ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/6 pp. 16-17
  • “Kuki aba bantu bahagaze aha?”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Kuki aba bantu bahagaze aha?”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/6 pp. 16-17

Ibaruwa yaturutse muri Afurika y’Epfo

“Kuki aba bantu bahagaze aha?”

“AHA HANTU HATEJE AKAGA​—HABA INDAYA N’ABAMBUZI.” Ayo magambo yari ku cyapa cyari ku muhanda muto wo mu cyaro. Twahagaritse imodoka twarimo iruhande rwawo, aho izindi modoka nke zari zihagaze zitegerereje munsi y’icyapa kinini, cyerekanaga inzira imanuka igana ahantu abantu basohokera bagiye kwirangaza. Imodoka zihenze zatunyuragaho, ariko ukabona abazirimo bashobewe, bibaza impamvu duhagaze aho. Wabonaga basa nk’aho bibaza bati “kuki aba bantu bahagaze aha?”

Twavuye mu modoka, maze twerekeza ahari itsinda ry’abantu bambaye neza, bahagaze mu gicucu cya cya cyapa. Twari itsinda ry’abantu bo mu moko yose n’amabara yose, ibyo akaba ari ibintu n’ubu udapfa kubona muri Afurika y’Epfo. Twari twagiye muri ako karere kari ku birometero 100 mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umugi wa Johannesburg, kugira ngo tugeze ubutumwa bwo muri Bibiliya, ku bantu bahatuye.

Aho ku muhanda, twahamaze akanya gato tuganira ku murongo w’Ibyanditswe, maze turangije tuvugana uko twari kubwiriza muri ako gace. Twarasenze, maze dusubira mu modoka zacu. Twatereye ijisho mu kibaya no hakurya yacyo, maze tuhabona amazu manini n’andi y’utururi yari yubatse mu kajagari. Ayo mazu yari akikijwe n’ibirundo birebire by’imyanda iva mu birombe bya platine. Biragoye kwiyumvisha ukuntu abantu bo muri ako gace bakennye, kandi ubutaka bwaho burimo amabuye y’agaciro atagira ingano.

Jye n’umugore wanjye twari kumwe n’undi mugabo n’umugore we baturutse mu Budage, maze twese uko twari bane dutangira kubwiriza muri icyo gitondo. Kubera ko hafi kimwe cya gatatu cy’abahatuye nta kazi bagira, usanga baba mu mazu aciriritse. Amenshi muri yo ni utururi twubakishijwe ibiti bidakomeye, bizengurutswe n’amabati baba bafatanyishije imisumari. Iyo misumari bayitera babanje gushyiraho imifuniko y’amacupa, kugira ngo bikomere.

Iyo twageraga kuri buri rugo, twasuhurizaga ku irembo, maze akenshi tukakirwa n’umugore. Abo twaganiraga na bo babaga bashishikajwe n’ubutumwa twabagezagaho, kandi badufataga nk’abanyacyubahiro. Iyo ari ku manywa izuba ricana ku mabati, ku buryo abari mu nzu bagira ngo bari mu itanura. Ubwo rero, bakunda gutuma abana kuzana intebe mu nzu bakazitera munsi y’igiti, maze tukicara mu gacucu.

Abagize umuryango barateranye, maze bicara ku dutebe tw’udusongabugari no ku makaziye. Bahamagaye n’abana barimo bakinisha ibikinisho bikorerwa muri ako gace, kugira ngo baze batege amatwi. Twabasomeye imirongo y’Ibyanditswe, maze dusaba abana b’abanyeshuri kudusomera mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Abantu twabwirije hafi ya bose bishimiye ibitabo twabahaye, kandi abenshi badusabye kugaruka.

Bigeze saa sita, twafashe akaruhuko kugira ngo turye umugati kandi tugire icyo tunywa, mbere yo gusubira gusura abo twari twabwirije mbere yaho. Tumaze kuruhuka, twahise tujya kureba umwimukira ukomoka muri Malawi witwa Jimmy, ukora muri kimwe mu birombe bya platine byo muri ako gace. Hari hashize amezi menshi tumusura. Buri gihe iyo yatubonaga yarishimaga, kandi twari tumaze igihe runaka tuganira na we kuri Bibiliya. Jimmy yari yarashatse umugore w’Umusetswana, kandi bari barabyaranye abana babiri beza cyane. Twari dufite amatsiko menshi yo kumubona, kubera ko ubwo twamusuraga ubushize tutari twahamusanze.

Uko twazamukaga twerekeza aho Jimmy yari atuye, ntitwatinze kubona ko hari ikintu cyahindutse. Ubundi wasangaga ubusitani bwe bumeze neza, ariko icyo gihe ibyatsi byari byararaye, ibigori byari mu murima byarumye, n’inkoko zabaga zitoragura mu rugo nta zari zigihari. Urugi rwari rufungishijwe umunyururu ukomeye cyane. Umuturanyi we yahise aza kutureba, maze tumubaza uko byagenze, ndetse n’aho Jimmy yagiye. Yatubwiye inkuru y’incamugongo yuko Jimmy yapfuye, kandi ko umugore we yimutse akajyana n’abana iwabo.

Nubwo bitemewe kubaza ibintu bireba umuntu ku giti cye, twamusabye kudusobanurira uko byagenze. Yaratubwiye ati “wa muntu we se ko muri iki gihe hateye indwara nyinshi, kandi zikaba zihitana abatari bake, wamenya ari iyihe yamuhitanye?” Ntiyatubwiye iyo ari yo, kubera ko abantu badakunze kuvuga icyishe umuntu, ariko iyo urebye imva nyinshi z’abantu bahambwa mu irimbi ryo muri ako gace, ubona ko ibyo wa mugore yatubwiye ari ukuri. Twamaze akanya tuganira n’uwo mugore ku birebana n’ibyiringiro by’umuzuko, maze tumusezeraho tubabaye dukomeza gusura abandi bantu.

Twagiye mu wundi mudugudu, maze twerekeza ku murongo wa nyuma w’amazu awugize, ahari ikirundo kirekire cy’imyanda iva mu birombe. Tumaze guhagarika imodoka yacu aho agahanda karangirira, twabonye ibuye ryari mu busitani ryanditseho amagambo agaragara neza, agira ati “ntugahore usubika ibintu, kuko ibyo bitesha igihe.” Davida wanditse ayo magambo, yari yubitse umutwe muri moteri y’imodoka ye ishaje yo mu bwoko bwa Volusuwageni. Icyo gihe izuba ryarimo rirenga, maze yegura umutwe aratureba, ariko ubona ryamuhumye amaso. Akimenya ko ari twe yaramwenyuye, maze izuba ryakubita ku menyo ye y’imbere ya zahabu, ukabona arabengerana. Yahanaguye intoki, maze aza kudusuhuza.

Akitubona yahise atubwira ati “muraho muraho? Ko mwabuze se?” Twashimishijwe no kongera guhura na David. Yadusabye kumwihanganira, kubera ko atari kumarana natwe umwanya munini. Yatubwiye ko nyuma y’aho dutandukaniye yabonye akazi mu kirombe, bityo tukaba twari kumarana akanya gato, agasubira mu kazi. Mu gihe cyose twamaze tuganira na we, wabonaga yishimye. Yaratubwiye ati “urya munsi wa mbere twahuye, wahinduye ubuzima bwanjye. Umva, iyo mutaza sinzi aho mba ndi.”

Twatandukanye na David twishimye. Izuba ritangiye kurenga, twasubiye mu modoka maze twerekeza inzira idusubiza iwacu. Twatereye ijisho bwa nyuma muri icyo kibaya, nubwo icyo gihe tutaharebaga neza, bitewe n’uko ikirere cyarimo ivumbi, maze twibaza uko ubutumwa bwiza buzagera ku bantu bose bahatuye. Twumvise turushijeho gusobanukirwa amagambo Yesu yavuze, agira ati “ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake.”—Luka 10:2.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Izina ryarahinduwe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Uburenganzira bwatanzwe n’Ibiro bya Afurika y’Epfo bishinzwe Amaposita

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze