ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/11 p. 15
  • Ese wari ubizi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wari ubizi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Ese uhungira kuri Yehova?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • ‘Hungira mu izina rya Yehova’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Jya wigana ubutabera bwa Yehova n’imbabazi ze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/11 p. 15

Ese wari ubizi?

Ni iki intumwa Pawulo yerekezagaho, igihe yavugaga ko ku mubiri we hariho ‘ibimenyetso by’inkovu z’ubushye, bigaragaza ko yari imbata ya Yesu’?​—Abagalatiya 6:17.

▪ Abantu bo mu kinyejana cya mbere Pawulo yabwiraga, bashobora kuba barumvise ayo magambo ye mu buryo butandukanye. Urugero, kera iyo babaga bagiye gushyira ikimenyetso ku mfungwa z’intambara, ku babaga bibye mu rusengero no ku bagaragu babaga batorotse, bakoreshaga icyuma bacaniriye kigatukura. Gushyirwaho ikimenyetso nk’icyo byabaga ari igisebo.

Icyakora si ko buri gihe gushyirwaho icyo kimenyetso byabonwaga nabi. Abantu benshi ba kera bishyiragaho icyo kimenyetso, kugira ngo bagaragaze ko ari abo mu bwoko runaka cyangwa idini runaka. Urugero, hari igitabo cyagize kiti “Abasiriya bagaragazaga ko biyeguriye imana yitwaga Hadad n’iyitwaga Atargatis bishyira ikimenyetso mu bujana cyangwa ku gikanu. . . . Naho uwabaga yariyeguriye imana yitwaga Dionysos yishushanyagaho ikibabi cy’agati karandaranda.”​—Theological Dictionary of the New Testament.

Abantu bo muri iki gihe batanga ibisobanuro kuri Bibiliya, batekereza ko icyo gihe Pawulo yerekezaga ku nkovu yagiye agira mu bihe bitandukanye bitewe no gukubitwa, igihe yakoraga umurimo wa gikristo w’ubumisiyonari (2 Abakorinto 11:23-27). Icyakora, birashoboka ko Pawulo aterekezaga ku nkovu izi zisanzwe, ahubwo ko yashakaga kuvuga ko imibereho ye yagaragazaga ko ari Umukristo.

Ese imigi y’ubuhungiro yo muri Isirayeli ya kera, yari indiri y’inkozi z’ibibi?

▪ Mu bihugu bya kera by’abapagani, insengero nyinshi zabaga ari indiri y’abantu babaga barakoze ibyaha bagatoroka. Insengero n’ibigo by’abihaye Imana by’amadini yiyita aya gikristo yabayeho hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15, na byo byakorerwagamo ibintu nk’ibyo. Icyakora, amategeko yagengaga imigi y’ubuhungiro yo muri Isirayeli ya kera, yatumaga iyo migi idahinduka indiri y’inkozi z’ibibi.

Amategeko ya Mose yagaragazaga ko imigi y’ubuhungiro yahungirwagamo gusa n’uwabaga yishe umuntu atabigambiriye (Gutegeka kwa Kabiri 19:4, 5). Yashoboraga guhungira mu mugi w’ubuhungiro uri hafi, akajya kure y’umugabo wese wari mwene wabo wa bugufi w’uwo yishe, kuko yashoboraga kwihorera. Iyo yamaraga gusobanurira abakuru b’umugi ibyamubayeho, yaburanishirizwaga mu mugi wabaga ufite ububasha bwo gucira urubanza umuntu wo mu gace icyaha cyabaga cyakorewemo. Aho ni ho yashoboraga kwiregurira akagaragaza ko ari umwere. Abakuru basuzumaga uko uwo muntu yari abanye n’uwo yishe, bakareba niba nta rwango bari bafitanye.​—Kubara 35:20-24; Gutegeka kwa Kabiri 19:6, 7; Yosuwa 20:4, 5.

Iyo basangaga uwo muntu wabaga yahunze ari umwere, yagarukaga muri uwo mugi w’ubuhungiro, akahaguma ntajye kure yawo. Icyakora iyo migi ntiyari gereza. Uwabaga yahahungiye yarakoraga, akagira icyo amarira abandi. Iyo umutambyi mukuru yapfaga, ababaga barahungiye muri uwo mugi bose bashoboraga kuwuvamo, kandi ntihagire ugira icyo abatwara.​—Kubara 35:6, 25-28.

[Ikarita yo ku ipaji ya 15]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

IMIGI Y’UBUHUNGIRO

1 KEDESHI

2 GOLANI

3 RAMOTI-GILEYADI

4 SHEKEMU

5 BESERI

6 HEBURONI

Uruzi rwa Yorodani

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze