Egera Imana
“Turakwinginze, reka tukugarukire”
Ese wigeze gukorera Yehova? Ese waba warigeze gutekereza kongera kumukorera, ariko ukibaza niba yakwemera kukwakira? Soma iyi ngingo n’indi ikurikira witonze, kuko ari wowe zateguriwe mu buryo bwihariye.
UMUGORE warerewe mu muryango wa gikristo ariko akaza kureka gukorera Imana, yaravuze ati “nasenze Yehova musaba ko yanyemerera nkamugarukira, kandi akampa imbabazi kuko nari naramuhemukiye.” Ese urumva umugiriye impuhwe? Ese ujya wibaza uti “Imana ibona ite abantu bigeze kuyikorera? Ese irabibuka? Ese yaba yifuza ko ‘bayigarukira?’ ” Reka dusuzume amagambo yanditswe na Yeremiya, maze tubone ibisubizo by’ibyo bibazo. Nta gushidikanya ko ibisubizo byabyo biri buguhumurize.—Soma muri Yeremiya 31:18-20.
Reka turebe imimerere Yeremiya yanditsemo ayo magambo. Mu mwaka wa 740 Mbere ya Yesu, imyaka ibarirwa muri mirongo mbere y’uko Yeremiya abaho, Yehova yemeye ko Abashuri bajyana abari bagize imiryango icumi y’ubwami bwa Isirayeli mu bunyage.a Imana yemeye ko abari bagize ubwoko bwayo bagerwaho n’ibyo byago, kugira ngo ibahane bitewe n’ibyaha bikomeye bari barakoze, bakirengagiza imiburo myinshi bari baragiye bahabwa n’abahanuzi bayo (2 Abami 17:5-18). Ese igihe abari bagize iryo shyanga bajyanwaga kure y’igihugu cyabo bagatandukanywa n’Imana yabo, ingorane bahuriye na zo mu bunyage zaba zaratumye bihana? Ese Yehova yaba yarabibagiwe burundu? None se yari kwemera kubakira?
“Naricujije”
Abo bantu bari mu bunyage baje kugarura akenge maze baricuza. Kuba baricujije babivanye ku mutima, ntibyigeze byisoba Yehova. Sa n’utega amatwi mu gihe Yehova avuga ibirebana n’imyifatire y’Abisirayeli bari mu bunyage n’uko bumvaga bamerewe. Muri iyo mirongo, iryo shyanga ryose ryiswe Efurayimu.
Yehova yaravuze ati “numvise Efurayimu arira yiganyira” (umurongo wa 18). Ayo magambo yayavuze igihe yumvaga Abisirayeli bicuza bitewe n’ingaruka z’ibyaha bakoze. Hari intiti yavuze ko imvugo ngo “arira yiganyira,” ishobora gusobanura “kuzunguza cyangwa gutigisa.” Bari bameze nk’umwana w’icyigomeke uzunguza umutwe nyuma yo gutekereza ku ngorane yikururiye, akaba yifuza kongera kugira imibereho yari afite (Luka 15:11-17). Ni ayahe magambo abo Bisirayeli bavuze?
“Warankosoye . . . nk’ikimasa kitatojwe” (umurongo wa 18). Abari bagize iryo shyanga bemeraga ko bari bakwiriye guhanwa. N’ubundi kandi, bari baritwaye nk’ikimasa kitatojwe. Hari igitabo cyavuze ko iyo mvugo y’ikigereranyo ishobora no gusobanura ko bari barabaye nk’ikimasa cyajombwe “umuhunda, kubera ko cyigometse ku mugogo.”
“Utume mpindukira, kandi rwose nzahindukira ntazuyaje kuko uri Yehova Imana yanjye” (umurongo wa 18). Abo bantu bicishije bugufi, maze batabaza Yehova. Bari barishoye mu byaha, ariko noneho icyo gihe basabye Imana kubafasha kugira ngo bongere kwemerwa na yo. Hari Bibiliya yahinduye ayo magambo iti “Mana yacu, turakwinginze reka tukugarukire.”—Contemporary English Version.
“Naricujije. . . . Nakozwe n’isoni ndamwara” (umurongo wa 19). Abo bantu bababazwaga n’ibyaha bakoze. Bemeye ibyaha byabo kandi bemera ko bari bakwiriye kubihanirwa. Nanone babaye nk’abikubita mu gatuza, bumva ko bakozwe n’isoni kandi ko babaye ibicibwa.—Luka 15:18, 19, 21.
Abisirayeli baricujije. Bumvaga bishwe n’agahinda, basenga Imana bicuza ibyaha byabo, maze barahindukira bareka inzira zabo mbi. Ese kuba baricujije byatumye Imana icururuka? Ese yari kwemera ko bayigarukira?
“Nzamugirira impuhwe nta kabuza”
Yehova yakundaga Abisirayeli mu buryo bwihariye. Yaravuze ati “Isirayeli namubereye Se, na Efurayimu akaba imfura yanjye” (Yeremiya 31:9). Ubundi se, umubyeyi wuje urukundo yakwanga kwakira umwana we wigometse mu gihe yicujije abivanye ku mutima? Zirikana imvugo ya kibyeyi Yehova yakoresheje kugira ngo agaragaze igishyika yari afitiye ubwoko bwe.
“Ese Efurayimu si umwana wanjye w’agaciro kenshi nkunda cyane nkamukuyakuya? Urugero nagejejeho muciraho iteka ni rwo nzagezaho mwibuka” (umurongo wa 20). Mbega ukuntu ayo magambo arangwa n’ubwuzu! Kimwe n’umubyeyi wuje urukundo ariko utajenjeka, byari byarabaye ngombwa ko Imana ‘iciraho iteka’ abana bayo, ibaburira kenshi ko bakwiriye kureka inzira zabo mbi. Igihe bashingaga ijosi bakanga gutega amatwi, yemeye ko bajyanwa mu bunyage, mbese isa n’aho ibirukanye mu rugo. Icyakora nubwo yabahannye, ntiyigeze ibibagirwa, kandi birumvikana ko itari kubibagirwa. Umubyeyi wuje urukundo ntiyibagirwa abana be. None se Yehova yabyifashemo ate, igihe abana be bihanaga by’ukuri?
“Amara yanjye yigoroye kubera igishyika mufitiye.b Nzamugirira impuhwe nta kabuza” (umurongo wa 20). Yehova yifuzaga cyane kongera kubona abana be. Kuba barihannye by’ukuri byamukoze ku mutima kandi yifuzaga cyane ko bamugarukira. Kimwe n’umubyeyi wo mu mugani wa Yesu uvuga iby’umwana w’ikirara, Yehova ‘yabagiriye impuhwe,’ kandi yifuzaga cyane kongera kwakira abana be.—Luka 15:20.
“Yehova, ndakwinginze nyemerera nkugarukire”
Amagambo aboneka muri Yeremiya 31:18-20, adufasha gusobanukirwa ko Yehova agira impuhwe n’imbabazi birangwa n’ubwuzu. Imana ntijya yibagirwa abantu bigeze kuyikorera. Byagenda bite se mu gihe abantu nk’abo bifuza kuyigarukira? Imana ‘yiteguye kubababarira’ (Zaburi 86:5). Ntizigera yanga kwakira abantu bihana bifuza kuyigarukira (Zaburi 51:17). Ahubwo yishimira kubakira.—Luka 15:22-24.
Wa mugore wavuzwe mu ntangiriro y’iyi nkuru, yafashe iya mbere agarukira Yehova, maze ajya mu materaniro y’itorero ry’Abahamya ba Yehova bo mu gace yabagamo. Yabanje kurwanya ibyiyumvo bibi yari afite. Yaravuze ati “numvaga ntakwiriye na gato.” Ariko abasaza b’itorero bamuteye inkunga, maze bamufasha kongera gusubirana imbaraga zo mu buryo bw’umwuka. Yavuganye ibyishimo agira ati “kuba Yehova yarandetse nkamugarukira, byankoze ku mutima.”
Niba warigeze gukorera Yehova, kandi ukaba waratekereje kongera kumukorera, turagutera inkunga yo kujya gusura itorero ry’Abahamya ba Yehova ryo mu gace utuyemo. Wibuke ko Yehova agirira impuhwe n’imbabazi abantu bose bihana, bakamutabaza bamubwira bati “turakwinginze, reka tukugarukire.”
Ibice byo muri Bibiliya wasoma muri Mata:
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu mwaka wa 997 Mbere ya Yesu, ni ukuvuga imyaka ibarirwa mu magana mbere yaho, Abisirayeli bigabanyijemo ubwami bubiri. Ubwa mbere bwari ubwami bwa Yuda bwategekeraga mu majyepfo, bukaba bwari bugizwe n’imiryango ibiri. Ubwa kabiri bwari ubwami bwa Isirayeli bugizwe n’imiryango icumi, bukaba bwarategekeraga mu majyaruguru. Nanone bwitwaga Efurayimu bitewe n’uko umuryango w’Abefurayimu ari wo wari ukomeye muri ubwo bwami.
b Hari igitabo cyifashishwa n’abahinduzi ba Bibiliya cyagize icyo kivuga kuri iyo mvugo y’ikigereranyo y’amara yigorora, kigira kiti “Abayahudi bumvaga ko ibyiyumvo biba mu nda.”