ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • od pp. 193-205
  • Igice cya 2: Imibereho ya gikristo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igice cya 2: Imibereho ya gikristo
  • Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Ibisa na byo
  • Ese “ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Batumenyera ku myifatire yacu
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Uko Abakristo bagira ishyingiranwa ryiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
od pp. 193-205

IBIBAZO BIGENEWE ABIFUZA KUBATIZWA

Igice cya 2: Imibereho ya gikristo

Kwiga Bibiliya byatumye umenya icyo Yehova ashaka n’uko wakurikiza amahame ye akiranuka. Gushyira mu bikorwa ibyo wize bishobora kuba byaratumye uhindura imitekerereze yawe n’imyifatire yawe. Kuba wariyemeje gukurikiza amahame akiranuka ya Yehova, byatumye uba umubwiriza w’ubutumwa bwiza kandi Yehova yemera umurimo umukorera.

Gusuzuma ibibazo bikurikira bizagufasha gucengeza mu bwenge bwawe amahame akiranuka Yehova agusaba gukurikiza, kandi bizakwibutsa ibintu bimwe na bimwe ushobora gukora kugira ngo ube umugaragu we. Bizagufasha kubona ko ugomba gukora ibintu byose ufite umutimanama utagucira urubanza kandi ugahesha Yehova ikuzo.—2 Kor 1:12; 1 Tim 1:19; 1 Pet 3:16, 21.

Kuba wifuza kubatizwa, bigaragaza ko ushaka kugandukira ubutegetsi bwa Yehova no kuba mu muryango we. Ibibazo n’imirongo y’Ibyanditswe byatanzwe bizagufasha kwisuzuma, umenye niba usobanukiwe uko wagandukira gahunda y’ubutware Yehova yashyizeho, haba mu itorero no mu muryango cyangwa uko wagandukira abategetsi bo muri iyi si. Ibyo bizatuma urushaho guha agaciro gahunda Yehova yashyizeho zo kutwigisha kugira ngo turusheho kugira ukwizera gukomeye. Muri zo harimo amateraniro, kandi usabwa kuyajyamo no kuyifatanyamo igihe cyose bishoboka.

Iki gice kigaragaza akamaro ko kubwiriza iby’Ubwami buri gihe, dufasha abandi kumenya Yehova kandi bakamenya ibyo akorera abantu muri iki gihe (Mat 24:14; 28:19, 20). Ikindi kandi, kizagufasha kurushaho guha agaciro ikemezo wafashe cyo kwiyegurira Imana Yehova no kubatizwa. Izere ko Yehova ashimishwa cyane n’ibyo ukora kugira ngo ugaragaze ko uha agaciro ubuntu butagereranywa yakugiriye.

1. Ni ayahe mahame agenga Umukristo mu bihereranye n’ishyingiranwa? Ni iyihe mpamvu imwe rukumbi ishingiye ku Byanditswe ishobora gutuma abashakanye batana?

• “Mbese ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro uwabaremye yabaremye ari umugabo n’umugore, maze akavuga ati ‘ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, bombi bakaba umubiri umwe’? Icyo gihe ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya. . . . Umuntu wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana, akarongora undi, aba asambanye.”—Mat 19:4-6, 9.

2. Kuki umugabo n’umugore bagombye kubana ari uko bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko? Ese niba warashatse, washyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko ya leta?

• “Ujye ukomeza ubibutse kugandukira ubutegetsi n’abatware no kubumvira.”—Tito 3:1.

• “Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose, kandi uburiri bw’abashakanye ntibukagire ikibuhumanya, kuko Imana izacira urubanza abasambanyi n’abahehesi.”—Heb 13:4.

3. Ni iyihe nshingano ufite mu muryango?

• “Mwana wanjye, jya utega amatwi impanuro za so kandi ntukareke icyo nyoko agutegeka.”—Imig 1:8.

• ‘Umugabo ni umutware w’umugore we, nk’uko Kristo na we ari umutware w’itorero. Bagabo, mukomeze gukunda abagore banyu nk’uko Kristo na we yakunze itorero.’—Efe 5:23, 25.

• “Ba se ntimukarakaze abana banyu, ahubwo mukomeze kubarera mubahana nk’uko Yehova ashaka.”—Efe 6:4.

• “Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu muri byose, kuko ari byo bishimisha Umwami.”—Kolo 3:20.

• “Bagore, mugandukire abagabo banyu.”—1 Pet 3:1.

4. Kuki tugomba kubaha ubuzima?

• “[Imana] iha abantu bose ubuzima no guhumeka n’ibintu byose. . . . Ni yo ituma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho.”—Ibyak 17:25, 28.

5. Kuki tutagomba kwica umuntu no gukuramo inda ku bushake?

• ‘Umuntu narwana n’undi bagahutaza umugore utwite hakagira upfa, ubugingo buzahorerwe ubundi.’—Kuva 21:22, 23.

• “Amaso yawe yabonye urusoro rwanjye, mu gitabo cyawe hari handitswemo ibirebana n’iminsi ingingo zarwo zose zaremeweho, nubwo nta na rumwe rwari rwakabayeho.”—Zab 139:16.

• ‘Yehova yanga amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza.’—Imig 6:16, 17.

6. Ni irihe tegeko Imana yatanze ku birebana n’amaraso?

• ‘Mukomeza kwirinda amaraso n’ibinizwe.’—Ibyak 15:29.

7. Kuki tugomba gukunda abavandimwe na bashiki bacu duhuje ukwizera?

• “Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze namwe abe ari ko mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yoh 13:34, 35.

8. Mu rwego rwo kwirinda kwanduza abandi (a) kuki umuntu urwaye indwara yandura atagombye kuramutsa abantu abahobera cyangwa abasoma? (b) Kuki umuntu urwaye indwara yandura atagombye kubabara mu gihe bamwe batamutumiye mu ngo zabo? (c) Kuki umuntu wigeze kuba mu buzima bwatuma arwara indwara yandura yagombye kwisuzumisha mbere yo kurambagiza? (d) Kuki umuntu urwaye indwara yandura yagombye kubimenyesha umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza mbere y’uko abatizwa?

• “Ntimukagire umuntu mubamo umwenda uwo ari wo wose, keretse gukundana. . . . ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Urukundo ntirugirira abandi nabi.”—Rom 13:8-10.

• ‘Ntimukite ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.’—Fili 2:4.

9. Kuki Yehova adusaba kubabarira abandi?

• “Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi. Ndetse nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana.”—Kolo 3:13.

10. Wakora iki mu gihe Umukristo mugenzi wawe agushebeje cyangwa akakwambura?

• “Umuvandimwe nakora icyaha, ugende umwereke ikosa rye muri mwembi gusa. Nakumva, uzaba wungutse umuvandimwe wawe. Ariko natakumva, ujyane n’undi umwe cyangwa babiri kugira ngo ikintu cyose cyemezwe n’akanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu. Natabumva, ubibwire itorero. Itorero na ryo nataryumva, akubere nk’umunyamahanga cyangwa nk’umukoresha w’ikoro.”—Mat 18:15-17.

11. Yehova abona ate ibyaha bikurikira?

▪ Ubusambanyi

▪ Gusenga ibigirwamana

▪ Ubutinganyi

▪ Kwiba

▪ Gukina urusimbi

▪ Gusinda

• “Ntimuyobe: abasambanyi, abasenga ibigirwamana, abahehesi, abagabo bakoreshwa ibyo imibiri yabo itaremewe, abagabo baryamana n’abandi bagabo, abajura, abanyamururumba, abasinzi, abatukana n’abanyazi, ntibazaragwa ubwami bw’Imana.”—1 Kor 6:9, 10.

12. Ni iki wiyemeje gukora kugira ngo wirinde ubusambanyi ubwo ari bwo bwose, ni ukuvuga ibikorwa byose by’ubwiyandarike bikorwa n’abantu batashyingiranywe?

• “Muhunge ubusambanyi!”—1 Kor 6:18.

13. Kuki twagombye kwirinda imiti iyobya ubwenge cyangwa ibata umuntu, mu gihe tutayandikiwe n’umuganga?

• “Mutange imibiri yanyu ibe igitambo kizima cyera cyemerwa n’Imana, ari wo murimo wera muyikorera mubigiranye ubushobozi bwanyu bwo gutekereza. Mureke kwishushanya n’iyi si, ahubwo muhinduke, muhindure imitekerereze rwose, kugira ngo ubwanyu mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.”—Rom 12:1, 2.

14. Ni ibihe bikorwa bifitanye isano n’abadayimoni Imana iciraho iteka?

• “Muri mwe ntihazaboneke . . . umupfumu cyangwa ukora iby’ubumaji cyangwa uragura cyangwa umurozi, cyangwa utongera abandi, cyangwa uraguza, cyangwa ukora umwuga wo guhanura ibizaba, cyangwa umushitsi.”—Guteg 18:10, 11.

15. Niba umuntu akoze icyaha gikomeye kandi akaba ashaka kongera kuba inshuti ya Yehova, ni iki yagombye guhita akora?

• “Nakwaturiye icyaha cyanjye, sinatwikira ikosa ryanjye. Naravuze nti ‘nzaturira Yehova ibicumuro byanjye.’”—Zab 32:5.

• “Muri mwe hari urwaye? Natumire abasaza b’itorero, na bo basenge bamusabira, bamusige amavuta mu izina rya Yehova. Isengesho rivuganywe ukwizera rizatuma umurwayi akira, kandi Yehova azamuhagurutsa. Niba yaranakoze ibyaha, azabibabarirwa.”—Yak 5:14, 15.

16. Ni iki ukwiriye gukora mu gihe umenye ko Umukristo mugenzi wawe yakoze icyaha gikomeye?

• “Nihagira umuntu ukora icyaha cyo kuba yumvise hari imivumo ivugwa mu ruhame, akaba yaba umugabo wo guhamya ibivugwa muri iyo mivumo cyangwa akaba yarabibonye, cyangwa se akaba abizi maze ntabivuge, azabiryozwe.”—Lewi 5:1.

17. Niba hatanzwe itangazo ry’uko umuntu atakiri Umuhamya wa Yehova, twagombye kumufata dute?

• ‘Mureke kwifatanya n’umuntu wese witwa umuvandimwe, niba ari umusambanyi cyangwa umunyamururumba cyangwa usenga ibigirwamana cyangwa utukana cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, ndetse rwose ntimugasangire n’umuntu umeze atyo.’—1 Kor 5:11.

• “Nihagira umuntu uza iwanyu atazanye iyo nyigisho, ntimukamwakire mu ngo zanyu cyangwa ngo mumuramutse.”—2 Yoh 10.

18. Kuki wagombye kugira inshuti zikunda Yehova?

• “Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi.”—Imig 13:20.

• “Ntimuyobe. Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza.”—1 Kor 15:33.

19. Kuki Abahamya ba Yehova bativanga muri poritiki?

• “Si ab’isi, nk’uko nanjye [Yesu] ntari uw’isi.”—Yoh 17:16.

20. Kuki ugomba kumvira abategetsi?

• “Umuntu wese agandukire abategetsi bakuru, kuko nta butegetsi bwabaho Imana itabyemeye, kandi abategetsi bariho bashyizweho n’Imana mu nzego zinyuranye ziciriritse uzigereranyije n’ubutegetsi bwayo.”—Rom 13:1.

21. Ni iki wakora mu gihe abategetsi bagusabye gukora ikintu kinyuranye n’amategeko y’Imana?

• “Tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.”—Ibyak 5:29.

22. Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe yagufasha gukomeza kwitandukanya n’isi, mu gihe uhitamo akazi?

• “Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota, kandi ntibazongera kwiga kurwana.”—Mika 4:3.

• ‘Bwoko bwanjye, nimusohoke [muri Babuloni Ikomeye] niba mudashaka gufatanya na yo mu byaha byayo, kandi mukaba mudashaka guhabwa ku byago byayo.’—Ibyah 18:4.

23. Ni iyihe myidagaduro Umukristo akwiriye guhitamo, kandi se ni iyihe akwiriye kwirinda?

• ‘Yehova yanga umuntu wese ukunda urugomo.’—Zab 11:5.

• “Nimwange ikibi urunuka, mwizirike ku cyiza.”—Rom 12:9.

• “Iby’ukuri byose, ibikwiriye gufatanwa uburemere byose, ibikiranuka byose, ibiboneye byose, ibikwiriye gukundwa byose, ibivugwa neza byose, ingeso nziza zose n’ibishimwa byose, ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho.”—Fili 4:8.

24. Kuki Abahamya ba Yehova badasengera hamwe n’andi madini?

• “Ntimushobora kunywera ku gikombe cya Yehova ngo munywere no ku gikombe cy’abadayimoni.”—1 Kor 10:21.

• “‘Mwitandukanye na bo,’ ni ko Yehova avuga, kandi ‘ntimukongere gukora ku kintu gihumanye, nanjye nzabakira.’”—2 Kor 6:17.

25. Ni ayahe mahame ya Bibiliya yagufasha guhitamo kwizihiza umunsi mukuru runaka cyangwa kutawizihiza?

• “Bivanze n’ayo mahanga, batangira kwiga imirimo yayo, bakomeza gukorera ibigirwamana byayo, maze bibabera umutego.”—Zab 106:35, 36.

• “Abapfuye nta cyo bakizi.”—Umubw 9:5.

• “Si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi.”—Yoh 17:16.

• “Igihe cyashize cyari gihagije kugira ngo mukore ibyo abantu b’isi bakunda, igihe mwagenderaga mu bikorwa by’ubwiyandarike, irari ry’ibitsina ritagira rutangira, gukabya kunywa divayi nyinshi, kurara inkera, kurushanwa mu kunywa inzoga n’ibikorwa by’akahebwe byo gusenga ibigirwamana.”—1 Pet 4:3.

26. Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zagufasha kumenya niba ukwiriye kwizihiza iminsi mikuru y’amavuko?

“Umunsi wa gatatu ugeze, hari ku isabukuru y’ivuka rya Farawo. Nuko akoreshereza ibirori abagaragu be bose, kandi avana mu nzu y’imbohe umutware w’abahereza ba divayi n’umutware w’abatetsi b’imigati, abashyira hagati y’abagaragu be. Asubiza umutware w’abahereza ba divayi ku murimo we wo kuba umuhereza wa divayi . . . Ariko amanika umutware w’abatetsi b’imigati.”—Intang 40:20-22.

• “Mu gihe bizihizaga isabukuru y’ivuka rya Herode, umukobwa wa Herodiya yabyinnye muri ibyo birori ashimisha Herode cyane, ku buryo yamusezeranyije kumuha icyo yari bumusabe cyose, akagerekaho n’indahiro. Nuko abigiriwemo inama na nyina, aravuga ati ‘mpa igihanga cya Yohana Umubatiza kuri iyi sahani.’ Nuko yohereza abantu basanga Yohana mu nzu y’imbohe, bamuca igihanga.”—Mat 14:6-8, 10.

27. Kuki ukwiriye kumvira abasaza b’itorero?

• “Mwumvire ababayobora kandi muganduke, kuko bakomeza kuba maso barinda ubugingo bwanyu nk’abazabibazwa, kugira ngo babikore bishimye, aho kubikora basuhuza umutima, kuko ibyo ari mwe byagiraho ingaruka mbi.”—Heb 13:17.

28. Kuki ari iby’ingenzi ko wowe n’abagize umuryango wawe mugena igihe cyo gusoma Bibiliya kandi mukayiyigisha buri gihe?

• “Amategeko ya Yehova ni yo yishimira, kandi amategeko ye ayasoma ku manywa na nijoro yibwira. Uwo azamera nk’igiti cyatewe iruhande rw’imigezi, cyera imbuto zacyo mu gihe cyacyo. Amababi yacyo ntiyuma, kandi ibyo akora byose bizagenda neza.”—Zab 1:2, 3.

29. Kuki ukunda kujya mu materaniro kandi ukayifatanyamo?

• “Nzabwira abavandimwe banjye izina ryawe; nzagusingiriza hagati y’iteraniro.”—Zab 22:22.

• ‘Nimucyo tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe nk’uko hari bamwe babigize akamenyero, ahubwo duterane inkunga kandi turusheho kubigenza dutyo uko mubona urya munsi ugenda wegereza.’—Heb 10:24, 25.

30. Ni uwuhe murimo w’ingenzi cyane Yesu yadusabye gukora?

• “Ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza . . . , mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose.”—Mat 28:19, 20.

31. Twagombye kubona dute ibirebana no gutanga impano zo gushyigikira umurimo w’Ubwami cyangwa izo gufasha abavandimwe na bashiki bacu?

• “Ujye wubahisha Yehova ibintu byawe by’agaciro.”—Imig 3:9.

• “Buri wese akore nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye.”—2 Kor 9:7.

32. Ni ibihe bigeragezo Abakristo bashobora guhura na byo?

• “Hahirwa abatotezwa bazira gukiranuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo. Muzishime abantu nibabatuka, bakabatoteza kandi bakababeshyera ibibi by’uburyo bwose babampora. Muzishime kandi munezerwe cyane, kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru; kuko uko ari ko batoteje abahanuzi bababanjirije.”—Mat 5:10-12.

33. Kuki kubatizwa ukaba Umuhamya wa Yehova ari byiza cyane?

• ‘Yehova Mana, amagambo yawe yampindukiye umunezero n’ibyishimo mu mutima, kuko nitiriwe izina ryawe.’—Yer 15:16.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze