ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Nuza mu materaniro yacu uzahabona iki?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
    • ISOMO RYA 5

      Nuza mu materaniro yacu uzahabona iki?

      Abahamya ba Yehova ku Nzu y’Ubwami muri Arijantine

      Arijantine

      Amateraniro y’Abahamya ba Yehova muri Siyera Lewone

      Siyera Lewone

      Amateraniro y’Abahamya ba Yehova mu Bubiligi

      U Bubiligi

      Amateraniro y’Abahamya ba Yehova muri Maleziya

      Maleziya

      Abantu benshi baretse kujya mu rusengero bitewe n’uko bumva nta cyo bibungura cyangwa ngo bibahumurize. None se kuki ukwiriye kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova? Nuhagera uzahabona iki?

      Uzashimishwa no kuba uri mu bantu bakundana kandi bitanaho. Mu kinyejana cya mbere, Abakristo babaga bafite amatorero babarizwamo kandi bagiraga amateraniro yabafashaga gusenga Imana, kwiga Ibyanditswe no guterana inkunga (Abaheburayo 10:24, 25). Iyo babaga bateraniye hamwe bumvaga ko bari kumwe n’incuti nyancuti zibakunda, ari bo bavandimwe na bashiki babo bo mu itorero (2 Abatesalonike 1:3; 3 Yohana 14). Dukurikiza urugero rwabo kandi natwe dushimishwa n’ayo materaniro.

      Uzabona akamaro ko gukurikiza amahame yo muri Bibiliya. Nk’uko byari bimeze mu bihe bya Bibiliya, no muri iki gihe abagabo, abagore n’abana bose bateranira hamwe. Abagabo bashoboye kwigisha bifashisha Bibiliya, bakatwereka uko twakurikiza amahame avugwamo mu mibereho yacu ya buri munsi (Gutegeka kwa Kabiri 31:12; Nehemiya 8:⁠8). Abateranye bose bashobora gutanga ibitekerezo kandi bakaririmba, bityo twese tukatura ibyiringiro byacu.​—Abaheburayo 10:23.

      Uzarushaho kwizera Imana. Intumwa Pawulo yandikiye rimwe mu matorero yo mu gihe cye ati “nifuza cyane kubabona, kugira ngo . . . habeho guterana inkunga muri mwe, buri wese aterwe inkunga binyuze ku kwizera k’undi, kwaba ukwizera kwanyu cyangwa ukwanjye” (Abaroma 1:11, 12). Imishyikirano tugirana n’abo duhuje ukwizera iyo duhuriye mu materaniro, ikomeza ukwizera kwacu kandi igashimangira icyemezo twafashe cyo gukomeza kugendera ku mahame yo muri Bibiliya.

      Ese wazaje mu materaniro tuzagira ubutaha nawe ukirebera ibyo byose tukubwiye? Uzakirwa neza rwose! Mu materaniro yacu yose, nta maturo yakwa.

      • Amateraniro tugira mu itorero akurikiza uruhe rugero?

      • Kujya mu materaniro bitugirira akahe kamaro?

      IBINDI WAKORA

      Niba wifuza kureba uko mu Nzu y’Ubwami hameze mbere y’uko ujya mu materaniro, egera Umuhamya wa Yehova ajye kuhakwereka.

  • Guteranira hamwe n’Abakristo bagenzi bacu bitugirira akahe kamaro?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
    • ISOMO RYA 6

      Guteranira hamwe n’Abakristo bagenzi bacu bitugirira akahe kamaro?

      Abahamya ba Yehova basabana na bagenzi babo bahuje ukwizera

      Madagasikari

      Umuhamya wa Yehova afasha Umukristo mugenzi we

      Noruveje

      Abasaza b’Abakristo basuye Umukristo mugenzi wabo

      Libani

      Abahamya ba Yehova bateraniye hamwe

      U Butaliyani

      Tujya mu materaniro buri gihe, nubwo byaba bidusaba kunyura mu ishyamba ry’inzitane, cyangwa ikirere kimeze nabi. Kuki Abahamya ba Yehova bakora uko bashoboye kose kugira ngo bateranire hamwe n’Abakristo bagenzi babo, nubwo baba bahanganye n’ibibazo mu buzima cyangwa bananiwe cyane kubera akazi biriwemo?

      Bituma tugira ubuzima bwiza n’ibyishimo. Igihe Pawulo yavugaga uko twagombye gufata abo duteranira hamwe, yaranditse ati ‘mujye muzirikanana’ (Abaheburayo 10:24). Ayo magambo asobanura ‘gufata umwanya wo gutekereza ku bandi,’ ibyo bikaba byumvikanisha ko tugomba kumenyana. Ayo magambo y’intumwa Pawulo adutera inkunga yo kwita ku bandi. Iyo tumenyanye n’indi miryango y’Abakristo bagenzi bacu, tumenya ko na bo bahuye n’ibibazo nk’ibyo duhura na byo, kandi ko bashobora kudufasha guhangana na byo.

      Bikomeza ubucuti dufitanye. Iyo turi mu materaniro ntituba turi kumwe n’abantu tuziranye gusa, ahubwo tuba turi kumwe n’incuti magara. Hari n’ikindi gihe duhurira hamwe tugasabana. Ibyo bigira akahe kamaro? Bituma turushaho kumenyana kandi bikomeza urukundo dufitanye. Iyo bagenzi bacu bahuye n’ibibazo, tuba twiteguye kubafasha kubera ko tuba twaragiranye ubucuti bukomeye (Imigani 17:17). Iyo tubanye neza n’abagize itorero ryacu bose, tuba tugaragaje ko ‘turi magirirane.’​—1 Abakorinto 12:25, 26.

      Turagutera inkunga yo gushaka incuti zikora ibyo Imana ishaka. Kandi izo ncuti uzazisanga mu Bahamya ba Yehova. Rwose ntuzigere wemera ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose kikubuza kuza mu materaniro yacu.

      • Kuki guteranira hamwe n’abandi ari twe bigirira akamaro?

      • Wumva uzaza mu materaniro yacu ryari?

  • Amateraniro yacu aba ameze ate?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
    • ISOMO RYA 7

      Amateraniro yacu aba ameze ate?

      Abahamya ba Yehova bo muri Nouvelle-Zélande bari mu materaniro

      Nouvelle-Zélande

      Abahamya ba Yehova bo mu Buyapani bari mu materaniro

      U Buyapani

      Umuhamya ukiri muto wo muri Uganda asoma Bibiliya

      Uganda

      Abahamya babiri bo muri Lituwaniya berekana uko bigisha Bibiliya

      Lituwaniya

      Amateraniro y’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere yabaga agizwe ahanini n’indirimbo, amasengesho, gusoma no kuganira ku Byanditswe. Nta yindi mihango yakorerwagamo (1 Abakorinto 14:26). Nuza mu materaniro yacu, uzasanga ari uko bimeze.

      Ibyo twigishwa biba bishingiye kuri Bibiliya kandi bifite akamaro. Mu mpera z’icyumweru, buri torero rigira Disikuru ishingiye kuri Bibiliya imara iminota 30, igaragaza uburyo ibivugwa muri Bibiliya bihuje n’ibyo duhura na byo mu buzima ndetse n’ibihe turimo. Twese tuba dusabwa gukurikira muri Bibiliya zacu. Nyuma ya disikuru tugira Icyigisho cy’“Umunara w’Umurinzi” kimara isaha, aho abagize itorero bahabwa urubuga rwo gutanga ibitekerezo ku gice cyo mu Munara w’Umurinzi wo kwigwa. Icyo cyigisho kidufasha gukurikiza ibyo Bibiliya itwigisha mu mibereho yacu. Icyo gice tuba twize ni cyo n’abandi bo ku isi hose bari mu matorero arenga 120.000 baba bize.

      Amateraniro adufasha kongera ubuhanga bwacu bwo kwigisha. Nanone tugira amateraniro yo mu mibyizi agizwe n’ibyiciro bitatu, yitwa Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo. Ibyo twiga muri ayo materaniro biba biri mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo gasohoka buri kwezi. Icyiciro cya mbere cy’ayo materaniro cyitwa Ubutunzi bwo mu Ijambo ry’Imana, kidufasha gusobanukirwa neza ibice byo muri Bibiliya tuba twarasomye. Hakurikiraho icyiciro cyitwa “Jya urangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza,” kiba kirimo ibyerekanwa bigaragaza uko twaganira n’abandi kuri Bibiliya. Uwahagarariye amateraniro aduha inama zidufasha kongera ubuhanga bwo gusoma no kuvuga (1 Timoteyo 4:13). Icyiciro cya nyuma cyitwa Imibereho ikwiriye Abakristo, kitwereka uko twashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu mibereho yacu ya buri munsi. Icyo cyiciro kiba kirimo ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo, kidufasha kurushaho gusobanukirwa Bibiliya.

      Turizera ko igihe uzaza mu materaniro yacu, uzashimishwa n’inyigisho nziza zo muri Bibiliya uzumva.​—Yesaya 54:13.

      • Ni iki uzumva nuza mu materaniro yacu?

      • Mu materaniro yacu aba buri cyumweru, urumva ari ayahe uzazamo?

      IBINDI WAKORA

      Suzuma bimwe mu byo tuziga mu materaniro tuzagira vuba aha, urebe ibyo uziga muri Bibiliya byagufasha mu mibereho yawe.

  • Kuki twambara neza igihe tugiye mu materaniro?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
    • ISOMO RYA 8

      Kuki twambara neza igihe tugiye mu materaniro?

      Umubyeyi n’umwana we bambaye imyenda y’amateraniro

      Isilande

      Umubyeyi n’umukobwa we biteguye kujya mu materaniro

      Megizike

      Abahamya ba Yehova bo muri Gineya Bisawu bambaye neza

      Gineya-Bisawu

      Abagize umuryango bo muri Filipine bagiye mu materaniro

      Filipine

      Ese wabonye ukuntu muri aka gatabo Abahamya ba Yehova baba bambaye neza iyo bari mu materaniro? Kuki twita cyane ku myambarire yacu n’uko twirimbisha?

      Byubahisha Imana yacu. Mu by’ukuri, Imana ntiyita cyane ku buryo tugaragara inyuma (1 Samweli 16:7). Ariko kandi, iyo twateraniye hamwe ngo tuyisenge, tuba twifuza kugaragaza ko tuyubaha kandi ko twubaha Abakristo bagenzi bacu. Bibaye ngombwa ko tujya kuburanira imbere y’umucamanza mu rukiko, tuba tugomba kwambara neza, kuko ari umunyacyubahiro. Mu buryo nk’ubwo, uko twambara turi mu materaniro bigaragaza ko twubaha Yehova Imana “Umucamanza w’isi yose,” kandi ko twubaha aho tumusengera.​—Intangiriro 18:25.

      Bigaragaza amahame tugenderaho. Bibiliya ishishikariza Abakristo kwambara mu buryo ‘bwiyubashye kandi bagashyira mu gaciro’ (1 Timoteyo 2:9, 10). Kwambara mu buryo ‘bwiyubashye’ bisobanura kwirinda imyambaro ituma abantu baturangarira, ibyutsa irari ry’ibitsina cyangwa itwambika ubusa. Nanone kandi, ‘gushyira mu gaciro’ bituma tudatoranya imyambaro igaragaza ko nta cyo twitaho cyangwa itiyubashye. Ayo mahame ntatubuza kwihitiramo ubwoko butandukanye bw’imyenda twambara. Nubwo twaba nta jambo tuvuze, iyo twambaye neza ‘birimbisha inyigisho z’Imana Umukiza wacu’ kandi bigatera abantu “gusingiza Imana” (Tito 2:10; 1 Petero 2:12). Iyo twambaye neza mu materaniro, bituma abantu bahindura uko babonaga abakorera Yehova.

      Ntukigaye bitewe n’imyenda ufite, ngo wumve ko udakwiriye kuza mu materaniro mu Nzu y’Ubwami. Kugira ngo imyambaro yacu ibe ikwiriye, ifite isuku cyangwa igaragara neza, si ngombwa ko iba ihenze cyangwa ari iy’akataraboneka.

      • Kuki uko twambara ari iby’ingenzi mu gihe tugiye mu materaniro?

      • Ni ayahe mahame tugenderaho iyo duhitamo imyenda n’uko twirimbisha?

  • Twakwitegura dute amateraniro?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
    • ISOMO RYA 9

      Twakwitegura dute amateraniro?

      Umuhamya wa Yehova ategura amateraniro y’itorero

      Kamboje

      Umuhamya wa Yehova ategura amateraniro y’itorero
      Umuhamya wa Yehova atanga igitekerezo mu materaniro y’itorero

      Ukraine

      Niba hari Umuhamya wa Yehova ukwigisha Bibiliya, ushobora kuba ubanza gutegura aho mwiga. Byarushaho kuba byiza ugiye utegura na mbere yo kujya mu materaniro y’itorero. Ushyizeho gahunda ihoraho yo gutegura, wagera kuri byinshi.

      Shaka igihe n’aho gutegurira. Ni ryari ubwenge bwawe buba buri hamwe? Ese ni kare mu gitondo mbere y’uko utangira umunsi wawe w’akazi, cyangwa ni nijoro abana bamaze kuryama? Nubwo atari ngombwa ko umara igihe kirekire utegura, ukwiriye kubigenera igihe, kandi ukirinda ko hagira ikikubuza gutegura. Jya ahantu hatuje, wirinde ibintu byose bishobora kukurangaza, wenda ufunge radiyo, televiziyo na telefoni. Kubanza gusenga bizagufasha kwirengagiza imihihibikano y’uwo munsi, maze werekeze ibitekerezo byawe ku Ijambo ry’Imana.​—Abafilipi 4:6, 7.

      Tegura uca uturongo, witegure no kuzatanga ibitekerezo. Banza umenye igitekerezo rusange kiri mu ngingo utegura. Tekereza ku mutwe w’ingingo cyangwa w’igice, urebe aho udutwe duto duhuriye n’umutwe mukuru, usuzume imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe hamwe n’ibibazo by’isubiramo bitsindagiriza ibitekerezo by’ingenzi. Noneho soma buri paragarafu ushakemo n’ibisubizo by’ibibazo byatanzwe. Rambura Bibiliya usome imirongo yatanzwe, kandi ugerageze kumva aho ihuriye n’ibitekerezo biri muri paragarafu (Ibyakozwe 17:11). Iyo umaze kubona igisubizo cy’ikibazo, ugicaho umurongo cyangwa ugashyira akamenyetso ku magambo cyangwa interuro z’ingenzi ziri muri iyo paragarafu, kugira ngo bizakwibutse igisubizo. Noneho nugera mu materaniro, ushobora kuzazamura ukuboko ugatanga igisubizo kigufi mu magambo yawe.

      Nujya utegura ibiri bwigwe mu materaniro yose aba buri cyumweru, uzaba wongera ibitekerezo bishya ku bumenyi bwo muri Bibiliya usanzwe ufite.​—Matayo 13:51, 52.

      • Ni iyihe gahunda wakwishyiriraho yagufasha gutegura amateraniro?

      • Wakwitegura ute kugira ngo uzatange igitekerezo mu materaniro?

      IBINDI WAKORA

      Ukurikije ibyavuzwe muri iyi ngingo, tegura igice cyo kwigwa cyo mu Munara w’Umurinzi cyangwa Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero. Saba ukwigisha Bibiliya agufashe gutegura igitekerezo ushobora gutanga mu materaniro y’ubutaha.

  • Gahunda y’iby’umwuka mu muryango ni iki?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
    • ISOMO RYA 10

      Gahunda y’iby’umwuka mu muryango ni iki?

      Abagize umuryango bari muri gahunda y’iby’umwuka

      Koreya y’Epfo

      Umugabo n’umugore we bigira Bibiliya hamwe

      Burezili

      Umuhamya wa Yehova yiyigisha Bibiliya

      Ositaraliya

      Abagize umuryango baganira ku ngingo runaka yo muri Bibiliya

      Gineya

      Kuva kera, Yehova yashakaga ko abagize umuryango bamara igihe bari kumwe biga Ibyanditswe, kandi bakarushaho gushimangira imishyikirano bafitanye (Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7). Iyo ni yo mpamvu ku mugoroba umwe wo mu cyumweru, Abahamya ba Yehova bahurira muri gahunda y’iby’umwuka mu miryango yabo. Icyo gihe baganira batuje ku bintu byo mu buryo bw’umwuka bihuje neza n’ibyo bakeneye. Niyo waba wibana, icyo gihe ushobora kugikoresha neza wiga ibyerekeye Imana, wiyigisha Bibiliya.

      Ni igihe gituma urushaho kwegera Yehova. “Mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Iyo twize Ijambo rya Yehova, Bibiliya, turushaho kumenya imico ye n’ibyo yagiye akora. Uburyo bworoshye bwo gutangira gahunda y’iby’umwuka mu muryango, ni ukumara igihe runaka musomera hamwe Bibiliya mu ijwi riranguruye, wenda mukurikije porogaramu ya buri cyumweru iba iri mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo. Buri wese mu bagize umuryango ashobora guhabwa aho ari busome, hanyuma mukungurana ibitekerezo ku mirongo y’Ibyanditswe.

      Ni igihe cyo gushimangira imishyikirano y’abagize umuryango. Kwigira Bibiliya mu muryango bituma umugabo n’umugore, ndetse n’ababyeyi n’abana, barushaho gukundana. Cyagombye kuba ari igihe gishimishije kuruta ikindi gihe cyose muri icyo cyumweru. Ababyeyi bashobora kwifashisha igazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! cyangwa urubuga rwacu rwa jw.org mu gihe batoranya ingingo baganiraho n’abana babo, bakurikije ikigero bagezemo. Mushobora kuganira ku kibazo abana bawe bahuye na cyo ku ishuri n’uko bakwiriye kucyitwaramo. Nanone mushobora kurebera hamwe ikiganiro cyo kuri Televiziyo ya jw (tv.jw.org) mukakiganiraho. Mushobora no kwitoza kuririmba indirimbo zizakoreshwa mu materaniro y’icyo cyumweru, maze mwarangiza mugasangira ibyokurya cyangwa ibyokunywa.

      Icyo gihe cyihariye mumara buri cyumweru musenga Yehova muri kumwe, kizatuma abagize umuryango bose bashimishwa n’Ijambo ry’Imana, kandi na yo izabaha imigisha myinshi bitewe n’imihati mushyiraho.​—Zaburi 1:1-3.

      • Kuki tugena igihe cya gahunda y’iby’umwuka mu muryango?

      • Ababyeyi bakora iki kugira ngo iyo gahunda ishimishe abagize umuryango bose?

      IBINDI WAKORA

      Egera abandi bagize itorero kugira ngo bakubwire uko babigenza muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Nanone, mu bitabo biri mu Nzu y’Ubwami, reba niba harimo ibyo wakoresha wigisha abana bawe ibyerekeye Yehova.

  • Kuki tujya mu makoraniro?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
    • ISOMO RYA 11

      Kuki tujya mu makoraniro?

      Ikoraniro ry’iminsi itatu ry’Abahamya ba Yehova muri Megizike

      Megizike

      Hasohoka igitabo mu ikoraniro ry’iminsi itatu mu Budage

      U Budage

      Abahamya ba Yehova bari mu ikoraniro ry’iminsi itatu muri Megizike

      Botswana

      Umusore wo muri Nikaragwa abatizwa

      Nikaragwa

      Darame mu ikoraniro ry’iminsi itatu mu Butaliyani

      U Butaliyani

      Kuki aba bantu bishimye? Bari mu giterane cyangwa mu ikoraniro. Kimwe n’abagaragu b’Imana bo mu bihe bya kera basabwaga guteranira hamwe gatatu mu mwaka, usanga natwe dutegerezanya amatsiko kujya mu makoraniro (Gutegeka kwa Kabiri 16:16). Buri mwaka, tugira amakoraniro atatu: amakoraniro y’uturere abiri amara umunsi umwe n’ikoraniro ry’iminsi itatu. Ese ayo makoraniro atugirira akahe kamaro?

      Atuma turushaho kumva ko turi abavandimwe. Abisirayeli bashimishwaga no gusingiza Yehova bari “mu iteraniro ry’abantu benshi.” Natwe biradushimisha cyane (Zaburi 26:12; 111:1). Ayo makoraniro aduhuza n’Abahamya bo mu yandi matorero cyangwa abo mu bindi bihugu. Mu kiruhuko cya saa sita, dusangirira amafunguro aho ikoraniro ryabereye, bigashimangira ubucuti dufitanye (Ibyakozwe 2:42). Iyo turi mu makoraniro, twibonera urukundo ruhuza “umuryango wose w’abavandimwe” ku isi hose.​—1 Petero 2:17.

      Atuma turushaho gukura mu buryo bw’umwuka. Amakoraniro yatumaga Abisirayeli ‘basobanukirwa amagambo’ yo mu Byanditswe babaga bigishijwe (Nehemiya 8:8, 12). Natwe iyo turi mu makoraniro, twishimira inyigisho z’agaciro kenshi duhabwa zishingiye kuri Bibiliya. Porogaramu ya buri munsi iba ifite umurongo w’Ibyanditswe ishingiyeho. Disikuru zishishikaje n’ibyerekanwa, bidufasha kumenya uko twakora ibyo Imana ishaka mu mibereho yacu. Duterwa inkunga no kumva inkuru z’ukuntu abavandimwe batsinze ibigeragezo, kugira ngo bakomeze kuba Abakristo muri ibi bihe bikomeye. Mu makoraniro y’iminsi itatu, habamo za darame zituma turushaho kwiyumvisha inkuru zo muri Bibiliya kandi tugakuramo amasomo y’ingirakamaro. Muri buri koraniro, abifuza kugaragaza ko biyeguriye Imana barabatizwa.

      • Kuki amakoraniro aba ari igihe gishimishije cyane?

      • Wakora iki ngo ikoraniro wajemo rikugirire akamaro?

      IBINDI WAKORA

      Niba wifuza kurushaho kumenya umuryango w’abavandimwe, uzajye mu ikoraniro ry’ubutaha maze wirebere. Saba ukwigisha Bibiliya akwereke porogaramu bakoresheje mu ikoraniro ry’ubushize, maze urebe bimwe mu biganiro byatanzwe. Andika kuri kalendari yawe igihe n’aho ikoraniro ry’ubutaha rizabera, kandi niba bishoboka uzarijyemo.

  • Umurimo wo kubwiriza Umwami ukorwa ute?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
    • ISOMO RYA 12

      Umurimo wo kubwiriza Ubwami ukorwa ute?

      Abahamya ba Yehova babwiriza ku nzu n’inzu

      Esipanye

      Umuhamya wa Yehova abwiriza ahantu hari pariki

      Belarusi

      Umuhamya wa Yehova abwiriza kuri telefoni

      Hong Kong

      Abahambya ba Yehova babwiriza ahantu hahurira abantu benshi

      Peru

      Mbere gato y’uko Yesu apfa, yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza” (Matayo 24:14). Ariko se uwo murimo wo kubwiriza ku isi hose wari gukorwa ute? Wagombaga gukorwa nk’uko Yesu yawukoze igihe yari hano ku isi.​—Luka 8:1.

      Tugerageza gusanga abantu mu ngo zabo. Yesu yigishije abigishwa be kubwiriza ubutumwa bwiza ku nzu n’inzu (Matayo 10:11-13; Ibyakozwe 5:42; 20:20). Abo babwiriza bo mu kinyejana cya mbere bahabwaga amafasi yihariye bagombaga kubwirizamo (Matayo 10:5, 6; 2 Abakorinto 10:13). No muri iki gihe, umurimo wacu wo kubwiriza ufite gahunda ugenderaho kandi buri torero rihabwa ifasi ribwirizamo. Ibyo bituma dushobora gusohoza inshingano Yesu yaduhaye yo “kubwiriza abantu no guhamya mu buryo bunonosoye.”​—Ibyakozwe 10:42.

      Twihatira kugera ku bantu aho bari hose. Yesu na we yatanze urugero abwiriza ahantu hahuriraga abantu benshi, urugero nko ku nkombe z’inyanja cyangwa ku iriba (Mariko 4:1; Yohana 4:5-15). Natwe tuganira n’abantu kuri Bibiliya igihe cyose bishoboka, haba mu mihanda, ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi, mu busitani cyangwa kuri telefoni. Igihe cyose tubonye uburyo, tubwiriza abaturanyi bacu, abo dukorana, abo twigana ndetse na bene wacu. Iyo mihati yose dushyiraho yatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bumva “ubutumwa bwiza bw’agakiza.”​—Zaburi 96:2.

      Tekereza abo wagezaho ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, ukababwira n’uko bizabagendekera nibumvira ubwo butumwa bwiza. Ntiwihererane ubwo butumwa. Bubagezeho vuba uko bishoboka kose.

      • Ni ubuhe “butumwa bwiza” bugomba kubwirizwa?

      • Abahamya ba Yehova bigana bate uburyo Yesu yakoreshaga abwiriza?

      IBINDI WAKORA

      Saba ukwigisha Bibiliya akwereke uko wabwira umwe mu bo muziranye ibyo umaze kwiga muri Bibiliya, ubikoranye amakenga.

  • Umupayiniya ni muntu ki?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
    • ISOMO RYA 13

      Umupayiniya ni muntu ki?

      Umubwiriza umara igihe kirekire abwiriza ahantu hahurirwa n’abantu benshi

      Canada

      Umubwiriza umara igihe kirekire arimo kubwiriza

      Ku nzu n’inzu

      Umupayiniya yigisha umuntu Bibiliya

      Kwigisha Bibiliya

      Umupayiniya yiyigisha Bibiliya

      Icyigisho cya bwite

      Ijambo umupayiniya rikunze gukoreshwa ku muntu ugera bwa mbere mu turere abandi batarageramo, akaba afunguye inzira abandi bazakurikira. Yesu na we twavuga ko yari umupayiniya, kuko yoherejwe ku isi gukora umurimo watumye abantu babona ubuzima kandi afungurira abantu inzira izatuma bahabwa agakiza (Matayo 20:28). Muri iki gihe, abigishwa be bamwigana bamara igihe kinini gishoboka ‘bahindura abantu abigishwa’ (Matayo 28:19, 20). Ndetse hari bamwe bashoboye gukora icyo twita umurimo w’ubupayiniya.

      Umupayiniya ni umubwiriza umara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza. Abahamya ba Yehova bose ni ababwiriza b’ubutumwa bwiza. Ariko hari bamwe bishyiriyeho gahunda yo kuba abapayiniya b’igihe cyose, bakajya bamara amasaha 70 buri kwezi mu murimo wo kubwiriza. Kugira ngo babigereho, abenshi bahisemo akazi kabasaba gukora iminsi mike mu cyumweru. Hari n’abandi batoranywa bakaba abapayiniya ba bwite, bakoherezwa kubwiriza mu turere tutarimo ababwiriza b’Ubwami benshi. Buri kwezi bamara amasaha 130 cyangwa arenga mu murimo wo kubwiriza.Abapayiniya bemera kubaho mu buzima bworoheje, biringiye ko Yehova azabaha iby’ibanze bazakenera mu buzima (Matayo 6:31-33; 1 Timoteyo 6:6-8). Abadashobora kuba abapayiniya b’igihe cyose, igihe babishoboye bashobora kuba abapayiniya b’abafasha, bakongera igihe bamaraga mu murimo wo kubwiriza ku buryo kigera ku masaha 30 cyangwa 50 mu kwezi.

      Umupayiniya ayoborwa n’urukundo akunda Imana n’urwo akunda abantu. Kimwe na Yesu, natwe tubona ko abenshi mu bantu bo muri iki gihe bakeneye cyane kumenya Imana n’imigambi yayo (Mariko 6:34). Kandi dufite ubutumwa bwabafasha muri iki gihe, bakagira ibyiringiro bihamye by’igihe kizaza. Urukundo umupayiniya akunda bagenzi be ni rwo rutuma akoresha igihe cye n’imbaraga ze atizigamye, ageza ku bandi ubutumwa bwiza (Matayo 22:39; 1 Abatesalonike 2:8). Ibyo bituma ukwizera kwe kurushaho gukomera, akarushaho kwegera Imana kandi akagira ibyishimo byinshi.​—Ibyakozwe 20:35.

      • Wasobanura ko umupayiniya ari muntu ki?

      • Ni iki gituma bamwe baba abapayiniya b’igihe cyose?

  • Abapayiniya bahabwa izihe nyigisho?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
    • ISOMO RYA 14

      Abapayiniya bahabwa izihe nyigisho?

      Ababwiriza bamara igihe kirekire, barimo kubwiriza

      Amerika

      Abanyeshuri bo mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi barimo biga
      Abanyeshuri b’abamisiyonari barimo kwitegura kujya kubwiriza

      Ishuri rya Gileyadi riri i Patterson, i New York

      Umugabo n’umugore we b’abamisiyonari barimo babwiriza muri Panama

      Panama

      Kuva kera, inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana zari zifite umwanya wihariye mu Bahamya ba Yehova. Abantu bakoresha igihe cyabo cyose mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami bahabwa inyigisho zihariye kugira ngo ‘basohoze umurimo wabo mu buryo bwuzuye.’—2 Timoteyo 4:5.

      Ishuri ry’Umurimo w’Ubupayiniya. Iyo umupayiniya amaze umwaka muri uwo murimo w’igihe cyose, yiyandikisha mu ishuri rimara iminsi itandatu rishobora kubera ku Nzu y’Ubwami imwegereye. Intego y’iryo shuri ni iyo gufasha umupayiniya kwegera Yehova, akarushaho gukora neza umurimo mu buryo bwose ukorwamo kandi agakomeza gukora uwo murimo mu budahemuka.

      Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Iryo shuri rimara amezi abiri rigamije gutoza abapayiniya b’inararibonye bifuza kwimuka bakava mu karere k’iwabo, bakajya gukorera aho bakenewe hose. Mu by’ukuri bigana umubwirizabutumwa ukomeye kuruta abandi bose babayeho ku isi, ari we Yesu Kristo, bakavuga bati “ndi hano, ba ari jye utuma” (Yesaya 6:8; Yohana 7:29). Kwimukira kure y’iwabo bishobora kubasaba kwitoza kubaho mu mibereho iri munsi y’iyo bari bamenyereye. Umuco, ikirere cyaho n’ibiribwa byaho bishobora kuba bitandukanye cyane n’ibyo bari bamenyereye. Bishobora no kuba ngombwa ko biga ururimi rushya. Iri shuri rifasha abavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri hamwe n’Abakristo bashakanye bari hagati y’imyaka 23 na 65 kwitoza imico ya gikristo bazakenera mu nshingano zabo no kugira ubumenyi buzatuma bashobora gukorera Yehova n’umuryango w’abagize ubwoko bwe mu buryo bwuzuye kurushaho.

      Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi. Mu giheburayo, “Gileyadi” bisobanura “Inkingi y’Umuhamya.” Kuva Ishuri rya Gileyadi ryatangira mu mwaka wa 1943, abanyeshuri baryizemo basaga 8.000 boherejwe ari abamisiyonari bajya gutanga ubuhamya “kugeza ku mpera y’isi,” kandi bageze kuri byinshi (Ibyakozwe 13:47). Igihe abize muri iryo shuri bageraga muri Peru ku ncuro ya mbere, nta matorero yari muri icyo gihugu. Ariko ubu hari amatorero ameze neza asaga 1.000. Igihe abamisiyonari bacu batangiraga kubwiriza mu Buyapani, mu gihugu hose hari Abahamya batageze ku icumi. Ariko ubu hari abasaga 200.000. Amasomo yo mu Ishuri rya Gileyadi amara amezi atanu akubiyemo kwiga Ijambo ry’Imana mu buryo bunonosoye. Abapayiniya ba bwite cyangwa abamisiyonari, abakora ku biro by’amashami, cyangwa abagenzuzi b’uturere batumirirwa kwiga iryo shuri kugira ngo bahabwe imyitozo ihamye yo kubafasha gushyira kuri gahunda umurimo ukorerwa ku isi hose no kuwukomeza.

      • Intego y’Ishuri ry’Umurimo w’Ubupayiniya ni iyihe?

      • Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami rigamije iki?

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze