Imana yagiye he?
Kuwa 11 Nzeri 2001: saa mbiri n’iminota 46 za mu gitondo, indege itwaye abagenzi yagonze igice cya ruguru cy’inzu y’umuturirwa ya World Trade Center, iri i New York City. Icyo cyari igitero cy’iterabwoba cyabimburiye ibindi byari bigiye gukurikiraho. Mu gihe cy’isaha n’iminota 42 gusa, hari hamaze gupfa abantu bagera hafi ku 3.000.
Kuwa 26 Ukuboza 2004
Umutingito uri ku gipimo cya 9 wibasiye Inyanja y’Abahindi. Ibyo byatumye imiraba yo muri iyo nyanja igera mu bihugu 11, hakubiyemo n’ibyo ku mugabane wa Afurika uri ku birometero bigera ku 5.000 uvuye aho uwo mutingito wabereye, maze ihitana abantu. Mu gihe cy’umunsi umwe gusa, hapfuye abantu bagera ku 150.000 abandi baburirwa irengero, naho abasaga miriyoni basigara badafite aho kwikinga.
Kuwa 1 Kanama 2009: umugabo w’imyaka 42 n’agahungu ke k’imyaka 5, bari mu bwato bwabo bwa moteri bwihuta cyane, maze basekura ahantu ubwato butsukira. Uwo mubyeyi yahise apfa, maze bukeye bwaho agahungu ke na ko karapfa. Mwene wabo yavuganye agahinda ati “twumvaga hari bube igitangaza, nibura [ako kana] kakarokoka.”
Ese iyo usomye inkuru zivuga iby’ibitero by’iterabwoba, impanuka kamere cyangwa wowe ubwawe ukagwiririrwa n’amakuba, ujya wibaza niba Imana ibibona? Ese ujya wibaza niba itwitaho? Nk’uko turi bubibone, Bibiliya iduhumuriza itanga ibisubizo by’ibyo bibazo.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]
© Dieter Telemans/Panos Pictures
PRAKASH SINGH/AFP/Getty Images
© Dieter Telemans/Panos Pictures