Ibanga rya 5
Jya wita ku byo ukeneye mu buryo bw’umwuka
NI IKI BIBILIYA YIGISHA? “Hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”—Matayo 5:3.
KUKI BITOROSHYE? Hari amadini atandukanye abarirwa mu bihumbi, amenshi muri yo akaba yigisha ibintu bivuguruzanya ku birebana n’uko umuntu yakwita ku byo akeneye mu buryo bw’umwuka. Wamenya ute idini ryigisha ukuri, kandi rishimisha Imana by’ukuri? Bamwe mu banditsi bazwi cyane bumvikanisha ko kwizera Imana no kuyiyegurira ari ubupfapfa, kandi ko bishobora guteza akaga. Hari ikinyamakuru cyavuze muri make ibitekerezo by’umwe mu bantu bazwi cyane utemera Imana, kigira kiti “inyigisho ya gikristo ivuga ko hari ikintu tudashobora kumva, kubona, gukoraho cyangwa gusobanura dushingiye kuri siyansi, . . . itesha agaciro ubuzima dufite, kandi ni yo ituma abantu bishora mu bikorwa by’urugomo.”—Maclean’s.
WAKORA IKI? Suzuma ibimenyetso bigaragaza ko Imana ibaho (Abaroma 1:20; Abaheburayo 3:4). Ntuzemere ko hagira umuntu uguca intege ngo akubuze gushaka ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi wibaza, urugero nk’ibi bikurikira: kuki turi ku isi? Ese umuntu akomeza kubaho na nyuma yo gupfa? Kuki hariho imibabaro myinshi? Ni iki Imana insaba? Ni iby’ingenzi cyane ko ubona ibisubizo bikunyuze by’ibyo bibazo, kuko bizatuma unyurwa mu buryo burambye.
Icyakora, ntukemere buhumyi ibyo abandi bakubwira. Ijambo ry’Imana rigutera inkunga yo gukoresha ‘ubushobozi bwawe bwo gutekereza,’ kugira ngo wigenzurire umenye neza ibyo yemera (Abaroma 12:1, 2). Imihati ushyiraho ntizaba imfabusa. Nufata igihe ukiga Bibiliya kandi ugashyira mu bikorwa inama z’ingirakamaro zibonekamo, bizakurinda ibibazo, bikugabanyirize imihangayiko kandi bitume urushaho kwishimira ubuzima. Ibyo si amakabyankuru, kuko abantu babarirwa muri za miriyoni bakuriye mu mimerere itandukanye, bungukiwe no kumenya ukuri ku byerekeye Imana n’imigambi yayo. Urugero, soma inkuru z’ibyabaye kuri bamwe, ziboneka ku ipaji ya 18 kugeza ku ya 21 z’iyi gazeti.
Uko uzagenda wibonera inyungu zo gushyira mu bikorwa inama zirangwa n’ubwenge zo muri Bibiliya, bizatuma urushaho guha agaciro umwanzuro wafashe wo kwiyegurira Imana. Kuki utakwemera kwiga Bibiliya ubifashijwemo n’Abahamya ba Yehova? Nubigenza utyo, uzibonera ko amagambo intumwa Pawulo yavuze ari ukuri. Yaranditse ati “kwiyegurira Imana birimo inyungu nyinshi, iyo bijyanye no kugira umutima unyuzwe.”—1 Timoteyo 6:6.
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Igenzurire umenye neza ibyo Imana yemera