Nabonye ko ukuri kwa Bibiliya gufite imbaraga
Byavuzwe na Vito Fraese
BIRASHOBOKA ko iyo wumvise izina Trentinara wumva nta cyo rikubwiye. Ni umugi muto uri mu majyepfo ya Naples, mu Butaliyani. Ababyeyi banjye na mukuru wanjye Angelo, ni ho bavukiye. Angelo amaze kuvuka, ababyeyi banjye bimukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, maze batura i Rochester muri leta ya New York, aho navukiye mu mwaka wa 1926. Mu mwaka wa 1922 ni bwo papa yahuye ku ncuro ya mbere n’Abigishwa ba Bibiliya, uko akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Bidatinze we na mama babaye Abigishwa ba Bibiliya.
Papa yari umugabo utuje, ukunda gutekereza, ariko yababazwaga cyane n’akarengane. Ntiyihanganiraga ukuntu abayobozi b’amadini bahezaga abantu mu bujiji. Ku bw’ibyo, igihe cyose yabaga abonye uburyo yagezaga ku bandi inyigisho z’ukuri kwa Bibiliya. Igihe yajyaga mu kiruhuko cy’iza bukuru, yatangiye umurimo w’igihe cyose kandi awugumamo kugeza igihe uburwayi n’ibihe by’ubukonje bwinshi byatumaga awuhagarika afite imyaka 74. Icyo gihe nabwo yakomeje kubwiriza hagati y’amasaha 40 na 60 kugeza ubwo yari afite imyaka ibarirwa muri za 90. Urwo rugero papa yampaye rwaramfashije cyane. Nubwo yari umuntu uzi gutera urwenya, ntiyajenjekaga. Yakundaga kuvuga ati “ukuri kugomba gufatanwa uburemere.”
Papa na mama bashyiragaho imihati yo kutwigisha Ijambo ry’Imana, twese uko twari abana batanu. Nabatijwe ku itariki ya 23 Kanama 1943, muri Kamena 1944 mba umupayiniya. Mushiki wanjye Carmela yari umupayiniya i Geneva muri leta ya New York, abana na Fern wagiraga urugwiro cyane. Sinatinze kubona ko Fern ari we mukobwa nifuzaga kubana na we ubuzima bwanjye bwose. Bityo, muri Kanama 1946, twarashyingiranywe.
Umurimo w’ubumisiyonari
Tumaze kubana, ahantu ha mbere twoherejwe kuba abapayiniya ba bwite ni i Geneva na Norwich muri leta ya New York. Muri Kanama 1948, twagize igikundiro cyo kwiga ishuri rya 12 rya Gileyadi. Hanyuma twoherejwe i Naples mu Butaliyani, turi kumwe n’umugabo n’umugore we b’abamisiyonari bitwaga Carl na Joanne Ridgeway. Icyo gihe umugi wa Naples warwanaga no kuva mu bibazo watewe n’intambara. Twamaze amezi runaka tuba mu nzu nto cyane y’ibyumba bibiri, kuko kubona inzu bitari byoroshye.
Kubera ko nakuze numva ababyeyi banjye bavuga igitaliyani kivugwa n’abantu b’i Naples, iyo navugaga igitaliyani abantu bashoboraga kumva, nubwo nakivugaga nk’Umunyamerika. Urwo rurimi rwabanje kugora Fern. Ariko mvugishije ukuri yageze ubwo aruvuga nk’uko naruvugaga, ndetse aranandusha.
Abantu ba mbere babanje gushimishwa n’ukuri i Naples, ni umuryango wari ugizwe n’abantu bane. Bacuruzaga itabi ritemewe n’amategeko. Mu minsi y’imibyizi, umwe mu bagize uwo muryango witwaga Tereza yarahindukaga cyane. Kubera ko mu gitondo yabaga yapakiye itabi mu mifuka myinshi y’ijipo ye, wabonaga abyibushye. Nimugoroba yabaga yananutse angana n’agati. Ukuri kwahinduye rwose uwo muryango. Amaherezo, abantu 16 bo muri uwo muryango babaye Abahamya. Ubu mu mugi wa Naples hari Abahamya bagera hafi ku 3.700.
Umurimo wacu urwanywa
Tumaze amezi icyenda gusa i Naples, abayobozi badutegetse kuva muri uwo mugi twese uko twari bane. Twagiye mu Busuwisi tuhamara nk’ukwezi, hanyuma dusubira mu Butaliyani dufite viza ihabwa ba mukerarugendo. Jye na Fern twoherejwe i Turin. Mu mizo ya mbere, hari umugore wadukodesheje icyumba kandi twafatanyaga ubwiherero n’igikoni. Umuryango wa Ridgeway uje i Turin, twakodesheje inzu tuyibanamo. Icyo gihe imiryango itanu y’abamisiyonari yabaga mu nzu imwe.
Mu mwaka wa 1955, ubwo abayobozi badutegekaga kuva i Turin, hari haramaze gushingwa amatorero ane mashya. Hari harabonetse abavandimwe bashoboye bo muri ako gace, bari kwita kuri ayo matorero. Abayobozi baratubwiye bati “tuzi ko mwebwe Abanyamerika nimumara kugenda ibyo mwakoze byose bizahinduka ubusa.” Icyakora, ukwiyongera kwabaye nyuma yaho kwagaragaje ko Imana ari yo ituma tugira icyo tugeraho mu murimo. Ubu i Turin hari Abahamya basaga 4.600 n’amatorero 56.
Umugi mwiza cyane wa Florence
Nyuma yaho twoherejwe i Florence. Twakundaga kumva iby’uwo mugi, kubera ko mushiki wanjye Carmela n’umugabo we Merlin Hartzler bahakoreraga umurimo w’ubumisiyonari. Ibaze nawe gutura ahantu nk’aho! Hari ibintu byinshi nyaburanga byatumaga uwo mugi uba mwiza cyane, urugero nka Piazza della Signoria, Ponte Vecchio, Piazzale Michelangelo na Palazzo Pitti. Byari bishimishije kubona ukuntu abaturage b’umugi wa Florence bitabiraga ubutumwa bwiza.
Twiganye Bibiliya n’umuryango umwe, maze umugabo n’umugore barabatizwa. Icyakora, umugabo yanywaga itabi. Mu mwaka wa 1973, Umunara w’Umurinzi wagaragaje ko kunywa itabi ari igikorwa cy’umwanda maze utera inkunga abasomyi bawo kurireka. Abana be bakuru baramwinginze ngo areke kunywa itabi. Yabasezeranyije ko yari kuzarireka ariko ntiyabikora. Umugoroba umwe, umugore we yohereje abana babo b’impanga bari bafite imyaka icyenda kuryama, ariko atasenganye na bo mbere y’uko baryama nk’uko byari bisanzwe. Hanyuma yumvise bimubabaje maze ajya mu cyumba cyabo. Yasanze bamaze gusenga. Yarababajije ati “mwasenze musaba iki?” Baramushubije bati “twasenze Yehova tumubwira ngo afashe papa areke kunywa itabi.” Uwo mugore yahamagaye umugabo we ati “ngwino wumve ibyo abana bawe basabye mu isengesho.” Ubwo yazaga akabyumva yaraturitse ararira, maze aravuga ati “sinzongera kunywa itabi.” Yubahirije iryo sezerano, none ubu abantu basaga 15 muri uwo muryango ni Abahamya.
Dukorera umurimo muri Afurika
Mu mwaka wa 1959, twoherejwe i Mogadiscio muri Somaliya turi kumwe n’abandi bamisiyonari babiri, ari bo Arturo Leveris na mukuru wanjye Angelo. Tuhagera hari imivurungano ishingiye kuri politiki. Leta y’u Butaliyani yagombaga kugeza Somaliya ku bwigenge ibiherewe uburenganzira n’Umuryango w’Abibumbye, ariko ibintu byasaga n’ibirushaho kuzamba. Bamwe mu Bataliyani twiganye Bibiliya bavuye muri icyo gihugu baragenda, kandi kuhatangiza itorero ntibyari byoroshye.
Muri icyo gihe, umugenzuzi usura ibiro by’amashami yansabye ko naba umwungirije. Twahise dutangira gusura ibihugu byo hafi aho. Bamwe mu bo twiganye Bibiliya bagize amajyambere ariko biba ngombwa ko bava mu bihugu byabo bitewe no kurwanywa. Abandi bo bagumyeyo nubwo bagombaga kwihanganira imibabaro myinshi.a N’ubu iyo dutekereje urukundo bakundaga Yehova n’ibintu bihanganiye kugira ngo bakomeze kuba indahemuka, amarira atuzenga mu maso.
Akenshi muri Somaliya no muri Eritereya habaga hari ubushyuhe bwinshi n’umwuka uremereye. Bimwe mu byokurya byaho byatumaga turushaho kumva dushyushye. Igihe twaryaga ibyokurya byaho ku ncuro ya mbere turi mu rugo rw’umuntu wigaga Bibiliya, umugore wanjye yateye urwenya avuga ko ibyo biryo byarimo urusenda rwinshi ku buryo yumvaga amatwi ye yaka umuriro.
Igihe Angelo na Arturo boherezwaga ahandi, twasigaye twenyine. Kuba nta muntu twari dusigaranye wo kudutera inkunga ntibyari bitworoheye. Icyakora, iyo mimerere yatumye turushaho kwegera Yehova kandi turushaho kumwiringira mu buryo bwuzuye. Gusura ibihugu umurimo wari ubuzanyijwemo byaduteraga inkunga rwose.
Muri Somaliya hari ibibazo byinshi. Kubera ko tutagiraga firigo, twahahaga ibyokurya turi burye uwo munsi gusa, byaba amafi cyangwa imbuto zera muri ako gace, urugero nk’imyembe, amapapayi, izimeze nk’indimu nini, izitwa cocoa cyangwa imineke. Akenshi twabaga twirukana udukoko tuguruka. Rimwe na rimwe twarazaga tukatugwa ku bitugu mu gihe twabaga tuyoborera abantu icyigisho cya Bibiliya. Icyakora twishimiraga ko twari dufite ipikipiki, bikaba byaratumaga tutagenda n’amaguru igihe kirekire kuri iryo zuba ryinshi cyane.
Dusubira mu Butaliyani
Hari incuti zacu zadufashije maze dushobora gutega ubwato bwatwaraga ibitoki, dusubira mu Butaliyani mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Turin mu mwaka 1961. Twaje kumenya ko twari koherezwa ahandi. Muri Nzeri 1962 twasubiye mu Butaliyani, maze mba umugenzuzi w’akarere. Twaguze imodoka nto twakoresheje mu gihe cy’imyaka itanu dusura uturere tubiri.
Icyo gihe noneho twari tuvuye mu bushyuhe bwo muri Afurika tugiye guhangana n’ubukonje bwinshi cyane. Mu gihe cy’ubukonje cyabaye tukimara gusubira mu Butaliyani, ubwo twari twasuye itorero ryari munsi y’imisozi miremire ya Alpes, twaraye mu cyumba kitarimo uburyo bwo gushyushya mu nzu, hejuru y’aho babikaga ibyatsi by’amatungo. Hari imbeho nyinshi ku buryo twararanye amakoti yacu. Muri iryo joro, hafi aho hapfuye inkoko enye n’imbwa ebyiri bitewe n’ubukonje!
Nyuma yaho naje no kuba umugenzuzi w’intara. Muri iyo myaka twasuraga u Butaliyani bwose. Hari uduce twasuraga incuro nyinshi, urugero nka Calabre na Sisile. Twateraga inkunga abakiri bato kugira ngo bagire amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, maze bazabe abagenzuzi mu itorero, abagenzuzi basura amatorero cyangwa abakozi ba Beteli.
