Ese ushobora kumenya icyo izina ry’Imana risobanura?
Gusuhuza umuntu ukomeye kandi ukamuvugisha ukoresheje izina rye, ni ibintu bidasanzwe. Incuro nyishi, abategetsi babavuga bakoresheje amazina y’icyubahiro, urugero nka “Nyakubahwa Perezida” cyangwa “Bwana.” Ubwo rero, iyo umuntu nk’uwo w’umunyacyubahiro aguhaye uburenganzira bwo gukoresha izina rye bwite, nta gushidikanya ko wumva biguteye ishema.
MURI Bibiliya, Imana y’ukuri iratubwira iti “bazamenya yuko izina ryanjye ari Yehova” (Yeremiya 16:21). Nubwo ifite amazina menshi y’icyubahiro, urugero nk’“Umuremyi,” “Ishoborabyose,” cyangwa “Umutegetsi w’ikirenga,” yemereye abagaragu bayo bizerwa, kuyivugisha bakoresheje izina ryayo bwite.
Urugero, hari igihe umuhanuzi Yeremiya yinginze Imana agira ati “nyamuneka Nyagasani Yehova” (Yeremiya 1:6). Igihe batahaga urusengero rw’i Yerusalemu, Umwami Salomo yatangiye isengesho agira ati “Yehova” (1 Abami 8:22, 23, NW). Nanone, igihe umuhanuzi Yesaya yasengeraga Abisirayeli, yaravuze ati “wowe Yehova uri Data” (Yesaya 63:16, NW). Nk’uko iyo mirongo ibigaragaza, Umubyeyi wacu uri mu ijuru adusaba kumuvugisha dukoresheje izina rye bwite.
Nubwo kuvugisha Yehova ukoresheje izina rye bwite ari iby’ingenzi, kumenya neza icyo iryo zina risobanura, bikubiyemo byinshi. Yehova asezeranya abantu bamukunda kandi bakamwizera, ko ‘azabarinda kuko bamenye izina rye’ (Zaburi 91:14, NW). Mu by’ukuri, kumenya izina ry’Imana bikubiyemo byinshi, kubera ko ari cyo kintu cy’ingenzi tugomba gukora kugira ngo Imana iturinde. None se, ni iki wakora kugira ngo umenye icyo izina bwite ry’Imana, ari ryo Yehova, risobanura?