ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Igice cya 1: Inyigisho za gikristo
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
    • IBIBAZO BIGENEWE ABIFUZA KUBATIZWA

      Igice cya 1: Inyigisho za gikristo

      Abahamya ba Yehova bakwigishije Bibiliya, umenya ukuri. Ibyo wamenye byagufashije kuba inshuti y’Imana, ugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka, bityo ukazabona imigisha igihe isi izaba yahindutse paradizo, itegekwa n’Ubwami bw’Imana. Warushijeho kwizera Ijambo ry’Imana kandi kwifatanya n’itorero rya gikristo bituma ubona imigisha myinshi. Nanone wasobanukiwe uko Yehova akorana n’abagize ubwoko bwe muri iki gihe.—Zek 8:23.

      Ubu witegura kubatizwa, kongera gusuzuma inyigisho za gikristo ubifashijwemo n’abasaza b’itorero bizakugirira akamaro (Heb 6:1-3). Turifuza ko Yehova yakomeza kuguha imigisha mu gihe wihatira kumumenya, kandi akazaguha ingororano yadusezeranyije.—Yoh 17:3.

      1. Kuki wifuza kubatizwa?

      2. Yehova ni nde?

      • “Yehova ni we Mana y’ukuri hejuru mu ijuru no hasi ku isi. Nta yindi ibaho.”—Guteg 4:39.

      • ‘Wowe witwa Yehova, ni wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.’—Zab 83:18.

      3. Kuki ari iby’ingenzi ko ukoresha izina bwite ry’Imana?

      • “Mujye musenga mutya muti ‘Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe.’”—Mat 6:9.

      • “Umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa.”—Rom 10:13.

      4. Ni ayahe mazina amwe n’amwe aboneka muri Bibiliya agaragaza uko Yehova ateye?

      • “Yehova, Umuremyi w’impera z’isi ni we Mana iteka ryose.”—Yes 40:28.

      • “Data uri mu ijuru.”—Mat 6:9.

      • ‘Imana ni urukundo.’—1 Yoh 4:8.

      5. Ni iki waha Yehova?

      • “Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.”—Mar 12:30.

      • “Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera.”—Luka 4:8.

      6. Kuki wifuza kubera Yehova indahemuka?

      • “Mwana wanjye, gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye, kugira ngo mbashe gusubiza untuka.”—Imig 27:11.

      7. Usenga nde, kandi se umusenga mu izina rya nde?

      • “Ni ukuri, ni ukuri, [gewe Yesu] ndababwira ko ikintu cyose muzasaba Data mu izina ryanjye azakibaha.”—Yoh 16:23.

      8. Ni ibihe bintu washyira mu isengesho?

      • “Ku bw’ibyo rero, mujye musenga mutya muti ‘Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru. Uyu munsi uduhe ibyokurya by’uyu munsi; kandi utubabarire imyenda yacu, nk’uko natwe tubabarira abaturimo imyenda. Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi.’”—Mat 6:9-13.

      • “Iki ni cyo cyizere dufite imbere yayo: ni uko itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.”—1 Yoh 5:14.

      9. Ni iki gishobora gutuma Yehova atumva amasengesho tumutura?

      • “Bazatabaza Yehova, ariko ntazabasubiza . . . bitewe n’ibibi bakoze.”—Mika 3:4.

      • “Amaso ya Yehova ari ku bakiranutsi, kandi amatwi ye yumva ibyo basaba binginga; ariko igitsure cya Yehova kiri ku bakora ibibi.”—1 Pet 3:12.

      10. Yesu Kristo ni nde?

      • “Simoni Petero aramusubiza ati ‘uri Kristo, Umwana w’Imana nzima.’”—Mat 16:16.

      11. Kuki Yesu yaje ku isi?

      • ‘Umwana w’umuntu ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.’—Mat 20:28.

      • ‘[Yesu] yagombaga gutangariza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no mu yindi migi, kuko ibyo ari byo yatumwe gukora.’—Luka 4:43.

      12. Wagaragaza ute ko ushimira ku bw’igitambo k’inshungu cya Yesu?

      • “Yapfiriye bose kugira ngo abariho badakomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye kandi akazurwa.”—2 Kor 5:15.

      13. Ni ubuhe bubasha Yesu afite?

      • “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.”—Mat 28:18.

      • ‘Imana yaramukujije imushyira mu mwanya wo hejuru cyane, kandi imuha izina risumba andi mazina yose.’—Fili 2:9.

      14. Ese wemera ko Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ari yo “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge” washyizweho na Yesu?

      • “Mu by’ukuri se, ni nde mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, shebuja yashinze abandi bagaragu be ngo ajye abaha ibyokurya mu gihe gikwiriye?”—Mat 24:45.

      15. Ese umwuka wera ni umuntu?

      • “Uwo mumarayika aramusubiza ati ‘umwuka wera uzakuzaho, kandi imbaraga z’Isumbabyose zizagutwikira. Iyo ni na yo mpamvu umwana uzavuka azitwa uwera, Umwana w’Imana.’”—Luka 1:35.

      • “None se niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi, So wo mu ijuru we ntazarushaho guha umwuka wera abawumusaba?”—Luka 11:13.

      16. Ni mu buhe buryo Yehova yagiye akoresha umwuka wera?

      • “Ijuru ryaremwe binyuze ku ijambo rya Yehova, ingabo zaryo zose zaremwe binyuze ku mwuka wo mu kanwa ke.”—Zab 33:6.

      • “Muzahabwa imbaraga umwuka wera nubazaho, kandi muzambera abahamya . . . kugera mu turere twa kure cyane tw’isi.”—Ibyak 1:8.

      • “Nta buhanuzi bwo mu Byanditswe buturuka ku bisobanuro by’umuntu ku giti cye. Nta na rimwe ubuhanuzi bwigeze buzanwa n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera.”—2 Pet 1:20, 21.

      17. Ubwami bw’Imana ni iki?

      • “Imana yo mu ijuru izimika ubwami butazigera burimburwa, kandi ubwo bwami ntibuzazungurwa n’abandi bantu. Buzamenagura ubwo bwami bwose bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose.”—Dan 2:44.

      18. Ni iki Ubwami bw’Imana buzagukorera?

      • “Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”—Ibyah 21:4.

      19. Ni iki kikwemeza ko imigisha y’Ubwami bw’Imana yegereje?

      • ‘Abigishwa baramwegera biherereye, baramubaza bati “tubwire, ibyo bizaba ryari, kandi ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe n’iminsi y’imperuka?” Yesu arabasubiza ati: “Igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi, kandi hirya no hino hazabaho inzara n’imitingito. Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”’—Mat 24:3, 4, 7, 14.

      • “Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi, ari indashima, ari abahemu, badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona, bakunda ibinezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwiyegurira Imana ariko batemera imbaraga zako.”—2 Tim 3:1-5.

      20. Wagaragaza ute ko ushyigikira Ubwami bw’Imana?

      • “Mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo.”—Mat 6:33.

      • “Yesu abwira abigishwa be ati ‘umuntu nashaka kunkurikira yiyange, afate igiti cye cy’umubabaro maze akomeze ankurikire.’”—Mat 16:24.

      21. Satani n’abadayimoni ni ba nde?

      • ‘Mukomoka kuri so Satani. Uwo yabaye umwicanyi agitangira.’—Yoh 8:44.

      • ‘Ikiyoka kinini kijugunywa hasi, ni cyo ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya, ari na cyo kiyobya isi yose ituwe. Nuko kijugunywa ku isi, abamarayika bacyo na bo bajugunyanwa na cyo.’—Ibyah 12:9.

      22. Ni iki Satani yashinje Yehova n’abamusenga?

      • ‘Umugore asubiza iyo nzoka ati “imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani twemerewe kuzirya. Ariko imbuto z’igiti kiri hagati muri ubu busitani zo, Imana yaravuze iti ‘ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’” Inzoka na yo ibwira uwo mugore iti “gupfa ko ntimuzapfa. Kuko Imana izi ko umunsi mwaziriye, amaso yanyu azahumuka mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”’—Intang 3:2-5.

      • “Satani asubiza Yehova ati ‘umubiri uhorerwa undi, kandi ibyo umuntu atunze byose yabitanga kugira ngo acungure ubugingo bwe.’”—Yobu 2:4.

      23. Wagaragaza ute ko ibirego bya Satani ari ibinyoma?

      • ‘Korera [Imana] n’umutima wuzuye.’—1 Ngoma 28:9.

      • “Kugeza aho nzapfira, sinzikuraho ubudahemuka bwanjye!”—Yobu 27:5.

      24. Kuki abantu bapfa?

      • ‘Nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha.’—Rom 5:12.

      25. Iyo umuntu apfuye bimugendekera bite?

      • “Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi.”—Umubw 9:5.

      26. Ni ibihe byiringiro dufite ku birebana n’abapfuye?

      • “Hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Ibyak 24:15.

      27. Abantu bazajya mu ijuru gufatanya na Yesu gutegeka ni bangahe?

      • “Ngiye kubona mbona Umwana w’intama ahagaze ku musozi wa Siyoni, ari kumwe n’abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, bafite izina rye n’izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo.”—Ibyah 14:1.

  • Igice cya 2: Imibereho ya gikristo
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
    • IBIBAZO BIGENEWE ABIFUZA KUBATIZWA

      Igice cya 2: Imibereho ya gikristo

      Kwiga Bibiliya byatumye umenya icyo Yehova ashaka n’uko wakurikiza amahame ye akiranuka. Gushyira mu bikorwa ibyo wize bishobora kuba byaratumye uhindura imitekerereze yawe n’imyifatire yawe. Kuba wariyemeje gukurikiza amahame akiranuka ya Yehova, byatumye uba umubwiriza w’ubutumwa bwiza kandi Yehova yemera umurimo umukorera.

      Gusuzuma ibibazo bikurikira bizagufasha gucengeza mu bwenge bwawe amahame akiranuka Yehova agusaba gukurikiza, kandi bizakwibutsa ibintu bimwe na bimwe ushobora gukora kugira ngo ube umugaragu we. Bizagufasha kubona ko ugomba gukora ibintu byose ufite umutimanama utagucira urubanza kandi ugahesha Yehova ikuzo.—2 Kor 1:12; 1 Tim 1:19; 1 Pet 3:16, 21.

      Kuba wifuza kubatizwa, bigaragaza ko ushaka kugandukira ubutegetsi bwa Yehova no kuba mu muryango we. Ibibazo n’imirongo y’Ibyanditswe byatanzwe bizagufasha kwisuzuma, umenye niba usobanukiwe uko wagandukira gahunda y’ubutware Yehova yashyizeho, haba mu itorero no mu muryango cyangwa uko wagandukira abategetsi bo muri iyi si. Ibyo bizatuma urushaho guha agaciro gahunda Yehova yashyizeho zo kutwigisha kugira ngo turusheho kugira ukwizera gukomeye. Muri zo harimo amateraniro, kandi usabwa kuyajyamo no kuyifatanyamo igihe cyose bishoboka.

      Iki gice kigaragaza akamaro ko kubwiriza iby’Ubwami buri gihe, dufasha abandi kumenya Yehova kandi bakamenya ibyo akorera abantu muri iki gihe (Mat 24:14; 28:19, 20). Ikindi kandi, kizagufasha kurushaho guha agaciro ikemezo wafashe cyo kwiyegurira Imana Yehova no kubatizwa. Izere ko Yehova ashimishwa cyane n’ibyo ukora kugira ngo ugaragaze ko uha agaciro ubuntu butagereranywa yakugiriye.

      1. Ni ayahe mahame agenga Umukristo mu bihereranye n’ishyingiranwa? Ni iyihe mpamvu imwe rukumbi ishingiye ku Byanditswe ishobora gutuma abashakanye batana?

      • “Mbese ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro uwabaremye yabaremye ari umugabo n’umugore, maze akavuga ati ‘ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, bombi bakaba umubiri umwe’? Icyo gihe ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya. . . . Umuntu wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana, akarongora undi, aba asambanye.”—Mat 19:4-6, 9.

      2. Kuki umugabo n’umugore bagombye kubana ari uko bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko? Ese niba warashatse, washyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko ya leta?

      • “Ujye ukomeza ubibutse kugandukira ubutegetsi n’abatware no kubumvira.”—Tito 3:1.

      • “Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose, kandi uburiri bw’abashakanye ntibukagire ikibuhumanya, kuko Imana izacira urubanza abasambanyi n’abahehesi.”—Heb 13:4.

      3. Ni iyihe nshingano ufite mu muryango?

      • “Mwana wanjye, jya utega amatwi impanuro za so kandi ntukareke icyo nyoko agutegeka.”—Imig 1:8.

      • ‘Umugabo ni umutware w’umugore we, nk’uko Kristo na we ari umutware w’itorero. Bagabo, mukomeze gukunda abagore banyu nk’uko Kristo na we yakunze itorero.’—Efe 5:23, 25.

      • “Ba se ntimukarakaze abana banyu, ahubwo mukomeze kubarera mubahana nk’uko Yehova ashaka.”—Efe 6:4.

      • “Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu muri byose, kuko ari byo bishimisha Umwami.”—Kolo 3:20.

      • “Bagore, mugandukire abagabo banyu.”—1 Pet 3:1.

      4. Kuki tugomba kubaha ubuzima?

      • “[Imana] iha abantu bose ubuzima no guhumeka n’ibintu byose. . . . Ni yo ituma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho.”—Ibyak 17:25, 28.

      5. Kuki tutagomba kwica umuntu no gukuramo inda ku bushake?

      • ‘Umuntu narwana n’undi bagahutaza umugore utwite hakagira upfa, ubugingo buzahorerwe ubundi.’—Kuva 21:22, 23.

      • “Amaso yawe yabonye urusoro rwanjye, mu gitabo cyawe hari handitswemo ibirebana n’iminsi ingingo zarwo zose zaremeweho, nubwo nta na rumwe rwari rwakabayeho.”—Zab 139:16.

      • ‘Yehova yanga amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza.’—Imig 6:16, 17.

      6. Ni irihe tegeko Imana yatanze ku birebana n’amaraso?

      • ‘Mukomeza kwirinda amaraso n’ibinizwe.’—Ibyak 15:29.

      7. Kuki tugomba gukunda abavandimwe na bashiki bacu duhuje ukwizera?

      • “Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze namwe abe ari ko mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yoh 13:34, 35.

      8. Mu rwego rwo kwirinda kwanduza abandi (a) kuki umuntu urwaye indwara yandura atagombye kuramutsa abantu abahobera cyangwa abasoma? (b) Kuki umuntu urwaye indwara yandura atagombye kubabara mu gihe bamwe batamutumiye mu ngo zabo? (c) Kuki umuntu wigeze kuba mu buzima bwatuma arwara indwara yandura yagombye kwisuzumisha mbere yo kurambagiza? (d) Kuki umuntu urwaye indwara yandura yagombye kubimenyesha umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza mbere y’uko abatizwa?

      • “Ntimukagire umuntu mubamo umwenda uwo ari wo wose, keretse gukundana. . . . ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Urukundo ntirugirira abandi nabi.”—Rom 13:8-10.

      • ‘Ntimukite ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.’—Fili 2:4.

      9. Kuki Yehova adusaba kubabarira abandi?

      • “Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi. Ndetse nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana.”—Kolo 3:13.

      10. Wakora iki mu gihe Umukristo mugenzi wawe agushebeje cyangwa akakwambura?

      • “Umuvandimwe nakora icyaha, ugende umwereke ikosa rye muri mwembi gusa. Nakumva, uzaba wungutse umuvandimwe wawe. Ariko natakumva, ujyane n’undi umwe cyangwa babiri kugira ngo ikintu cyose cyemezwe n’akanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu. Natabumva, ubibwire itorero. Itorero na ryo nataryumva, akubere nk’umunyamahanga cyangwa nk’umukoresha w’ikoro.”—Mat 18:15-17.

      11. Yehova abona ate ibyaha bikurikira?

      ▪ Ubusambanyi

      ▪ Gusenga ibigirwamana

      ▪ Ubutinganyi

      ▪ Kwiba

      ▪ Gukina urusimbi

      ▪ Gusinda

      • “Ntimuyobe: abasambanyi, abasenga ibigirwamana, abahehesi, abagabo bakoreshwa ibyo imibiri yabo itaremewe, abagabo baryamana n’abandi bagabo, abajura, abanyamururumba, abasinzi, abatukana n’abanyazi, ntibazaragwa ubwami bw’Imana.”—1 Kor 6:9, 10.

      12. Ni iki wiyemeje gukora kugira ngo wirinde ubusambanyi ubwo ari bwo bwose, ni ukuvuga ibikorwa byose by’ubwiyandarike bikorwa n’abantu batashyingiranywe?

      • “Muhunge ubusambanyi!”—1 Kor 6:18.

      13. Kuki twagombye kwirinda imiti iyobya ubwenge cyangwa ibata umuntu, mu gihe tutayandikiwe n’umuganga?

      • “Mutange imibiri yanyu ibe igitambo kizima cyera cyemerwa n’Imana, ari wo murimo wera muyikorera mubigiranye ubushobozi bwanyu bwo gutekereza. Mureke kwishushanya n’iyi si, ahubwo muhinduke, muhindure imitekerereze rwose, kugira ngo ubwanyu mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.”—Rom 12:1, 2.

      14. Ni ibihe bikorwa bifitanye isano n’abadayimoni Imana iciraho iteka?

      • “Muri mwe ntihazaboneke . . . umupfumu cyangwa ukora iby’ubumaji cyangwa uragura cyangwa umurozi, cyangwa utongera abandi, cyangwa uraguza, cyangwa ukora umwuga wo guhanura ibizaba, cyangwa umushitsi.”—Guteg 18:10, 11.

      15. Niba umuntu akoze icyaha gikomeye kandi akaba ashaka kongera kuba inshuti ya Yehova, ni iki yagombye guhita akora?

      • “Nakwaturiye icyaha cyanjye, sinatwikira ikosa ryanjye. Naravuze nti ‘nzaturira Yehova ibicumuro byanjye.’”—Zab 32:5.

      • “Muri mwe hari urwaye? Natumire abasaza b’itorero, na bo basenge bamusabira, bamusige amavuta mu izina rya Yehova. Isengesho rivuganywe ukwizera rizatuma umurwayi akira, kandi Yehova azamuhagurutsa. Niba yaranakoze ibyaha, azabibabarirwa.”—Yak 5:14, 15.

      16. Ni iki ukwiriye gukora mu gihe umenye ko Umukristo mugenzi wawe yakoze icyaha gikomeye?

      • “Nihagira umuntu ukora icyaha cyo kuba yumvise hari imivumo ivugwa mu ruhame, akaba yaba umugabo wo guhamya ibivugwa muri iyo mivumo cyangwa akaba yarabibonye, cyangwa se akaba abizi maze ntabivuge, azabiryozwe.”—Lewi 5:1.

      17. Niba hatanzwe itangazo ry’uko umuntu atakiri Umuhamya wa Yehova, twagombye kumufata dute?

      • ‘Mureke kwifatanya n’umuntu wese witwa umuvandimwe, niba ari umusambanyi cyangwa umunyamururumba cyangwa usenga ibigirwamana cyangwa utukana cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, ndetse rwose ntimugasangire n’umuntu umeze atyo.’—1 Kor 5:11.

      • “Nihagira umuntu uza iwanyu atazanye iyo nyigisho, ntimukamwakire mu ngo zanyu cyangwa ngo mumuramutse.”—2 Yoh 10.

      18. Kuki wagombye kugira inshuti zikunda Yehova?

      • “Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi.”—Imig 13:20.

      • “Ntimuyobe. Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza.”—1 Kor 15:33.

      19. Kuki Abahamya ba Yehova bativanga muri poritiki?

      • “Si ab’isi, nk’uko nanjye [Yesu] ntari uw’isi.”—Yoh 17:16.

      20. Kuki ugomba kumvira abategetsi?

      • “Umuntu wese agandukire abategetsi bakuru, kuko nta butegetsi bwabaho Imana itabyemeye, kandi abategetsi bariho bashyizweho n’Imana mu nzego zinyuranye ziciriritse uzigereranyije n’ubutegetsi bwayo.”—Rom 13:1.

      21. Ni iki wakora mu gihe abategetsi bagusabye gukora ikintu kinyuranye n’amategeko y’Imana?

      • “Tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.”—Ibyak 5:29.

      22. Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe yagufasha gukomeza kwitandukanya n’isi, mu gihe uhitamo akazi?

      • “Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota, kandi ntibazongera kwiga kurwana.”—Mika 4:3.

      • ‘Bwoko bwanjye, nimusohoke [muri Babuloni Ikomeye] niba mudashaka gufatanya na yo mu byaha byayo, kandi mukaba mudashaka guhabwa ku byago byayo.’—Ibyah 18:4.

      23. Ni iyihe myidagaduro Umukristo akwiriye guhitamo, kandi se ni iyihe akwiriye kwirinda?

      • ‘Yehova yanga umuntu wese ukunda urugomo.’—Zab 11:5.

      • “Nimwange ikibi urunuka, mwizirike ku cyiza.”—Rom 12:9.

      • “Iby’ukuri byose, ibikwiriye gufatanwa uburemere byose, ibikiranuka byose, ibiboneye byose, ibikwiriye gukundwa byose, ibivugwa neza byose, ingeso nziza zose n’ibishimwa byose, ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho.”—Fili 4:8.

      24. Kuki Abahamya ba Yehova badasengera hamwe n’andi madini?

      • “Ntimushobora kunywera ku gikombe cya Yehova ngo munywere no ku gikombe cy’abadayimoni.”—1 Kor 10:21.

      • “‘Mwitandukanye na bo,’ ni ko Yehova avuga, kandi ‘ntimukongere gukora ku kintu gihumanye, nanjye nzabakira.’”—2 Kor 6:17.

      25. Ni ayahe mahame ya Bibiliya yagufasha guhitamo kwizihiza umunsi mukuru runaka cyangwa kutawizihiza?

      • “Bivanze n’ayo mahanga, batangira kwiga imirimo yayo, bakomeza gukorera ibigirwamana byayo, maze bibabera umutego.”—Zab 106:35, 36.

      • “Abapfuye nta cyo bakizi.”—Umubw 9:5.

      • “Si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi.”—Yoh 17:16.

      • “Igihe cyashize cyari gihagije kugira ngo mukore ibyo abantu b’isi bakunda, igihe mwagenderaga mu bikorwa by’ubwiyandarike, irari ry’ibitsina ritagira rutangira, gukabya kunywa divayi nyinshi, kurara inkera, kurushanwa mu kunywa inzoga n’ibikorwa by’akahebwe byo gusenga ibigirwamana.”—1 Pet 4:3.

      26. Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zagufasha kumenya niba ukwiriye kwizihiza iminsi mikuru y’amavuko?

      “Umunsi wa gatatu ugeze, hari ku isabukuru y’ivuka rya Farawo. Nuko akoreshereza ibirori abagaragu be bose, kandi avana mu nzu y’imbohe umutware w’abahereza ba divayi n’umutware w’abatetsi b’imigati, abashyira hagati y’abagaragu be. Asubiza umutware w’abahereza ba divayi ku murimo we wo kuba umuhereza wa divayi . . . Ariko amanika umutware w’abatetsi b’imigati.”—Intang 40:20-22.

      • “Mu gihe bizihizaga isabukuru y’ivuka rya Herode, umukobwa wa Herodiya yabyinnye muri ibyo birori ashimisha Herode cyane, ku buryo yamusezeranyije kumuha icyo yari bumusabe cyose, akagerekaho n’indahiro. Nuko abigiriwemo inama na nyina, aravuga ati ‘mpa igihanga cya Yohana Umubatiza kuri iyi sahani.’ Nuko yohereza abantu basanga Yohana mu nzu y’imbohe, bamuca igihanga.”—Mat 14:6-8, 10.

      27. Kuki ukwiriye kumvira abasaza b’itorero?

      • “Mwumvire ababayobora kandi muganduke, kuko bakomeza kuba maso barinda ubugingo bwanyu nk’abazabibazwa, kugira ngo babikore bishimye, aho kubikora basuhuza umutima, kuko ibyo ari mwe byagiraho ingaruka mbi.”—Heb 13:17.

      28. Kuki ari iby’ingenzi ko wowe n’abagize umuryango wawe mugena igihe cyo gusoma Bibiliya kandi mukayiyigisha buri gihe?

      • “Amategeko ya Yehova ni yo yishimira, kandi amategeko ye ayasoma ku manywa na nijoro yibwira. Uwo azamera nk’igiti cyatewe iruhande rw’imigezi, cyera imbuto zacyo mu gihe cyacyo. Amababi yacyo ntiyuma, kandi ibyo akora byose bizagenda neza.”—Zab 1:2, 3.

      29. Kuki ukunda kujya mu materaniro kandi ukayifatanyamo?

      • “Nzabwira abavandimwe banjye izina ryawe; nzagusingiriza hagati y’iteraniro.”—Zab 22:22.

      • ‘Nimucyo tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe nk’uko hari bamwe babigize akamenyero, ahubwo duterane inkunga kandi turusheho kubigenza dutyo uko mubona urya munsi ugenda wegereza.’—Heb 10:24, 25.

      30. Ni uwuhe murimo w’ingenzi cyane Yesu yadusabye gukora?

      • “Ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza . . . , mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose.”—Mat 28:19, 20.

      31. Twagombye kubona dute ibirebana no gutanga impano zo gushyigikira umurimo w’Ubwami cyangwa izo gufasha abavandimwe na bashiki bacu?

      • “Ujye wubahisha Yehova ibintu byawe by’agaciro.”—Imig 3:9.

      • “Buri wese akore nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye.”—2 Kor 9:7.

      32. Ni ibihe bigeragezo Abakristo bashobora guhura na byo?

      • “Hahirwa abatotezwa bazira gukiranuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo. Muzishime abantu nibabatuka, bakabatoteza kandi bakababeshyera ibibi by’uburyo bwose babampora. Muzishime kandi munezerwe cyane, kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru; kuko uko ari ko batoteje abahanuzi bababanjirije.”—Mat 5:10-12.

      33. Kuki kubatizwa ukaba Umuhamya wa Yehova ari byiza cyane?

      • ‘Yehova Mana, amagambo yawe yampindukiye umunezero n’ibyishimo mu mutima, kuko nitiriwe izina ryawe.’—Yer 15:16.

  • Ibibazo bya nyuma bibazwa abifuza kubatizwa
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
    • IBIBAZO BIGENEWE ABIFUZA KUBATIZWA

      Ibibazo bya nyuma bibazwa abifuza kubatizwa

      Ubusanzwe umubatizo uba mu gihe cy’amakoraniro y’Abahamya ba Yehova. Iyo disikuru y’umubatizo irangiye, umuvandimwe wayitanze asaba abiteguye kubatizwa guhaguruka maze bagasubiza mu ijwi riranguruye ibibazo bibiri bikurikira:

      1. Ese wihannye ibyaha byawe, wiyegurira Yehova kandi wemera ko Yesu Kristo ari we yakoresheje kugira ngo uzabone agakiza?

      2. Ese usobanukiwe neza ko kubatizwa bigaragaza ko ubaye Umuhamya wa Yehova wifatanya n’umuryango we?

      Iyo abiteguye kubatizwa bashubije ngo: “Yego,” baba ‘batangarije mu ruhame’ ko bizera inshungu kandi ko biyeguriye Yehova batizigamye (Rom 10:9, 10). Abiteguye kubatizwa bagomba kubanza gutekereza kuri ibyo bibazo kandi bagasenga kugira ngo bazatange ibisubizo bibavuye ku mutima.

      Ese wiyeguriye Yehova mu isengesho, umusezeranya ko ari we wenyine uzajya usenga kandi ko gukora ibyo ashaka ari byo uzashyira mu mwanya wa mbere?

      Ese wumva witeguye kubatizwa vuba aha?

      Ni iyihe myambaro ikwiranye n’umubatizo (1 Tim 2:9, 10; Yoh 15:19; Fili 1:10)?

      Twagombye kwambara imyenda ‘yiyubashye kandi ishyize mu gaciro’ kugira ngo tugaragaze ko ‘twubaha Imana.’ Ni yo mpamvu abagiye kubatizwa badakwiriye kwambara imyenda igaragaza uko umuntu ateye, imyenda yanditseho cyangwa ishushanyijeho. Bagombye kwambara imyenda myiza, ifite isuku, inogeye ijisho kandi ikwiranye n’icyo gikorwa.

      Umuntu yagombye kwitwara ate mu gihe abatizwa (Luka 3:21, 22)?

      Umubatizo wa Yesu ni wo Abakristo bo muri iki gihe bigana. Yesu yari azi ko kubatizwa ari intambwe ikomeye umuntu aba ateye, kandi yabigaragaje mu myifatire ye no mu bikorwa bye. Bityo rero, abantu ntibagombye kuvugira amagambo adakwiriye ahantu habera umubatizo, wenda bagamije gutera urwenya, kandi ntibagombye kuhakinira, kuhogera cyangwa kuhakorera ibindi bintu bishobora gutesha agaciro uwo muhango. Nanone umuntu umaze kubatizwa ntiyagombye kwitwara nk’umuntu ubonye insinzi. Nubwo igihe cy’umubatizo ari igihe k’ibyishimo, ibyo byishimo byagombye kugaragazwa mu buryo bwiyubashye.

      Ni mu buhe buryo kujya mu materaniro buri gihe no gukomeza kwifatanya n’itorero bizagufasha kugaragaza ko wiyeguriye Yehova?

      Kuki ugomba gukomeza kwiyigisha no kubwiriza buri gihe na nyuma yo kubatizwa?

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze