kristo, mu Bakristo ba mbere hari kuzadukamo abigisha b’ibinyoma, bakagoreka inyigisho z’ukuri ko muri Bibiliya (Ibyakozwe 20:29, 30). Kandi koko, uko ni ko byagenze nyuma y’igihe. Abo bantu bavanze inyigisho za Yesu n’imyizerere ya gipagani, maze bahinduka abantu biyita Abakristo ariko mu by’ukuri atari bo (2 Timoteyo 4:3, 4). None se muri iki gihe, ni iki cyatwemeza ko dusobanukiwe neza icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha?

      Igihe cyarageze Yehova ahishura ukuri. Yari yarahanuye ko mu ‘gihe cy’imperuka ubumenyi nyakuri bwari kuzagwira’ (Daniyeli 12:4). Mu mwaka wa 1870, hari itsinda ry’abantu bake bari bafite inyota y’ukuri batahuye ko inyigisho z’ibanze zo mu madini menshi zidahuje n’Ibyanditswe. Ni bwo batangiye gushakisha uko basobanukirwa icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha, kandi Yehova yarabafashije babigeraho.

      Abantu b’imitima itaryarya bize Bibiliya babyitondeye. Abo bigishwa ba Bibiliya batubanjirije barangwaga n’ishyaka, bakoresheje uburyo bwo kwiga Bibiliya natwe tugikoresha muri iki gihe. Bafataga ingingo imwe yo muri Bibiliya bakayunguranaho ibitekerezo, nyuma bagafata indi. Iyo babaga bageze ku murongo wo muri Bibiliya ugoye kuwusobanukirwa, bashakaga indi mirongo iwusobanura. Iyo bageraga ku mwanzuro uhuje neza n’Ibyanditswe, barawandikaga. Kubera ko barekaga Bibiliya ikisobanura yo ubwayo, bavumbuye ukuri ku byerekeye izina ry’Imana, Ubwami bwayo, umugambi Imana ifitiye isi n’abantu, uko bigenda iyo umuntu apfuye n’ibyiringiro by’umuzuko. Ubwo bushakashatsi bakoze bwatumye bava mu bubata bw’inyigisho n’imigenzo bidahuje na Bibiliya.​—Yohana 8:31, 32.

      Mu mwaka wa 1879, abigishwa ba Bibiliya babonye ko igihe kigeze ngo bamenyekanishe uko kuri hirya no hino ku isi. Muri uwo mwaka ni bwo batangiye kwandika igazeti na n’ubu tucyandika, yitwa Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova. Ubu tumenyesha ukuri ko muri Bibiliya abantu bari mu bihugu 240, bavuga indimi zisaga 900. Nta kindi gihe ubumenyi nyakuri bwo muri Bibiliya bwigeze bugera ku bantu benshi bene ako kageni!

      • Ni ikihe kintu cyabaye ku nyigisho zo muri Bibiliya, nyuma y’urupfu rwa Kristo?

      • Ni iki cyadufashije kongera kuvumbura ukuri ko mu Ijambo ry’Imana?

  • Kuki twahinduye Bibiliya yitwa Ubuhinduzi bw’isi nshya?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
    • ISOMO RYA 4

      Kuki twahinduye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya?

      Imashini icapa ya kera
      Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya isohoka bwa mbere
      Abantu basoma Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya muri Kongo (Kinshasa)

      Kongo (Kinshasa)

      Hasohoka Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu Rwanda

      U Rwanda

      Agace k’ubuhinduzi bwa Symmachus kerekana izina ry’Imana

      Agace k’ubuhinduzi bwa Symmachus ko mu kinyejana cya gatatu cyangwa icya kane kerekana izina ry’Imana muri Zaburi ya 69:31

      Mu myaka ibarirwa muri za mirongo, Abahamya ba Yehova bakoreshaga ubuhinduzi bwa Bibiliya butandukanye, bakazicapa kandi bakazikwirakwiza. Ariko nyuma y’igihe runaka, twabonye ko hakenewe Bibiliya ihinduye neza yatuma abantu barushaho ‘kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri,’ kuko uwo ari wo mugambi w’Imana (1 Timoteyo 2:3, 4). Iyo ni yo mpamvu mu mwaka wa 1950, hatangiye gusohoka ibice bimwe na bimwe bya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, ikoresha imvugo ihuje n’igihe tugezemo. Iyo Bibiliya ihuje n’indimi z’umwimerere kandi ihinduye mu buryo bwumvikana, iboneka mu ndimi zirenga 160.

      Hari hakenewe Bibiliya yumvikana neza. Kubera ko indimi zihora zihinduka uko igihe gihita, hari za Bibiliya zakoreshaga amagambo atumvikana neza cyangwa atagikoreshwa, ku buryo umusomyi atayumvaga. Nanone hari inyandiko za kera zandikishijwe intoki zihuje n’umwandiko w’umwimerere zavumbuwe, zituma turushaho gusobanukirwa neza igiheburayo, ikigiriki n’icyarameyi byakoreshejwe muri Bibiliya.

      Hari hakenewe Bibiliya itagoreka ijambo ry’Imana. Abahinduye Bibiliya mu zindi ndimi, bagombaga gukurikiza uko umwandiko w’umwimerere umeze, aho guhindura ijambo ry’Imana uko bishakiye. Icyakora usanga Bibiliya zitandukanye zitarimo izina ry’Imana bwite, Yehova.

      Hari hakenewe Bibiliya ihesha ikuzo Umwanditsi wayo (2 Samweli 23:2). Nk’uko byagaragajwe ku ifoto iri hasi aha, muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, izina ry’Imana ryashubijwe mu mwanya waryo, aho ryabonekaga incuro zigera ku 7.000 mu nyandiko z’umwimerere (Zaburi 83:18). Kuba harakozwe ubushakashatsi bwitondewe mu gihe cy’imyaka myinshi, bituma gusoma iyi Bibiliya biba bishimishije kuko igaragaza neza ibitekerezo byaturutse ku Mana. Waba ufite Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya cyangwa utayifite, turagutera inkunga yo kugira gahunda yo gusoma ijambo rya Yehova buri munsi.​—Yosuwa 1:8; Zaburi 1:2, 3.

      • Kuki twabonye ko ari ngombwa ko haboneka ubundi buhinduzi bwa Bibiliya?

      • Ni iki umuntu ushaka kumenya ibyo Imana ishaka akwiriye kujya akora buri munsi?

      IBINDI WAKORA

      Soma “Ijambo ry’ibanze” rya Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya maze usubize iki kibazo: “ni iyihe nshingano yihariye abahinduye Bibiliya bumvaga bafite?” Hanyuma, gereranya iyi mirongo muri Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya, n’iyo muri Bibiliya usanzwe ufite: Intangiriro 25:29; Yesaya 14:23; Matayo 5:3; 11:12; 1 Abakorinto 10:24, 25; Abafilipi 1:8.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze