Egera Imana
Ese Imana ijya yicuza?
KUBERA ko tudatunganye hari igihe twicuza ibyo twakoze. Urugero, hari igihe dukora amakosa maze tukumva biratubabaje. Igitangaje, ni uko Bibiliya ivuga ko Yehova na we ashobora kwicuza. Ariko ushobora kwibaza uti “ibyo bishoboka bite kandi Imana yo itunganye, ndetse ikaba idakora amakosa?” None se ni mu buhe buryo Imana yicuza? Igisubizo cy’icyo kibazo gishobora kudufasha gusobanukirwa ikintu gitangaje: burya Yehova agira ibyiyumvo, ku buryo ibyo dukora bishobora kumushimisha cyangwa bikamubabaza. Reka dusuzume amagambo aboneka mu Bacamanza 2:11-18.
Igitabo cya Bibiliya cy’Abacamanza kivuga iby’imivurungano yabayeho mu mateka y’Abisirayeli n’uko yagiye ikurikirana. Icyo gihe Abisirayeli babaga i Kanani, igihugu Imana yari yarasezeranyije Aburahamu. Mu myaka ibarirwa mu magana yakurikiyeho, Abisirayeli bagiye bagerwaho n’ibintu bitandukanye, ku buryo umuntu yabishyira mu byiciro bine, ari byo kwigomeka, gukandamizwa, kwinginga Imana no gucungurwa.a
Kwigomeka. Abisirayeli bayobejwe n’Abanyakanani maze ‘bimura Uwiteka,’ batangira gukurikira izindi mana, by’umwihariko batangira ‘gukorera Bayali na Ashitaroti.’b Ibyo bikorwa byo kwigomeka byatumye baba abahakanyi. Ntibitangaje rero kuba Abisirayeli ‘bararakaje Uwiteka’ Imana yari yarabacunguye ikabavana muri Egiputa.—Umurongo wa 11-13; Abacamanza 2:1.
Gukandamizwa. Iyo Abisirayeli bateraga Yehova umugongo, yararakaraga maze ntakomeze kubarinda. Ibyo byatumaga Imana ‘ibahana mu babisha babo,’ bakabanyaga.—Umurongo wa 14.
Kwinginga Imana. Iyo Abisirayeli bageraga mu kaga, bababazwaga n’ibibi babaga bakoze bigatuma batakambira Imana bayisaba kubafasha. Kuba baringingaga Imana cyane, bigaragazwa n’imvugo ngo ‘iminiho batewe n’ababarenganyaga’ (umurongo wa 18). Icyo gihe bingingaga Imana buri gihe (Abacamanza 3:9, 15; 4:3; 6:6, 7; 10:10). Ni iki Imana yabikoragaho?
Gucungurwa. Yehova yumvaga gutaka kw’Abisirayeli, maze ‘akabagirira impuhwe.’ Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aho, rishobora nanone guhindurwamo ngo ‘akicuza’ (Gereranya n’Itangiriro 6:6). Iyo rihinduwemo “kwicuza” riba ryumvikanisha igitekerezo cyo “guhindura uko wabonaga ibintu.” Hari igitabo cyavuze kiti “Yehova yumvise iminiho yabo maze areka kubahana, ahubwo arabarokora.” Yabagiriye imbabazi maze ‘abaha abacamanza’ bo kubakiza abanzi babo.—Umurongo wa 18.
Ese wabonye icyatumye Imana yicuza cyangwa ihindura uko yabonaga ibintu? Yahinduye uko yabonaga ibintu ibigiriye ubwoko bwayo. Reka dufate urugero: umubyeyi ukunda umwana we ashobora kumuhana, yanga kumuha ibintu bimwe na bimwe. Ariko iyo uwo mwana yicujije by’ukuri, uwo mubyeyi ashobora kumukuriraho igihano.
None se dukurikije ibivugwa muri iyi nkuru, ni irihe somo tuvana kuri Yehova? Nubwo dushobora gukora icyaha kikamubabaza, iyo twicujije tubivanye ku mutima aratubabarira. Ubwo rero, ni iby’ingenzi ko tuzirikana ko ibyo dukora bigira ingaruka ku Mana. Byaba byiza twize uko ‘twanezeza umutima’ wa Yehova (Imigani 27:11). Nitubigenza dutyo, ntituzigera twicuza.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu Bacamanza 2:11-18, hagaragaza imyitwarire y’Abisirayeli mu magambo make, ariko ibice bikurikiraho bivuga imyitwarire yabo mu buryo burambuye.
b Bayali yari imana y’Abanyakanani ikomeye kurusha izindi, naho Ashitoreti ikaba imanakazi bafataga nk’umugore wa Bayali.