Hari byinshi twigiye ku bantu b’incuti zacu b’indahemuka, bakoreye Yehova n’umutima wabo wose. Twashimishwaga n’imico yabo, urugero nko kubera Yehova indahemuka mu buryo bwuzuye, kugira ubuntu, gukunda abavandimwe no kuba baramenyaga guhuza n’imimerere kandi bakigomwa. Twagiye tujya mu mihango y’ishyingirwa yabaga yabereye mu Mazu y’Ubwami. Yabaga yakozwe n’Abahamya bafite uburenganzira bahabwa na Leta bwo gusezeranya abavandimwe, ibyo bikaba bitarashobokaga mu Butaliyani mu myaka ya mbere yaho. Nta matorero agiteranira mu bikoni by’abavandimwe cyangwa ngo abantu bicare ku ntebe z’imbaho nk’uko byakorwaga kera i Turin. Ahubwo amatorero menshi afite Amazu y’Ubwami meza yubahisha Yehova. Ntitugikorera amakoraniro mu mazu adafashije yerekanirwamo amakinamico, ahubwo tuyakorera mu Mazu y’Amakoraniro magari. Kandi se mbega ukuntu twashimishijwe no kubona ababwiriza biyongera bagasaga 243.000! Igihe twageraga mu Butaliyani hari ababwiriza 490 gusa.
Twahisemo neza
Twagiye duhura n’ibibazo bitandukanye, harimo gukumbura iwacu n’uburwayi. Igihe cyose Fern yabonaga inyanja, yakumburaga iwabo. Nanone kandi, yabazwe bikomeye incuro eshatu zose. Umunsi umwe ubwo yari mu nzira agiye kuyobora icyigisho cya Bibiliya, umwe mu baturwanyaga yamujombye igikoresho cy’abahinzi kimeze nk’igikanya kinini. Ibyo na byo byatumye ajya mu bitaro.
Nubwo hari igihe twumvaga twacitse intege, ‘twategerezaga Yehova’ nk’uko bivugwa mu Maganya 3:24. Ni Imana itanga ihumure. Hari igihe twari twacitse intege maze Fern abona akandiko keza yari yandikiwe n’umuvandimwe Nathan Knorr. Yari yanditse avuga ko kubera ko yavukiye hafi y’i Bethlehem muri leta ya Pennsylvania, aho Fern yari yaratangiriye ubupayiniya, yari azi neza ko abagore nka Fern bo mu Burasirazuba bwa Pennsylvania baba bakomeye, kandi ko badapfa gucika intege. Yavugaga ukuri. Mu gihe cy’imyaka myinshi twagiye tubona inkunga ziturutse ahantu hatandukanye no ku bantu batandukanye.
Nubwo twagiye duhura n’ibibazo, twageragezaga gukomeza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Nyuma y’imyaka isaga 40 twari tumaze dukora umurimo wo gusura uturere n’intara, twagize ikindi gikundiro cyo kujya dusura kandi tugashyira kuri gahunda amatsinda n’amatorero bikoresha indimi zitari igitaliyani. Ayo matsinda abwiriza abantu bavuye muri Bangaladeshi, mu Bushinwa, Eritereya, Etiyopiya, Gana, u Buhindi, Nijeriya, Filipine, Sri Lanka no mu bindi bihugu. Nta gitabo twabona twakwandikamo uburyo bwose butangaje bw’ukuntu Ijambo ry’Imana rifite imbaraga zo guhindura ubuzima bw’abantu basogongeye ku mbabazi za Yehova, nk’uko twagiye tubyibonera.—Mika 7:18, 19.
Buri munsi dusenga Yehova tumusaba ngo aduhe imbaraga dukeneye, haba mu buryo bw’ibyiyumvo no mu mubiri, kugira ngo dusohoze umurimo wacu. Ibyishimo bituruka ku Mwami ni byo mbaraga zacu. Bituma amaso yacu arabagirana kandi tukarushaho kwemera ko twahisemo neza ubwo twiyemezaga gukwirakwiza ukuri kwa Bibiliya.—Efe 3:7; Kolo 1:29.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah 1992, ipaji ya 95-184.
[Imbonerahamwe/Amafoto yo ku ipaji ya 27 n’iya 29]
Ababyeyi banjye bari i Rochester, muri leta ya New York
1948
Turi i South Lansing mu ishuri rya 12 rya Gileyadi
1949
Ndi kumwe na Fern mbere y’uko tujya mu Butaliyani
I Capri, mu Butaliyani
1952
Turi kumwe n’abandi bamisiyonari i Turin n’i Naples
1963
Fern ari kumwe na bamwe mu bo biganaga Bibiliya
Ntituzareka ngo ibyishimo byacu biyoyoke