Ibyo biremwa by’umwuka NI IBIHE?
Mu Burayi, umukecuru agize atya yinjiye mu kiliziya afite ishapure, maze apfukamira ishusho ya Mariya yubashye cyane. Muri Afurika, abagize umuryango basutse inzoga ku mva ya mwene wabo bubahaga cyane. Muri Amerika, umusore afashe igihe cyo kwiyiriza ubusa no gutekereza ku bintu runaka, yiringiye ko ibyo biri butume ashyikirana n’uwo yibwira ko ari marayika murinzi we. Naho muri Aziya, umuyobozi w’idini aratwika ibintu bikoze mu mpapuro z’amabara, ubwo ngo arimo aratanga amaturo y’abakurambere.
NI IKI abo bantu bahuriyeho? Bose bizera ko hariho ibiremwa by’umwuka bifite ubwenge, ko abantu bashobora gushyikirana na byo, kandi ko bigira uruhare rukomeye mu mibereho yabo. Birumvikana ko icyo gitekerezo atari gishya kandi ko kidatangaje. Igitangaje ni uko hariho ibitekerezo byinshi bivuguruzanya ku birebana n’Imana n’ibiremwa by’umwuka.
Abisilamu basenga Imana imwe, ari yo Allah.a Abantu bo mu madini yiyita aya gikristo bavuga ko Imana ari ubutatu, ikaba igizwe n’Imana Data, Imana Mwana n’Imana Roho Mutagatifu cyangwa Umwuka Wera. Abahindu bizera ko habaho imana n’imanakazi zirenga igihumbi. Abandi bo bizera ko hari imyuka iba mu nyamaswa zimwe na zimwe, mu biti, mu mabuye no mu migezi. Icyakora, hari abandi bizera ibivugwa mu bitabo, muri za filimi no kuri televiziyo, ku birebana n’abamarayika n’abadayimoni, abazimu n’amagini hamwe n’imana n’imanakazi.
Nk’uko hariho ibitekerezo byinshi bivuguruzanya ku birebana n’imana zitandukanye, ni na ko bimeze ku birebana no gushyikirana na zo. Dushyize mu gaciro, uburyo bwose abantu bakoresha bashyikirana n’izo mana si ko bwaba bukwiriye. Reka dufate urugero: mbere yo guhamagara umuntu kuri telefoni, tugomba kubanza kumenya uwo duhamagara uwo ari we, tukaba twiringiye ko uwo muntu abaho koko, kandi ko ari butwitabe. Kugerageza guhamagara umuntu utabaho, byaba ari uguta igihe. Ariko noneho byarushaho guteza akaga, turamutse duhamagaye umuntu w’umutekamutwe.
None se mu by’ukuri, ibyo biremwa by’umwuka ni ibihe? Bibiliya isubiza icyo kibazo, kandi igasobanura uwo twagombye gushyikirana na we, n’icyo twagombye kumwitegaho. Nusoma ingingo zikurikira, ushobora gutangazwa n’icyo Bibiliya ibivugaho.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a “Allah” si izina ry’Imana, ahubwo iryo jambo risobanura “Imana.”