ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Iyo umuntu apfuye ajya he?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
    • IGICE CYA 6

      Iyo umuntu apfuye ajya he?

      1-3. Ni ibihe bibazo abantu bibaza ku bihereranye n’umuntu wapfuye? Amadini amwe n’amwe abisubiza ate?

      BIBILIYA idusezeranya ko hari igihe ‘urupfu rutazabaho ukundi’ (Ibyahishuwe 21:4). Mu Gice cya 5, twabonye ko incungu izatuma tubona ubuzima bw’iteka. Ariko na n’ubu abantu barapfa (Umubwiriza 9:5). Kimwe mu bibazo bikomeye dukunze kwibaza ni iki: bigenda bite iyo umuntu apfuye?

      2 Dukunda kwibaza icyo kibazo iyo twapfushije uwo twakundaga. Dushobora kwibaza tuti “yagiye he? Ese aratureba? Ese ashobora kudufasha? Ese tuzongera kumubona?”

      3 Amadini asubiza ibyo bibazo mu buryo butandukanye. Hari ayigisha ko abantu beza iyo bapfuye bajya mu ijuru, naho ababi bakajya mu muriro utazima. Andi yo avuga ko iyo umuntu apfuye ahinduka umwuka akajya kubana n’abakurambere. Hari n’andi avuga ko iyo umuntu apfuye acirwa urubanza akongera kuvuka afite undi mubiri, wenda w’undi muntu cyangwa w’inyamaswa.

      4. Ni ikihe gitekerezo cy’ibanze amadini menshi ahurizaho ku bihereranye n’urupfu?

      4 Amadini yigisha ibintu bitandukanye. Icyakora hafi ya yose ahuriza ku gitekerezo kimwe cy’ibanze. Yigisha ko iyo umuntu apfuye hari igice kimugize gikomeza kubaho. Ese ibyo ni ukuri?

      IYO UMUNTU APFUYE AJYA HE?

      5, 6. Iyo umuntu apfuye bimugendekera bite?

      5 Yehova azi uko bigenda iyo umuntu apfuye kandi yatubwiye ko iyo umuntu apfuye ubuzima bwe buba burangiye. Urupfu runyuranye n’ubuzima. Bityo rero iyo umuntu apfuye, ibyiyumvo bye n’ibitekerezo bye ntibikomeza kubaho biri ahandi hantu.a Iyo umuntu apfuye ntashobora kubona, kumva no gutekereza.

      6 Umwami Salomo yaranditse ati “abapfuye bo nta cyo bakizi.” Abapfuye ntibashobora gukunda cyangwa kwanga, kandi ‘mu mva nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba.’ (Soma mu Mubwiriza 9:5, 6, 10.) Muri Zaburi ya 146:4 havuga ko iyo umuntu apfuye, “ibitekerezo bye” bishira.

      ICYO YESU YAVUZE KU BIHERERANYE N’URUPFU

      Umugabo n’umugore bicaye mu busitani bitegereza ururabyo

      Yehova yaremeye abantu kuba ku isi iteka ryose

      7. Ni iki Yesu yagereranyije n’urupfu?

      7 Igihe Lazaro yapfaga, Yesu yabwiye abigishwa be ati “incuti yacu Lazaro arasinziriye.” Ariko ntiyashakaga kuvuga ko Lazaro yarimo aruhuka. Yesu yongeyeho ati “Lazaro yarapfuye” (Yohana 11:11-14). Bityo rero Yesu yagereranyije urupfu no gusinzira. Yesu ntiyavuze ko Lazaro yari mu ijuru cyangwa ko yari kumwe n’abakurambere. Nta nubwo yavuze ko Lazaro yarimo ababarizwa mu muriro utazima cyangwa ko yari kongera kuvuka ari undi muntu cyangwa se ari inyamaswa. Ahubwo Lazaro yari ameze nk’umuntu wari mu bitotsi byinshi. Hari indi mirongo y’ibyanditswe igereranya urupfu n’ibitotsi byinshi. Bibiliya ivuga ko igihe Sitefano yicwaga, ‘yasinziriye mu rupfu’ (Ibyakozwe 7:60). Intumwa Pawulo na we yanditse ko hari Abakristo bamwe bari ‘barasinziriye mu rupfu.’—1 Abakorinto 15:6.

      8. Ni iki kitwemeza ko Imana itaremeye abantu gupfa?

      8 Ese Imana yaremeye Adamu na Eva kubaho igihe gito ubundi bagapfa? Oya! Yehova yabaremeye kubaho iteka bishimye, bafite ubuzima buzira umuze. Igihe Yehova yaremaga abantu, yabashyizemo icyifuzo cyo kubaho iteka (Umubwiriza 3:11). Ababyeyi ntibifuza ko abana babo basaza ngo ubundi bapfe, kandi Yehova na we ntabitwifuriza. Ariko se niba Imana yaraturemeye kubaho iteka, kuki dupfa?

      KUKI DUPFA?

      9. Kuki itegeko Yehova yahaye Adamu na Eva ryari rishyize mu gaciro?

      9 Igihe Adamu yari mu busitani bwa Edeni, Yehova yaramubwiye ati “igiti cyose cyo muri ubu busitani uzajye urya imbuto zacyo uko ushaka. Ariko igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa” (Intangiriro 2:9, 16, 17). Iryo tegeko ryari risobanutse neza kandi kuryumvira ntibyari bigoye. Yehova yari afite uburenganzira bwo kubwira Adamu na Eva icyiza n’ikibi. Iyo bumvira Yehova bari kuba bagaragaje ko bubaha ubutegetsi bwe. Nanone bari kuba bagaragaje ko bamushimira ibintu byose yari yarabakoreye.

      10, 11. (a) Satani yayobeje ate Adamu na Eva? (b) Kuki nta cyo Adamu na Eva bari bafite cyo kwireguza?

      10 Ikibabaje ni uko Adamu na Eva bahisemo gusuzugura Yehova. Satani yabajije Eva ati “ni ukuri koko Imana yavuze ko mutagomba kurya ku giti cyose cyo muri ubu busitani?” Eva yarashubije ati “imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani twemerewe kuzirya. Ariko imbuto z’igiti kiri hagati muri ubu busitani zo, Imana yaravuze iti ‘ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’”—Intangiriro 3:1-3.

      11 Hanyuma Satani aramubwira ati “gupfa ko ntimuzapfa. Kuko Imana izi ko umunsi mwaziriye, amaso yanyu azahumuka mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi” (Intangiriro 3:4-6). Satani yumvishije Eva ko yashoboraga kwihitiramo icyiza n’ikibi. Nanone yamubeshye ko gusuzugura Imana bitari kumugiraho ingaruka mbi. Satani yavuze ko Eva atari gupfa. Nuko Eva afata kuri izo mbuto arazirya hanyuma ahaho n’umugabo we. Adamu na Eva bari bazi ko Yehova yari yarababwiye ko batagombaga kurya kuri izo mbuto. Ubwo rero igihe baziryaga, bari bahisemo gusuzugura itegeko ryari risobanutse neza kandi rishyize mu gaciro. Ibyo bakoze byari bigaragaje ko batubahaga Se wo mu ijuru wuje urukundo. Nta cyo bari bafite cyo kwireguza.

      12. Kuki igihe Adamu na Eva basuzuguraga Yehova byamubabaje cyane?

      12 Birababaje cyane kubona ukuntu ababyeyi bacu ba mbere basuzuguye Umuremyi wabo! Wakumva umeze ute uramutse ukoze ibyo ushoboye byose kugira ngo urere neza abana bawe, ariko bakakwigomekaho? Ese ibyo ntibyagushengura umutima?

      Igihe Adamu yaremwaga

      Adamu yavuye mu mukungugu kandi ni wo yasubiyemo

      13. Ni iki Yehova yashakaga kuvuga igihe yavugaga ngo “mu mukungugu ni mo uzasubira”?

      13 Igihe Adamu na Eva basuzuguraga batakaje ibyiringiro byo kubaho iteka. Yehova yari yarabwiye Adamu ati “uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira.” (Soma mu Ntangiriro 3:19.) Ibyo byasobanuraga ko Adamu yari kongera kuba umukungugu, mbese nk’aho atigeze aremwa (Intangiriro 2:7). Adamu amaze gukora icyaha yarapfuye, ntiyakomeza kubaho.

      14. Kuki dupfa?

      14 Iyo Adamu na Eva bumvira Imana, n’uyu munsi baba bakiriho. Ariko igihe basuzuguraga, bari bakoze icyaha, maze amaherezo barapfa. Icyaha twakigereranya n’indwara mbi twandujwe n’ababyeyi bacu ba mbere. Twese tuvuka turi abanyabyaha. Ni yo mpamvu dupfa (Abaroma 5:12). Icyakora ibyo si byo Imana yari yarateganyirije abantu. Imana ntiyashakaga ko abantu bapfa, kandi na Bibiliya yita urupfu ‘umwanzi.’—1 Abakorinto 15:26.

      UKURI KURATUBATURA

      15. Kumenya ukuri ku bihereranye n’urupfu bitumarira iki?

      15 Kumenya ukuri ku bihereranye n’urupfu bitubatura ku binyoma byinshi. Bibiliya itwigisha ko abapfuye batababara. Ntidushobora kubavugisha, kandi na bo ntibatuvugisha. Nta cyo twamarira abapfuye, kandi na bo nta cyo batumarira. Ntitugomba kubatinya kuko badashobora kutugirira nabi. Nyamara amadini menshi avuga ko abapfuye bakomeza kubaho, kandi ko dushobora kubafasha mu gihe duha abapadiri n’abandi bihaye Imana amafaranga. Ariko iyo tuzi ukuri ku bihereranye n’urupfu, ntidushukwa n’ibyo binyoma.

      16. Ni ikihe kinyoma amadini yigisha ku bihereranye n’abapfuye?

      16 Satani akoresha idini ry’ikinyoma agatuma dutekereza ko abapfuye bakomeza kubaho. Urugero, hari amadini yigisha ko iyo umuntu apfuye, hari igice kimugize kimuvamo kikajya gukomeza kubaho ahandi hantu. Ese ibyo ni byo idini ryawe ryigisha cyangwa ryigisha ibyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’abapfuye? Satani akoresha ibinyoma kugira ngo atume abantu bareka kuyoboka Yehova.

      17. Kuki kuvuga ko abantu bazatwikirwa mu muriro utazima ari ugutuka Yehova?

      17 Inyigisho amadini menshi yigisha usanga ziteye ishozi. Urugero, hari ayigisha ko abantu babi bazahira mu muriro utazima. Ibyo ni ugutuka Yehova rwose. Ntashobora kwemera ko abantu bababara batyo! (Soma muri 1 Yohana 4:8.) Umubyeyi aramutse avumbitse udutoki tw’umwana we mu muriro kubera ko yakosheje, wamufata ute? Wakumva uwo mubyeyi ari umugome cyane. Nta nubwo wakwifuza kumenyana na we. Nyamara uko ni ko Satani ashaka ko tubona Yehova.

      18. Kuki tutagombye gutinya abapfuye?

      18 Hari n’amadini yigisha ko iyo abantu bapfuye bahinduka imyuka. Ayo madini yigisha ko tugomba kubaha iyo myuka kandi tukayitinya kubera ko ishobora kutubera incuti zikomeye cyangwa ikatubera abanzi bateye ubwoba. Abantu benshi bemera icyo kinyoma. Batinya abapfuye kandi bakabasenga aho gusenga Yehova. Ariko rero, nta mpamvu yo gutinya abapfuye kuko nta cyo bashobora kumva cyangwa kumenya. Yehova ni Umuremyi wacu. Ni we Mana y’ukuri kandi ni we tugomba gusenga wenyine.—Ibyahishuwe 4:11.

      19. Kumenya ukuri ku bihereranye n’urupfu bitumarira iki?

      19 Iyo tumenye ukuri ku bihereranye n’urupfu, bitubatura ku binyoma by’amadini. Uko kuri gutuma dusobanukirwa ibintu bihebuje Yehova adusezeranya mu gihe kizaza.

      20. Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

      20 Hashize igihe kirekire umugaragu w’Imana witwaga Yobu abajije ati “ese umugabo w’umunyambaraga apfuye, yakongera kubaho” (Yobu 14:14)? Ese koko umuntu wapfuye ashobora kongera kubaho? Igisubizo Imana itanga muri Bibiliya kirashishikaje. Tuzakibona mu gice gikurikira.

      a Hari abatekereza ko ubugingo cyangwa umwuka bikomeza kubaho iyo umuntu apfuye. Niba ushaka kumenya byinshi kuri iyo ngingo, reba Ibisobanuro bya 17 n’ibya 18.

      INCAMAKE

      INYIGISHO YA 1 IYO UMUNTU APFUYE UBUZIMA BUBA BURANGIYE

      ‘Abapfuye nta cyo bakizi.’​—Umubwiriza 9:5

      Bigenda bite iyo umuntu apfuye?

      • Zaburi 146:3, 4; Umubwiriza 9:6, 10

        Iyo umuntu apfuye ntashobora kubona, kumva no gutekereza.

      • Yohana 11:11-14

        Yesu yagereranyije urupfu no gusinzira.

      INYIGISHO YA 2 YEHOVA NTIYIGEZE YIFUZA KO ABANTU BAPFA

      “Igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.”​—Intangiriro 2:17

      Kuki dupfa?

      • Intangiriro 3:1-6

        Satani yabeshye Eva ko nta ngaruka zari kumugeraho mu gihe yari kuba asuzuguye itegeko ry’Imana. Igihe Adamu na Eva basuzuguraga Yehova, bari bakoze icyaha kandi amaherezo barapfuye.

      • Intangiriro 3:19

        Adamu yarapfuye, ntiyakomeza kubaho.

      • Abaroma 5:12

        Icyaha ni nk’indwara mbi twarazwe n’ababyeyi bacu ba mbere. Twese tuvuka turi abanyabyaha. Ni yo mpamvu dupfa.

      • 1 Abakorinto 15:26

        Bibiliya ivuga ko urupfu ari umwanzi.

      INYIGISHO YA 3 UKURI KU BIHERERANYE N’URUPFU KURATUBATURA

      ‘Ese umugabo w’umunyambaraga apfuye, yakongera kubaho? Nzategereza kugeza igihe nzabonera ihumure.’​—Yobu 14:14

      Kumenya ukuri ku bihereranye n’urupfu, bitubatura bite ku bitekerezo by’ibinyoma?

      • 1 Yohana 4:8

        Inyigisho y’umuriro utazima itukisha Yehova. Ntashobora kwemera ko abantu bababazwa muri ubwo buryo.

      • Ibyahishuwe 4:11

        Abantu benshi batinya abapfuye, bakabasenga aho gusenga Yehova. Yehova ni we Mana y’ukuri kandi ni we wenyine tugomba gusenga.

  • Abapfuye bazazuka
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
    • IGICE CYA 7

      Abapfuye bazazuka

      1-3. Twese twakatiwe iki, kandi se Yehova azadukiza ate?

      TEKEREZA uramutse ukatiwe gufungwa burundu kandi urengana. Nta cyizere cy’uko uzigera ufungurwa. Nta byiringiro ufite, kandi nta cyo ushobora kubikoraho. Nyuma yo kwiheba cyane, umenye ko hari umuntu ushobora kugufungura kandi akwemereye ko azabigufashamo. Wakumva umeze ute?

      2 Twese twakatiwe urwo gupfa, kandi nta cyo twabikoraho. Icyakora, Yehova afite ububasha bwo kudukiza urupfu. Yadusezeranyije ko ‘azahindura ubusa urupfu, ari rwo mwanzi wa nyuma.’—1 Abakorinto 15:26.

      3 Tekereza ukuntu uziruhutsa igihe urupfu ruzaba rutakiriho! Ariko rero, urupfu si rwo rwonyine Yehova azakuraho. Azanazura abapfuye. Ibyo bisobanura iki? Adusezeranya ko “abapfuye batagira icyo bimarira” bazongera kuba bazima (Yesaya 26:19). Ibyo rero ni byo Bibiliya yita umuzuko.

      MU GIHE WAPFUSHIJE

      4. (a) Ni hehe twakura ihumure mu gihe twapfushije? (b) Ni ba nde bari incuti za Yesu?

      4 Iyo dupfushije umuntu wo mu muryango cyangwa incuti, tugira intimba ikomeye. Twumva tubuze icyo dukora. Nta cyo twakora ngo tumugarure. Ariko Bibiliya iraduhumuriza. (Soma mu 2 Abakorinto 1:3, 4.) Reka dusuzume urugero rugaragaza ukuntu Yehova na Yesu bifuza cyane kuzura abacu bapfuye. Igihe Yesu yari ku isi, yakundaga gusura Lazaro na bashiki be, ari bo Marita na Mariya. Bose uko ari batatu bari incuti za Yesu. Bibiliya igira iti “Yesu yakundaga Marita na murumuna we na Lazaro.” Hanyuma, Lazaro yaje gupfa.—Yohana 11:3-5.

      5, 6. (a) Yesu yumvise ameze ate igihe yabonaga abo mu muryango wa Lazaro n’incuti ze bamuririra? (b) Kuki duhumurizwa no kumenya ko Yesu aterwa intimba n’urupfu?

      5 Yesu yagiye guhumuriza Marita na Mariya. Igihe Marita yamenyaga ko Yesu yari mu nzira, yahise ajya hanze y’umugi kumusanganira. Nubwo yari yishimiye kubona Yesu, yaramubwiye ati “iyo uza kuhaba musaza wanjye ntaba yarapfuye.” Marita yatekerezaga ko Yesu yatinze kuza. Hanyuma Yesu yabonye murumuna we Mariya arimo arira. Yesu yabonye ukuntu bari bishwe n’agahinda, arababara cyane maze ararira (Yohana 11:21, 33, 35). Yagize intimba ikomeye iterwa no gupfusha uwo wakundaga.

      6 Kumenya ko Yesu aterwa intimba n’urupfu nk’uko natwe rutubabaza, biraduhumuriza. Kandi Yesu ameze nka Se (Yohana 14:9). Yehova afite ububasha bwo gukuraho urupfu burundu, kandi vuba aha azaruvanaho.

      “LAZARO, SOHOKA!”

      7, 8. Kuki Marita atashakaga ko bakuraho ibuye ryari ku mva ya Lazaro, kandi se Yesu yakoze iki?

      7 Igihe Yesu yageraga ku mva ya Lazaro, yasanze ikingishijwe ibuye rinini. Yesu yaravuze ati “mukureho iryo buye.” Icyakora Marita ntiyashakaga ko barikuraho. Lazaro yari amaze iminsi ine ahambwe (Yohana 11:39). Marita ntiyari azi icyo Yesu yari agiye gukora kugira ngo afashe musaza we.

      Yesu yazuye Lazaro, umuryango we n’incuti ze barishima

      Gerageza kwiyumvisha ibyishimo umuryango wa Lazaro n’incuti ze bagize igihe yazukaga.​—Yohana 11:38-44

      8 Yesu yabwiye Lazaro ati “sohoka!” Hanyuma Marita na Mariya babonye ibintu bitangaje cyane. Bibiliya igira iti “uwari warapfuye asohoka ibirenge n’amaboko bye bihambirijwe ibitambaro” (Yohana 11:43, 44). Lazaro yari azutse. Yongeye kubonana n’abagize umuryango we n’incuti ze. Bashoboraga kumuhobera, bakamukoraho kandi bakamuvugisha. Mbega igitangaza! Yesu yari amaze kuzura Lazaro.

      “MUKOBWA, HAGURUKA!”

      9, 10. (a) Ni nde wahaye Yesu imbaraga zo kuzura abantu? (b) Kuki inkuru z’abantu bazutse zidufitiye akamaro?

      9 Ese Yesu yazuye abantu akoresheje imbaraga ze bwite? Oya. Mbere y’uko Yesu azura Lazaro, yasenze Yehova, maze amuha imbaraga zo kumuzura. (Soma muri Yohana 11:41, 42.) Lazaro si we wenyine wazutse. Bibiliya ivuga ko hari umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 12 wari urwaye cyane. Se witwaga Yayiro yasabye Yesu ko yamukiza. Yari ahangayitse cyane kubera ko nta wundi mwana yagiraga. Mu gihe yavuganaga na Yesu, hari abantu baje baramubwira bati “umukobwa wawe yapfuye! Uracyaruhiriza iki umwigisha?” Ariko Yesu yabwiye Yayiro ati “witinya; wowe wizere gusa, arakira.” Hanyuma Yesu yagiye kwa Yayiro. Bageze hafi y’urugo, Yesu yabonye abantu barira. Yarababwiye ati “mwikomeza kurira, kuko atapfuye; ahubwo arasinziriye.” Ababyeyi b’uwo mukobwa bashobora kuba baribazaga icyo Yesu yashakaga kuvuga. Yesu yasohoye abantu bose, maze ajyana na se w’uwo mwana na nyina binjira mu cyumba uwo mwana yari aryamyemo. Yesu yafashe ukuboko k’uwo mwana maze aramubwira ati “mukobwa, haguruka!” Tekereza ukuntu ababyeyi be bishimye cyane igihe yahitaga ahaguruka agatangira kugenda! Yesu yari azuye umukobwa wabo (Mariko 5:22-24, 35-42; Luka 8:49-56). Kuva icyo gihe, iyo babonaga uwo mwana wabo, bibukaga icyo Yehova yari yarabakoreye binyuze kuri Yesu.a

      10 Abantu Yesu yazuye barongeye barapfa. Ariko inkuru zabo zidufitiye akamaro kuko zituma tugira ibyiringiro nyakuri. Yehova yifuza kuzura abantu kandi azabikora.

      INKURU Z’ABANTU BAZUTSE ZITWIGISHA IKI?

      Petero azura Dorukasi abantu babireba

      Intumwa Petero yazuye Umukristokazi witwaga Dorukasi.​—Ibyakozwe 9:36-42

      Umupfakazi ahobera umwana we Eliya yari amaze kuzura

      Eliya yazuye umwana w’umupfakazi.​—1 Abami 17:17-24

      11. Mu Mubwiriza 9:5 hatwigisha ko Lazaro yari ameze ate igihe yari yapfuye?

      11 Bibiliya ivuga neza ko “abapfuye nta cyo bakizi.” Uko ni ko byari bimeze kuri Lazaro (Umubwiriza 9:5). Nk’uko Yesu yabivuze, Lazaro yari ameze nk’umuntu uri mu bitotsi byinshi (Yohana 11:11). Igihe yari mu mva nta kintu ‘yari azi.’

      12. Ni iki kitwemeza ko Lazaro yazutse?

      12 Igihe Yesu yazuraga Lazaro, abantu benshi barabirebaga. Ndetse n’abanzi ba Yesu bamenye ko yari yarakoze icyo gitangaza. Lazaro yari muzima, kandi ibyo byagaragazaga ko yari yazutse koko (Yohana 11:47). Nanone abantu benshi bagiye gusura Lazaro, batangira kwizera ko Yesu yari yaroherejwe n’Imana. Abanzi ba Yesu ntibabyishimiye. Ni yo mpamvu batangiye gushaka uko bakwica Yesu na Lazaro.—Yohana 11:53; 12:9-11.

      13. Ni iki kikwizeza ko Yehova azazura abapfuye?

      13 Yesu yavuze ko “abari mu mva bose” bazazuka (Yohana 5:28). Ibyo bisobanura ko abantu bose Yehova yibuka bazazuka. Icyakora kugira ngo azabazure, agomba kuba yibuka ibintu byose byabarangaga. None se ibyo yabishobora? Zirikana ko mu isanzure ry’ikirere harimo inyenyeri zibarirwa muri za miriyari. Nyamara Bibiliya ivuga ko Yehova azi izina rya buri nyenyeri. (Soma muri Yesaya 40:26.) Niba rero ashobora kwibuka amazina yazo, nta gushidikanya ko ashobora no kwibuka ibintu byose byarangaga abo azazura. Ikindi kandi Yehova ni we waremye ibintu byose. Bityo rero afite ubushobozi bwo gusubiza abantu ubuzima.

      14, 15. Amagambo Yobu yavuze atwigisha iki ku birebana n’umuzuko?

      14 Umugabo w’indahemuka witwaga Yobu yizeraga ko umuzuko uzabaho. Yarabajije ati “ese umugabo w’umunyambaraga apfuye, yakongera kubaho?” Hanyuma yabwiye Yehova ati “uzahamagara nanjye nkwitabe. Uzifuza cyane kureba umurimo w’amaboko yawe.” Yobu yari azi ko Yehova ategerezanyije amatsiko igihe azazurira abapfuye.—Yobu 14:13-15.

      15 Iyo utekereje ku muzuko wumva umeze ute? Ushobora kwibaza uti “ese abagize umuryango wanjye n’incuti zanjye bapfuye bazazuka koko?” Duhumurizwa no kumenya ko Yehova yifuza cyane kuzura abapfuye. Reka turebe abo Bibiliya ivuga ko bazazuka n’aho bazaba.

      ‘BAZUMVA IJWI RYE BAVEMO’

      16. Abantu bazazukira ku isi bazaba mu buzima bumeze bute?

      16 Abantu bazuwe kera bongeye kubana n’abagize imiryango yabo n’incuti zabo hano ku isi. Uko ni na ko bizagenda ku bazazuka mu gihe kizaza, ariko bwo bizaba ari byiza kurushaho. Kubera iki? Ni ukubera ko abazazuka bazahabwa uburyo bwo kuzabaho iteka ryose, kandi ntibongere gupfa. Nanone bazaba mu isi itandukanye n’iyi turimo muri iki gihe. Ntizaba irimo intambara, urugomo n’indwara.

      17. Ni ba nde bazazuka?

      17 Ni ba nde bazazuka? Yesu yavuze ko ‘abari mu mva bose bazumva ijwi rye bakavamo’ (Yohana 5:28, 29). Nanone mu Byahishuwe 20:13 haravuga ngo “inyanja igarura abapfuye bo muri yo, kandi urupfu n’imva na byo bigarura abapfuye bo muri byo.” Koko rero, abantu babarirwa muri za miriyari bazazuka. Intumwa Pawulo na we yavuze ko hazazuka “abakiranutsi n’abakiranirwa.” (Soma mu Byakozwe 24:15.) Ibyo bishatse kuvuga iki?

      Muri Paradizo, abazutse bongeye kubonana n’ababo bakundaga

      Muri Paradizo, abapfuye bazazuka bongere babonane n’ababo bakundaga

      18. “Abakiranutsi” bazazuka ni ba nde?

      18 Mu ‘bakiranutsi’ harimo abagaragu ba Yehova b’indahemuka babayeho mbere y’uko Yesu aza ku isi. Urugero, Nowa, Aburahamu, Sara, Mose, Rusi na Esiteri bazazuka bature hano ku isi. Ushobora gusoma iby’abo bagabo n’abagore mu gitabo cy’Abaheburayo igice cya 11. Bite se ku bagaragu ba Yehova bizerwa babayeho muri iki gihe? Bazazuka kubera ko na bo ari “abakiranutsi.”

      19. “Abakiranirwa” ni ba nde? Yehova azabaha uburyo bwo gukora iki?

      19 “Abakiranirwa” ni abantu babarirwa muri za miriyari batabonye uburyo bwo kumenya Yehova. Nubwo bapfuye, Yehova ntiyabibagiwe. Azabazura maze bahabwe uburyo bwo kumumenya no kumukorera.

      20. Kuki atari buri muntu wese uzazuka?

      20 Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko umuntu wese wapfuye azazuka? Oya. Yesu yavuze ko hari abantu batazazuka (Luka 12:5). None se ni nde uzagena niba umuntu azazuka cyangwa niba atazazuka? Yehova ni we mucamanza wa nyuma, icyakora yanahaye Yesu ububasha bwo kuba “umucamanza w’abazima n’abapfuye” (Ibyakozwe 10:42). Ntazazura umuntu azabona ko ari mubi kandi udashaka guhinduka.—Reba Ibisobanuro bya 19.

      ABAZUKIRA KUJYA MU IJURU

      21, 22. (a) Abazukira kujya mu ijuru bazukana umubiri umeze ute? (b) Ni nde wabaye uwa mbere mu bazukira kuba mu ijuru?

      21 Nanone Bibiliya itubwira ko hari abantu bazaba mu ijuru. Iyo umuntu azukiye kujya mu ijuru ntabwo azuka ari umuntu ufite umubiri usanzwe. Azuka ari umuntu w’umwuka.

      22 Yesu ni we wa mbere wazutse muri ubwo buryo (Yohana 3:13). Nyuma y’iminsi itatu Yesu apfuye, Yehova yaramuzuye (Zaburi 16:10; Ibyakozwe 13:34, 35). Yesu ntiyazutse afite umubiri w’umuntu. Intumwa Petero yavuze ko Yesu ‘yishwe ari mu mubiri, ariko agahindurwa muzima mu mwuka’ (1 Petero 3:18). Yesu yazuwe ari ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga (1 Abakorinto 15:3-6). Ariko Bibiliya ivuga ko atari we wenyine wari kuzuka muri ubwo buryo.

      23, 24. Abo Yesu yise ‘umukumbi muto’ ni ba nde? Bazaba ari bangahe?

      23 Mbere y’uko Yesu apfa, yabwiye abigishwa be b’indahemuka ati “ngiye kubategurira umwanya” (Yohana 14:2). Ibyo bisobanura ko hari bamwe mu bigishwa be bazazuka bakajya kubana na we mu ijuru. Abo bantu ni bangahe? Yesu yavuze ko bari kuba ari bake, ni ukuvuga ‘umukumbi muto’ (Luka 12:32). Intumwa Yohana yavuze umubare wabo igihe yabonaga Yesu “ahagaze ku musozi wa Siyoni [mu ijuru], ari kumwe n’abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine.”—Ibyahishuwe 14:1.

      24 Abo Bakristo 144.000 bari kuzuka ryari? Bibiliya itubwira ko ibyo byari kuba Kristo amaze gutangira gutegeka mu ijuru (1 Abakorinto 15:23). Ubu turi muri icyo gihe kandi abenshi mu bagize 144.000 bamaze kuzuka bajya mu ijuru. Abakiri ku isi muri iki gihe, iyo bapfuye bahita bazurwa bakajya mu ijuru. Icyakora abantu benshi bazazukira kuba muri Paradizo hano ku isi.

      25. Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

      25 Vuba aha Yehova azakiza abantu urupfu kandi ntiruzongera kubaho iteka ryose. (Soma muri Yesaya 25:8.) Ariko se abazajya mu ijuru bazajya gukorayo iki? Bibiliya isobanura ko bazategeka hamwe na Yesu mu Bwami. Mu gice gikurikira, tuzamenya byinshi kuri ubwo Bwami.

      a Hari izindi nkuru zo muri Bibiliya zivuga iby’abantu bazutse, abato n’abakuru, abagabo n’abagore, Abisirayeli n’abatari Abisirayeli. Ushobora kuzisoma mu 1 Abami 17:17-24; 2 Abami 4:32-37; 13:20, 21; Matayo 28:5-7; Luka 7:11-17; 8:40-56; Ibyakozwe 9:36-42; 20:7-12.

      INCAMAKE

      INYIGISHO YA 1 YEHOVA AZAKURAHO URUPFU

      “Urupfu ni rwo mwanzi wa nyuma uzahindurwa ubusa.”​—1 Abakorinto 15:26

      Bibiliya iduhumuriza ite iyo twapfushije?

      • 2 Abakorinto 1:3, 4

        Iyo dupfushije mwene wacu cyangwa incuti yacu, dushobora kumva dushobewe. Bibiliya iraduhumuriza.

      • Yesaya 25:8; 26:19

        Yehova afite imbaraga zo kuvanaho urupfu burundu. Azazura n’abapfuye.

      INYIGISHO YA 2 DUSHOBORA KWIRINGIRA KO HAZABAHO UMUZUKO

      “Mukobwa, haguruka!”​—Mariko 5:41

      Kuki dushobora kwiringira ko hazabaho umuzuko?

      • Yohana 11:1-44

        Yesu yazuye Lazaro.

      • Mariko 5:22-24, 35-42

        Yesu yazuye umwana w’umukobwa.

      • Yohana 11:41, 42

        Yesu yazuye uwapfuye akoresheje imbaraga Yehova yamuhaye.

      • Yohana 12:9-11

        Abantu benshi biboneye Yesu azura uwapfuye. Abanzi ba Yesu na bo bari bazi ko abishoboye.

      INYIGISHO YA 3 YEHOVA AZAZURA ABANTU BABARIRWA MURI ZA MIRIYARI BAPFUYE

      “Uzahamagara nanjye nkwitabe. Uzifuza cyane kureba umurimo w’amaboko yawe.”​—Yobu 14:13-15

      Ni ba nde bazazurwa?

      • Yohana 5:28, 29

        Abantu bose Yehova azirikana bazazuka.

      • Ibyakozwe 24:15

        Abakiranutsi n’abakiranirwa bazazurwa.

      • Yesaya 40:26

        Yehova ashobora kwibuka izina rya buri nyenyeri. Bityo rero ashobora rwose kwibuka ibintu byose byarangaga abantu azazura.

      INYIGISHO YA 4 HARI ABANTU BAZAZURIRWA KUJYA MU IJURU

      “Ngiye kubategurira umwanya.”​—Yohana 14:2

      Ni ba nde bazazurirwa kuba mu ijuru?

      • 1 Petero 3:18

        Yesu ni we wa mbere wazuwe akajya mu ijuru.

      • Luka 12:32

        Yesu yavuze ko bake gusa mu bigishwa be bari kuzurwa bakajya mu ijuru.

      • Ibyahishuwe 14:1

        Yehova yatoranyije abantu 144.000 bazajya mu ijuru.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze