-
Abasaza bafasha itorero bate?Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
-
-
ISOMO RYA 15
Abasaza bafasha itorero bate?
Finilande
Kwigisha
Kuragira umukumbi
Kubwiriza
Mu itorero, ntihabamo abayobozi b’idini babihemberwa. Ahubwo hashyirwaho abagenzuzi cyangwa abasaza b’itorero bashoboye bo ‘kuragira itorero ry’Imana,’ nk’uko byari bimeze itorero rya gikristo rigishingwa (Ibyakozwe 20:28). Abo basaza ni abagabo bakuze mu buryo bw’umwuka bayobora itorero, kandi bakaryitaho ‘batabikora nk’abahatwa. Ahubwo babikora babikunze, batabitewe no gukunda inyungu zishingiye ku buhemu’ (1 Petero 5:1-3). Ni iki badukorera?
Batwitaho kandi bakaturinda. Abasaza bayobora itorero kandi bakaririnda mu buryo bw’umwuka. Kubera ko abasaza bazirikana ko iyo ari inshingano y’ingenzi Imana yabahaye, ntibatwaza igitugu ubwoko bw’Imana, ahubwo baharanira ko tugira ibyishimo kandi tukamererwa neza (2 Abakorinto 1:24). Kimwe n’uko umwungeri akora uko ashoboye kose ngo yite kuri buri ntama, abasaza na bo bihatira kumenya abagize itorero, buri wese ku giti cye.—Imigani 27:23.
Batwigisha uko twakora ibyo Imana ishaka. Buri cyumweru, abasaza bayobora amateraniro y’itorero kugira ngo bakomeze ukwizera kwacu (Ibyakozwe 15:32). Nanone, abo bagabo babyitangiye bafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza, bakadufasha kubwiriza kandi bakatwigisha uburyo bwose uwo murimo ukorwamo.
Bihatira gufasha buri wese. Hari ubwo abasaza bo mu itorero ryacu baza kudusura mu ngo zacu cyangwa tugahurira ku Nzu y’Ubwami, kugira ngo badufashe bakurikije ibyo buri wese akeneye mu buryo bw’umwuka, bakaduhumuriza bifashishije Ibyanditswe.—Yakobo 5:14, 15.
Uretse n’inshingano abo basaza baba bafite mu itorero, abenshi muri bo baba bafite akazi bakora, n’inshingano zo mu muryango bagomba kwitaho kandi zibasaba igihe. Birakwiriye ko twubaha abo bagabo bakorana umwete.—1 Abatesalonike 5:12, 13.
Inshingano z’abasaza mu itorero ni izihe?
Abasaza bagaragaza bate ko batwitaho?
-
-
Abakozi b’itorero basohoza izihe nshingano?Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
-
-
ISOMO RYA 16
Abakozi b’itorero basohoza izihe nshingano?
Miyanimari
Mu materaniro
Bitegura kujya kubwiriza
Kwita ku Nzu y’Ubwami
Bibiliya ivuga ibyiciro bibiri by’abagabo b’Abakristo bashinzwe kwita ku nshingano zo mu itorero: “abagenzuzi n’abakozi b’itorero” (Abafilipi 1:1). Ubusanzwe buri torero riba rifite umubare runaka w’abasaza n’abakozi b’itorero. Ni mu buhe buryo abakozi b’itorero badufasha?
Bafasha inteko y’abasaza. Abakozi b’itorero, baba bakiri bato cyangwa bakuze, baba bakuze mu buryo bw’umwuka, bita ku nshingano zabo, kandi biringirwa. Bita ku mirimo y’ingenzi iba igomba gukorwa mu itorero kugira ngo amateraniro n’izindi gahunda zibera mu Nzu y’Ubwami zigende neza. Ibyo bituma abasaza bibanda ku nshingano yo kwigisha no kuragira umukumbi.
Bakora imirimo y’ingirakamaro. Bamwe mu bakozi b’itorero bahabwa inshingano yo guha ikaze abantu bose baje mu materaniro. Abandi bashobora kwita ku ndangururamajwi, gutanga ibitabo n’amagazeti, imibare y’ibibarurwa mu itorero, cyangwa bakereka abagize itorero amafasi yo kubwirizamo. Nanone bagira uruhare mu kwita ku Nzu y’Ubwami. Hari n’igihe abasaza bashobora kubasaba kwita ku bageze mu za bukuru. Abakozi b’itorero baba biteguye gusohoza inshingano iyo ari yo yose bahabwa, kandi abagize itorero babubahira ishyaka bagaragaza.—1 Timoteyo 3:13.
Abo bagabo b’Abakristo babera abandi urugero rwiza. Abakozi b’itorero batoranywa hakurikijwe imico myiza ya gikristo bagaragaza. Ibiganiro batanga mu materaniro, bikomeza ukwizera kwacu. Nanone kuba bafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza, bituma natwe tuwukorana umwete. Kubera ko bakorana neza n’inteko y’abasaza, bituma abagize itorero bunga ubumwe kandi bakagira ibyishimo (Abefeso 4:16). Nyuma y’igihe runaka na bo bashobora kuzuza ibisabwa kugira ngo babe abasaza b’itorero.
Abakozi b’itorero ni bantu ki?
Bakora iki kugira ngo ibikorerwa mu itorero bigende neza?
-
-
Abagenzuzi b’uturere badufasha bate?Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
-
-
ISOMO RYA 17
Abagenzuzi b’uturere badufasha bate?
Malawi
Itsinda ry’umurimo wo kubwiriza
Mu murimo wo kubwiriza
Mu nama y’abasaza
Mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo havugwamo kenshi abagabo babiri, ari bo Barinaba n’intumwa Pawulo. Abo bagabo bari abagenzuzi basuraga amatorero yo mu kinyejana cya mbere. Kuki basuraga ayo matorero? Bashishikazwaga cyane n’icyatuma abavandimwe babo bamererwa neza mu buryo bw’umwuka. Pawulo yivugiye ko yifuzaga ‘gusubira gusura abavandimwe’ ngo arebe uko bamerewe. Yari yiteguye kugenda ibirometero bibarirwa mu magana kugira ngo ajye kubatera inkunga (Ibyakozwe 15:36). Icyo ni na cyo cyifuzo abagenzuzi basura amatorero yacu muri iki gihe baba bafite.
Bazanwa no kudutera inkunga. Buri mugenzuzi w’akarere asura amatorero agera kuri 20 incuro ebyiri mu mwaka, akamara icyumweru muri buri torero. Twishimira kumva inkuru z’ibyabaye mu mibereho y’abo bavandimwe ndetse n’abagore babo, ku babafite. Bakora uko bashoboye kugira ngo bamenyane n’abato n’abakuze, kandi bishimira ko tujyana mu murimo wo kubwiriza no gufasha abantu twigisha Bibiliya. Abo bagenzuzi bajyana n’abasaza gusura abagize umukumbi, kandi mu materaniro no mu makoraniro, batanga disikuru zidutera inkunga.—Ibyakozwe 15:35.
Bita kuri buri wese. Abagenzuzi b’uturere baba bashaka ko amatorero amererwa neza mu buryo bw’umwuka. Bagirana inama n’abasaza n’abakozi b’itorero, kugira ngo basuzumire hamwe amajyambere y’itorero kandi babagire inama zifatika z’uko basohoza inshingano zabo. Bigisha abapayiniya uko banonosora umurimo wabo kandi bashimishwa no kumenyana n’abantu bakiri bashya bifatanya n’itorero, no kumva ukuntu bagenda batera imbere mu buryo bw’umwuka. Buri wese muri abo bagabo ni ‘umukozi mugenzi wacu, uharanira inyungu zacu’ (2 Abakorinto 8:23). Dukwiriye kwigana ukwizera kwabo n’ukuntu bitanga mu murimo w’Imana.—Abaheburayo 13:7.
Ni iki gituma abagenzuzi b’uturere basura amatorero?
Wakora iki ngo uruzinduko rwabo rukugirire akamaro?
-
-
Dufasha dute abavandimwe bacu bahuye n’ingorane?Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
-
-
ISOMO RYA 18
Dufasha dute abavandimwe bacu bahuye n’ingorane?
Repubulika ya Dominikani
U Buyapani
Hayiti
Iyo habaye impanuka kamere cyangwa ibiza, Abahamya ba Yehova bihutira gushyiraho gahunda yo gufasha abavandimwe babo bagwiririwe n’iyo mpanuka. Ibyo bigaragaza urukundo nyakuri dukunda bagenzi bacu (Yohana 13:34, 35; 1 Yohana 3:17, 18). Tubafasha dute?
Dutanga amafaranga. Igihe muri Yudaya hateraga inzara ikomeye, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bo muri Antiyokiya, bohereje amafaranga yo gufasha abavandimwe babo (Ibyakozwe 11:27-30). Natwe iyo twumvise ko abavandimwe bacu bo hirya no hino ku isi bahuye n’amakuba, dutanga amafaranga binyuze mu itorero ryacu kugira ngo babone ibyo bakeneye.—2 Abakorinto 8:13-15.
Dukora imirimo yo kubafasha. Abasaza bari mu karere impanuka kamere yabereyemo, bagerageza kumenya aho buri wese mu bagize itorero aherereye n’uko amerewe. Komite ishinzwe ubutabazi ishyiraho gahunda yo kubagezaho ibyokurya, amazi meza, imyambaro, aho kuba n’imiti. Abahamya benshi bafite ubuhanga bukenewe, birihira itike bakajya gukora imirimo itandukanye yo gutanga imfashanyo cyangwa gusana amazu yangiritse hamwe n’Amazu y’Ubwami. Kuba abagize umuryango wacu bunze ubumwe kandi bakaba bamenyereye gukorera hamwe, bituma dushobora gutabara vuba mu bihe nk’ibyo by’amakuba. Nubwo dufasha “abo duhuje ukwizera,” iyo bishobotse dufasha n’abandi bantu tutitaye ku madini barimo.—Abagalatiya 6:10.
Duhumuriza abahuye n’amakuba. Abarokotse impanuka kamere baba bakeneye cyane guhumurizwa. Mu bihe nk’ibyo, Yehova “Imana nyir’ihumure ryose” ni we uduha imbaraga (2 Abakorinto 1:3, 4). Dushimishwa no kubwira abantu bihebye amasezerano dusanga muri Bibiliya, abizeza ko vuba aha Ubwami bw’Imana buzakuraho ibintu byose bibababaza.—Ibyahishuwe 21:4.
Ni iki gituma Abahamya bagoboka vuba bagenzi babo bagwiririwe n’amakuba?
Twahumuriza dute abagwiririwe n’amakuba?
-
-
Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge ni nde?Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
-
-
ISOMO RYA 19
Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge ni nde?
Amafunguro yo mu buryo bw’umwuka atugirira akamaro
Mbere y’uko Yesu apfa, yagiranye ikiganiro cyihariye n’abigishwa be bane, ari bo Petero, Yakobo, Yohana na Andereya. Akibabwira ibyari kuranga ikimenyetso cyo kuhaba kwe, mu minsi y’imperuka, yababajije ikibazo cy’ingenzi agira ati “mu by’ukuri se, ni nde mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, shebuja yashinze abandi bagaragu be ngo ajye abaha ibyokurya mu gihe gikwiriye” (Matayo 24:3, 45; Mariko 13:3, 4)? Kubera ko Yesu ari we “shebuja,” yarimo yizeza abigishwa be ko yari kuzashyiraho abari gukomeza gutanga amafunguro yo mu buryo bw’umwuka mu minsi y’imperuka. Uwo mugaragu yari kuba agizwe na ba nde?
Ni itsinda rito ry’abigishwa ba Yesu basutsweho umwuka. Uwo “mugaragu” agizwe n’Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Aha abandi bagaragu ba Yehova amafunguro yo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye. Twiringiye ko uwo mugaragu wizerwa azakomeza kutugezaho “ibyokurya mu gihe gikwiriye.”—Luka 12:42.
Ashinzwe kwita ku bo mu nzu y’Imana (1 Timoteyo 3:15). Yesu yahaye uwo mugaragu inshingano iremereye yo kwita ku murimo ukorwa n’igice cyo ku isi cy’umuryango wa Yehova. Ibyo bikubiyemo kwita ku mazu n’ibikoresho by’umuryango wa Yehova, kuyobora umurimo wo kubwiriza no kutwigishiriza mu matorero yacu. Kugira ngo ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ ashobore kuduha ibyo dukeneye mu gihe tubikeneye, aduha amafunguro yo mu buryo bw’umwuka agizwe n’ibitabo dukoresha mu murimo wo kubwiriza ndetse n’inyigisho zitangirwa mu materaniro no mu makoraniro.
Uwo mugaragu ni uwizerwa kuko ayoborwa n’ukuri ko muri Bibiliya kandi agasohoza inshingano yahawe yo kubwiriza ubutumwa bwiza. Nanone ni umunyabwenge kuko yita ku mutungo wa Kristo uri hano ku isi (Ibyakozwe 10:42). Bitewe n’imihati ashyiraho, Yehova amuha imigisha, bityo abantu bitabira ukuri bakiyongera, hakaboneka n’amafunguro menshi yo mu buryo bw’umwuka.—Yesaya 60:22; 65:13.
Ni ba nde Yesu yahaye inshingano yo kwita ku bigishwa be mu buryo bw’umwuka?
Kuki twavuga ko uwo mugaragu ari uwizerwa akaba n’umunyabwenge?
-
-
Inteko Nyobozi ikora ite muri iki gihe?Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
-
-
ISOMO RYA 20
Inteko Nyobozi ikora ite muri iki gihe?
Inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere
Basoma ibaruwa y’inteko nyobozi
Mu kinyejana cya mbere, hari itsinda rito ry’‘intumwa n’abasaza’ b’i Yerusalemu bari bagize inteko nyobozi. Ni bo bafataga imyanzuro ikomeye ireba itorero ry’Abakristo bose basutsweho umwuka (Ibyakozwe 15:2). Bafataga imyanzuro bemeranyijeho bose, kubera ko bagenderaga ku Byanditswe kandi bakemera kuyoborwa n’umwuka w’Imana (Ibyakozwe 15:25). No muri iki gihe, urwo rugero ni rwo rukurikizwa.
Imana irayikoresha kugira ngo ibyo ishaka bikorwe. Abavandimwe basutsweho umwuka bari mu Nteko Nyobozi, bita cyane ku Ijambo ry’Imana kandi ni inararibonye mu gufata imyanzuro y’uko umurimo wacu ukorwa, no gukemura ibibazo byo mu rwego rw’idini. Bakora inama buri cyumweru, kugira ngo basuzume ibyo abavandimwe bakeneye hirya no hino ku isi. Nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, batanga amabwiriza ashingiye ku Byanditswe binyuze mu mabaruwa, ku bagenzuzi basura amatorero cyangwa mu bundi buryo. Ibyo bituma abagaragu b’Imana babona ibintu kimwe kandi bagakora ibintu mu buryo bumwe (Ibyakozwe 16:4, 5). Inteko Nyobozi igenzura uko amafunguro yo mu buryo bw’umwuka ategurwa, ikadutera inkunga yo gushyira umurimo wo kubwiriza Ubwami mu mwanya wa mbere, kandi igakurikiranira hafi uburyo abavandimwe bashyirwaho ngo basohoze inshingano runaka.
Iyoborwa n’umwuka w’Imana. Abagize Inteko Nyobozi bashakira ubuyobozi kuri Yehova, we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, no kuri Yesu, Umutware w’itorero (1 Abakorinto 11:3; Abefeso 5:23). Abagize Inteko Nyobozi ntibumva ko ari abayobozi b’ubwoko bw’Imana. “Bakomeza gukurikira Umwana w’intama aho ajya hose,” bafatanyije n’abandi Bakristo basutsweho umwuka (Ibyahishuwe 14:4). Abagize Inteko Nyobozi bishimira amasengesho tuvuga tubasabira.
Mu kinyejana cya mbere ni ba nde bari bagize inteko nyobozi?
Muri iki gihe, ni mu buhe buryo Inteko Nyobozi ishakira ubuyobozi ku Mana?
-
-
Beteli ni iki?Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
-
-
ISOMO RYA 21
Beteli ni iki?
Urwego Rushinzwe Amafoto n’Amashusho, muri Amerika
U Budage
Kenya
Kolombiya
Mu giheburayo, ijambo “Beteli” risobanura “Inzu y’Imana” (Intangiriro 28:17, 19). Iryo zina ni ryo rikwiranye n’amazu Abahamya ba Yehova bakoreramo hirya no hino ku isi, ahakorerwa imirimo ifitanye isano no kuyobora umurimo wo kubwiriza. Inteko Nyobozi ikorera ku cyicaro gikuru kiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri leta ya New York, ni yo igenzura imirimo ikorerwa muri za Beteli zo mu bindi bihugu. Abahakorera bitwa “abagize umuryango wa Beteli.” Kimwe no mu muryango usanzwe, baba bunze ubumwe kubera ko babana, bagakorana, bagasangira amafunguro, kandi bakigira Bibiliya hamwe.—Zaburi 133:1.
Harihariye kandi abahakorera bakorana ubwitange. Muri buri Beteli, hakora Abakristo n’Abakristokazi bitangiye gukora ibyo Imana ishaka kandi bakoresha igihe cyabo cyose bateza imbere inyungu z’Ubwami (Matayo 6:33). Ntibahembwa, ahubwo bahabwa aho kuba n’ibyokurya n’udufaranga duke two kubafasha mu tundi tuntu bakenera. Buri wese aba afite umurimo akora, haba mu biro, mu gikoni cyangwa mu cyumba bariramo. Bamwe bakora mu icapiro cyangwa aho bateranyiriza ibitabo, abandi bagakora isuku mu mazu. Hari n’abakora mu imesero, mu rwego rushinzwe gusana no kwita ku bikoresho, n’ahandi.
Hakorerwa imirimo yo gushyigikira umurimo wo kubwiriza. Intego y’ibanze ya buri Beteli, ni ugutuma ukuri ko muri Bibiliya kugera ku bantu benshi uko bishoboka kose. Ni na yo mpamvu aka gatabo kanditswe. Inteko Nyobozi yayoboye imirimo yo kwandika aka gatabo, kohererezwa amakipi y’abahinduzi agera mu magana yo hirya no hino ku isi hakoreshejwe uburyo bwa elegitoroniki, gacapwa n’imashini zicapa mu buryo bwihuse zo muri Beteli zitandukanye, maze kohererezwa amatorero asaga 120.000. Ibyo bintu byose umuryango wa Beteli ukora, biba bigamije gushyigikira umurimo w’ingenzi kandi wihutirwa kurusha iyindi yose, wo kubwiriza ubutumwa bwiza.—Mariko 13:10.
Ni ba nde bakora kuri Beteli, kandi se bitabwaho bate?
Ni uwuhe murimo wihutirwa ushyigikirwa n’imirimo ikorerwa kuri buri Beteli?
-
-
Ku biro by’ishami hakorerwa iki?Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
-
-
ISOMO RYA 22
Ku biro by’ishami hakorerwa iki?
Ibirwa bya Salomo
Kanada
Afurika y’Epfo
Abagize umuryango wa Beteli bakorera mu nzego z’imirimo zitandukanye, kugira ngo bashyigikire umurimo wo kubwiriza ukorerwa mu gihugu kimwe cyangwa byinshi. Bashobora kuba bakora mu rwego rushinzwe guhindura ibitabo mu zindi ndimi, kubicapa, kubiteranya, abandi bagakora muri depo z’ibitabo, mu rwego rufata amajwi n’amashusho cyangwa bakita ku bindi bikenewe muri ako karere.
Komite y’ibiro by’ishami ni yo igenzura ibihakorerwa. Inteko Nyobozi iha abagize komite y’ibiro by’ishami inshingano yo kugenzura ibintu byose bikorerwa kuri Beteli. Iyo komite iba igizwe n’abasaza nibura batatu, cyangwa barenga, bujuje ibisabwa. Buri gihe, komite y’ibiro by’ishami imenyesha Inteko Nyobozi uko umurimo ukorwa muri buri gihugu igenzura, ikayimenyesha n’ibibazo bishobora kuvuka. Ibyo bifasha Inteko Nyobozi gufata umwanzuro w’ibyo yashyira mu bitabo n’amagazeti hamwe n’ibyigirwa mu materaniro cyangwa mu makoraniro. Abahagarariye Inteko Nyobozi basura ibiro by’amashami kandi bagasobanurira abagize komite z’ibiro by’amashami uko basohoza neza inshingano zabo (Imigani 11:14). Mu gihe cy’urwo ruzinduko, hategurwa gahunda yihariye y’amateraniro, maze iyo ntumwa ihagarariye icyicaro gikuru ikageza disikuru itera inkunga ku batuye mu ifasi igenzurwa n’ibyo biro by’ishami.
Ibiro by’ishami bifasha amatorero ari mu ifasi bigenzura. Abavandimwe bayobora ibiro by’ishami bemeza amatorero mashya. Ni bo bagenzura umurimo ukorwa n’abapayiniya, abamisiyonari hamwe n’abagenzuzi b’uturere bari mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami. Nanone abo bavandimwe ni bo bategura amakoraniro, bakagenzura uko Amazu y’Ubwami yubakwa kandi bakanareba uko ibitabo n’amagazeti byoherezwa mu matorero abikeneye. Ibintu byose bikorerwa ku biro by’ishami biteza imbere umurimo wo kubwiriza.—1 Abakorinto 14:33, 40.
Ni mu buhe buryo komite z’ibiro by’amashami zifasha Inteko Nyobozi?
Ni iyihe mirimo ikorerwa ku biro by’ishami?
-
-
Uko ibitabo byacu byandikwa n’uko bihindurwa mu zindi ndimiNi ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
-
-
ISOMO RYA 23
Uko ibitabo byacu byandikwa n’uko bihindurwa mu zindi ndimi
Urwego Rushinzwe Ubwanditsi rukorera muri Amerika
Koreya y’Epfo
Arumeniya
U Burundi
Siri Lanka
Kugira ngo dutangaze “ubutumwa bwiza” mu ‘mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose,’ duhindura ibitabo mu ndimi zisaga 900 (Ibyahishuwe 14:6). Ko uwo murimo ugoye, tuwukora dute? Twifashisha Urwego Rushinzwe Ubwanditsi rugizwe n’abantu bari mu bihugu bitandukanye, hamwe n’abitangiye guhindura mu zindi ndimi. Abo bose ni Abahamya ba Yehova.
Umwandiko w’umwimerere utegurwa mu cyongereza. Inteko Nyobozi igenzura imirimo ikorwa n’Urwego Rushinzwe Ubwanditsi rukorera ku cyicaro gikuru. Urwo rwego ruhuza ibikorwa by’abanditsi bakorera ku cyicaro gikuru n’abakorera ku bindi biro by’amashami bimwe na bimwe. Kubera ko abanditsi bacu bari hirya no hino ku isi, bituma tubona ingingo zivuga ibintu bitandukanye, bityo ibitabo byacu bigashimisha abantu bo mu bihugu bitandukanye.
Umwandiko wohererezwa abawuhindura mu zindi ndimi. Iyo Inteko Nyobozi imaze gukosora no kwemeza uwo mwandiko, wohererezwa mu buryo bwa elegitoroniki abahinduzi bo mu bihugu bitandukanye, bakawushyira mu zindi ndimi. Abo bahinduzi bakorera mu makipi, bagahindura umwandiko, bakagenzura ko uhuje n’icyongereza, bakanawusoma bareba ko uhuje n’imyandikire y’ururimi rwabo. Bagerageza gushaka “amagambo y’ukuri akwiriye” kugira ngo ibitekerezo byose biri mu mwandiko w’icyongereza bishyirwe mu rurimi bahinduramo.—Umubwiriza 12:10.
Orudinateri zihutisha akazi. Orudinateri ntishobora gusimbura abanditsi cyangwa abahindura mu zindi ndimi. Icyakora, gukoresha inkoranyamagambo zo muri orudinateri, porogaramu za orudinateri zikoreshwa mu buhinduzi ndetse n’ibindi bikoresho by’ubushakashatsi, bishobora gutuma akazi kihuta. Abahamya ba Yehova bakoze porogaramu (yitwa MEPS) ikoreshwa mu guhuza umwandiko n’amafoto, bakabipanga neza ku mapaji bikabona gucapwa.
Kuki dushyiraho imihati ingana ityo, no ku ndimi zivugwa n’abantu bake cyane? Impamvu ni uko Yehova ashaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.”—1 Timoteyo 2:3, 4.
Ibitabo byacu byandikwa bite?
Kuki ibitabo byacu bihindurwa mu ndimi nyinshi?
-
-
Amafaranga dukoresha ava he?Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
-
-
ISOMO RYA 24
Amafaranga dukoresha ava he?
Nepali
Togo
U Bwongereza
Buri mwaka, umuryango wacu utanga Bibiliya n’ibitabo bibarirwa muri za miriyoni amagana, nta kiguzi. Twubaka Amazu y’Ubwami n’amazu akoreramo ibiro by’amashami kandi tugakomeza kuyitaho. Twita ku bakorera kuri za Beteli n’abamisiyonari kandi tugatabara abagwiririwe n’impanuka kamere cyangwa ibiza. Ushobora kwibaza uti “amafaranga akora ibyo byose ava he?”
Ntitwaka abantu icya cumi n’amaturo. Nubwo kugira ngo umurimo wo kubwiriza ugende neza bisaba amafaranga menshi, ntidusabiriza. Hashize imyaka irenga ijana inomero ya kabiri y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi ivuze ko twemera ko Yehova ari we ushyigikira uyu murimo dukora, kandi ko “tutazigera twiyambaza abaterankunga.” Kandi koko ntitwigeze tubikora.—Matayo 10:8.
Ibikorwa byacu bishyigikirwa n’impano zitangwa ku bushake. Hari abantu benshi bishimira uyu murimo dukora wo kwigisha Bibiliya, bagatanga impano z’amafaranga zo kuwushyigikira. Abahamya ba Yehova ubwabo bishimira gutanga igihe, imbaraga, amafaranga ndetse n’ibindi bintu bafite kugira ngo ibyo Imana ishaka bikorwe ku isi hose (1 Ibyo ku Ngoma 29:9). Mu Nzu y’Ubwami haba udusanduku two gushyiramo impano z’amafaranga kugira ngo ababishaka bayashyiremo. Nanone impano zishobora gutangwa binyuze ku rubuga rwacu rwa jw.org. Akenshi usanga ayo mafaranga atangwa n’abantu bafite amikoro make, bameze nk’umupfakazi Yesu yashimye washyize uduceri tubiri tw’agaciro gake mu isanduku y’amaturo (Luka 21:1-4). Ubwo rero, buri wese ashobora kujya agira “icyo ashyira ku ruhande,” kugira ngo atange “nk’uko yabyiyemeje mu mutima we.”—1 Abakorinto 16:2; 2 Abakorinto 9:7.
Twizeye ko Yehova azakomeza gutuma abantu bafite umutima wo gutanga ‘bamwubahisha ibintu byabo by’agaciro,’ batanga impano zo gushyigikira umurimo w’Ubwami kugira ngo ibyo Yehova ashaka bikorwe.—Imigani 3:9.
Ni iki umuryango wacu utandukaniyeho n’andi madini?
Impano zitangwa ku bushake zikoreshwa zite?
-
-
Impamvu twubaka Amazu y’Ubwami n’uko yubakwaNi ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
-
-
ISOMO RYA 25
Impamvu twubaka Amazu y’Ubwami n’uko yubakwa
Boliviya
Nijeriya, mbere na nyuma yo kubaka Inzu y’Ubwami
Tahiti
Nk’uko iryo zina “Inzu y’Ubwami” ribyumvikanisha, ni ahantu hatangirwa inyigisho zishingiye kuri Bibiliya zibanda ku Bwami bw’Imana, ari na bwo Yesu yigishaga.—Luka 8:1.
Ni ho abantu batuye mu gace runaka bahurira bagiye gusenga Yehova. Porogaramu zo kujya kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ni ho zitegurirwa (Matayo 24:14). Amazu y’Ubwami agenda arutanwa ubunini n’uko yubatse; icyakora yose aba yubatse mu buryo buciriritse kandi amenshi aba akoreshwa n’itorero rirenze rimwe. Mu myaka mike ishize, twubatse Amazu y’Ubwami abarirwa mu bihumbi mirongo (ukoze mwayeni twubaka amazu atanu buri munsi) bitewe no kwiyongera k’umubare w’ababwiriza n’uw’amatorero. None se bikorwa bite?—Matayo 19:26.
Yubakwa n’impano z’amafaranga zishyirwa mu gasanduku kabigenewe. Izo mpano zoherezwa ku biro by’ishami, kugira ngo zigere ku matorero akeneye kubaka Inzu y’Ubwami cyangwa kuyivugurura.
Yubakwa n’abakozi badahembwa b’ingeri zose. Mu bihugu byinshi, hashyizweho Amatsinda Ashinzwe Kubaka Amazu y’Ubwami. Amakipi y’abubatsi n’abavoronteri agenda ava mu itorero rimwe ajya mu rindi, akagera no mu turere twitaruye, bagafasha amatorero kwiyubakira Amazu y’Ubwami. Mu bindi bihugu ho, hashyizweho Abahamya bazi iby’ubwubatsi kugira ngo bagenzure imirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami mu gace runaka no kuyasana. Nubwo abavandimwe benshi bazi iby’ubwubatsi bitangira imirimo kuri buri mushinga w’ubwubatsi, abagize itorero ryubakirwa ni bo bagira uruhare runini mu mirimo ihakorerwa. Umwuka wa Yehova n’imihati abagaragu be bashyiraho babikuye ku mutima, ni byo bituma ibyo byose bishoboka.—Zaburi 127:1; Abakolosayi 3:23.
Kuki aho duteranira hitwa Inzu y’Ubwami?
Ni iki gituma dushobora kubaka Amazu y’Ubwami hirya no hino ku isi?
-
-
Uko twakwita ku Nzu y’UbwamiNi ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
-
-
ISOMO RYA 26
Uko twakwita ku Nzu y’Ubwami
Esitoniya
Zimbabwe
Mongoliya
Poruto Riko
Buri Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova yitirirwa izina ryera ry’Imana. Ubwo rero, twumva ko kuba igomba guhora isukuye, igaragara neza, nta n’aho yangiritse, ari ibintu by’agaciro kandi by’ingenzi mu bigize umurimo dukorera Yehova. Twese dushobora kwifatanya muri icyo gikorwa.
Nyuma y’amateraniro ujye witanga ukore isuku. Buri gihe nyuma y’amateraniro, abavandimwe na bashiki bacu bishimira gukora isuku yoroheje bagasiga Inzu y’Ubwami ikeye. Rimwe mu cyumweru, bakora isuku yitondewe. Umusaza cyangwa umukozi w’itorero agenzura uko isuku ikorwa, kandi akenshi yifashisha ilisiti y’ibigomba gukorwa. Bitewe n’ahantu Inzu y’Ubwami iri n’ibikenewe, hari abashobora kwitangira gukubura, gukoropa, guhanagura ivumbi, gutondeka intebe, gusukura mu bwiherero, guhanagura amadirishya n’ibirahuri, kumena imyanda, hamwe no gusukura hanze no gutunganya ubusitani. Nibura rimwe mu mwaka, hateganywa umunsi wo gukora isuku rusange. Iyo dukora isuku turi kumwe n’abana bacu, tuba tubatoza kubaha ahantu dusengera.—Umubwiriza 5:1.
Mu gihe hari ibikeneye gusanwa, itange ubikore. Buri mwaka, hakorwa igenzura rusange ry’Inzu y’Ubwami, haba mu nzu imbere cyangwa inyuma. Hakurikijwe ibyo iryo genzura rigaragaje, hashobora kugira ibisanwa ngo Inzu y’Ubwami ihore imeze neza, kugira ngo itangirika cyane bikazatwara amafaranga menshi yo kuyisana (2 Ibyo ku Ngoma 24:13; 34:10). Yehova akwiriye gusengerwa mu Nzu y’Ubwami isukuye kandi imeze neza. Iyo twifatanyije muri iyo mirimo yo kuyitaho, tuba tugaragaje urukundo dukunda Yehova n’agaciro duha aho tumusengera (Zaburi 122:1). Nanone bituma ababona Inzu y’Ubwami bashishikarira kumenya Yehova.—2 Abakorinto 6:3.
Kuki tutagombye kwirengagiza gukora isuku ku Nzu y’Ubwami?
Ni izihe gahunda zashyizweho kugira ngo Inzu y’Ubwami ihore isukuye?
-
-
Uko twakoresha neza ububiko bw’ibitabo bwo mu Nzu y’UbwamiNi ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
-
-
ISOMO RYA 27
Uko twakoresha neza ububiko bw’ibitabo bwo mu Nzu y’Ubwami
Isirayeli
Tchèque (Rép.)
Bénin
Caïmans
Ese wifuza gukora ubushakashatsi kugira ngo urusheho gusobanukirwa Bibiliya? Ese urashaka kumenya neza umurongo runaka w’Ibyanditswe cyangwa kumenya umuntu runaka, ahantu runaka cyangwa ikindi kintu kivugwa muri Bibiliya? Ushobora no kuba wibaza niba Ijambo ry’Imana rishobora kugufasha gukemura ibibazo ufite. Birakwiriye rero ko usura ububiko bw’ibitabo bwo mu Nzu y’Ubwami.
Ubwo bubiko bubamo ibikoresho byiza by’ubushakashatsi. Ibitabo byose by’imfashanyigisho za Bibiliya Abahamya ba Yehova banditse biri mu rurimi wumva, ushobora kuba utabifite. Icyakora, muri ubwo bubiko bwo mu Nzu y’Ubwami, ibyinshi mu bitabo biherutse gusohoka birahari. Bushobora no kuba burimo ubuhinduzi butandukanye bwa Bibiliya, inkoranyamagambo nziza hamwe n’ibindi bitabo. Wemerewe kujya muri ubwo bubiko bw’ibitabo mbere y’uko amateraniro atangira, na nyuma y’amateraniro. Iyo harimo orudinateri, uba ushobora gusangamo porogaramu ibamo ibitabo byacu (Watchtower Library). Iyo porogaramu irimo ibitabo byinshi cyane kandi kuyikoreramo ubushakashatsi biroroshye, kuko wandikamo ingingo ushaka, ijambo cyangwa umurongo w’Ibyanditswe.
Ubwo bubiko bufasha abatanga ibiganiro mu Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo. Ushobora gutegura ikiganiro wahawe wifashishije ububiko bw’ibitabo bwo mu Nzu y’Ubwami. Umugenzuzi w’iryo teraniro ni na we ushinzwe ubwo bubiko. Agenzura niba ibitabo biherutse gusohoka birimo kandi akareba ko bipanze neza. Uwo mugenzuzi cyangwa ukwigisha Bibiliya, bashobora kukwereka uko washaka ibyo ukeneye. Icyakora gusohokana ibitabo byo muri ubwo bubiko ntibyemewe. Nanone kandi, birakwiriye ko dufata neza ibyo bitabo kandi ntitubyandikemo.
Bibiliya isobanura ko kugira ngo ‘tumenye Imana,’ tugomba gushyiraho imihati “nk’ushaka ubutunzi buhishwe” (Imigani 2:1-5). Ububiko bw’ibitabo bwo mu Nzu y’Ubwami buzabigufashamo.
Ni ibihe bikoresho by’ubushakashatsi biba mu bubiko bw’ibitabo bwo mu Nzu y’Ubwami?
Ni ba nde bagufasha gukoresha neza ubwo bubiko?
-
-
Ni iki uzasanga ku rubuga rwacu rwa interinetiNi ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
-
-
ISOMO RYA 28
Ni iki uzasanga ku rubuga rwacu rwa interineti?
U Bufaransa
Polonye
U Burusiya
Yesu yabwiye abigishwa be ati “mujye mureka umucyo wanyu umurikire abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza maze baheshe So wo mu ijuru ikuzo” (Matayo 5:16). Kugira ngo tubigereho dukoresha neza ikoranabuhanga rigezweho, nka interineti. Urubuga rwacu rwa interineti ni jw.org. Uzarusangaho amakuru avuga imyizerere y’Abahamya ba Yehova n’ibyo bakora. Ni iki kindi uzasangaho?
Ibisubizo Bibiliya itanga ku bibazo abantu bakunda kwibaza. Ushobora kuhabona bimwe mu bisubizo by’ibibazo by’ingenzi abantu bibaza. Urugero, inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Ese imibabaro yose izashira? n’ivuga ngo Ese abapfuye bashobora kongera kuba bazima?, ziboneka ku rubuga rwacu mu ndimi zisaga 900. Nanone ushobora kuhasanga Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya mu ndimi zisaga 160 n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, urugero nk’igitabo Ni iki Bibiliya itwigisha? n’amagazeti asohotse vuba y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Ibyinshi muri ibyo bitabo ushobora kubisomera kuri interineti, cyangwa ukabivanaho biri mu bwoko bw’amafayili amenyerewe ya MP3, PDF cyangwa EPUB. Ushobora no gucapa amapaji make y’igitabo runaka ukayaha umuntu uyifuza, ukurikije ururimi yumva. Nanone ushobora kuhabona za videwo nyinshi ziri mu rurimi rw’amarenga. Ushobora no kuhakura darame zo gusoma Bibiliya, inkuru zishingiye kuri Bibiliya zikinwe mu buryo bwa darame ndetse n’umuzika mwiza ushobora kugushimisha.
Amakuru yizewe agaragaza ibyo Abahamya ba Yehova bakora. Mu byo ushobora gusanga ku rubuga rwacu, harimo amakuru mashya na za videwo zigaragaza umurimo dukora wo kubwiriza ku isi hose, ibibazo Abahamya ba Yehova bahanganye na byo hamwe n’ibikorwa bakora by’ubutabazi. Ushobora kuhasanga amakuru avuga igihe amakoraniro azabera na aderesi z’ibiro by’amashami.
Ibyo byose bituma umucyo wacu umurika, ukagera no mu duce twa kure cyane tw’isi. Abantu bo ku migabane yose, n’abo muri Antaragitika bagezwaho ubutumwa bwiza. Dusenga dusaba ko ‘ijambo rya Yehova ryakomeza kujya mbere ryihuta’ mu isi yose, kugira ngo Imana ihabwe ikuzo.—2 Abatesalonike 3:1.
Ni mu buhe buryo urubuga rwacu rwa jw.org rufasha abantu kumenya ukuri ko muri Bibiliya?
Urifuza kuzareba iki ku rubuga rwacu rwa interineti?
-