“Ndi kumwe namwe”
“Benshi bazakubita hirya no hino, kandi ubumenyi nyakuri buzagwira.”—DAN 12:4.
WASUBIZA UTE?
“Ubumenyi nyakuri” bwakwirakwiriye bute muri iki gihe?
Ni iki kigaragaza ko abantu “benshi” bemera ukuri?
Ni mu buhe buryo ubumenyi nyakuri ‘bwagwiriye’?
1, 2. (a) Tuzi dute ko Yesu ari kumwe n’abayoboke be muri iki gihe, kandi ko no mu gihe kizaza azaba ari kumwe na bo? (b) Dukurikije ibivugwa muri Daniyeli 12:4, kwiga Ibyanditswe mu buryo bwitondewe byari kugera ku ki?
TEKEREZA uri muri paradizo, buri gitondo ugakanguka wumva waruhutse kandi witeguye gutangira umunsi mushya. Nta hantu wumva hakurya cyangwa hakubabaza. Ubumuga bwose wari ufite bwarashize. Ibyumviro byawe byose, ari ukureba, kumva, guhumurirwa, gukorakora no kuryoherwa, birakora neza. Ufite imbaraga, wishimira ibyo ukora, ufite incuti nyinshi kandi imihangayiko yawe yose yarashize. Iyo ni imigisha uzabona igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka. Umwami wabwo, ari we Kristo Yesu, azaha imigisha abayoboke be kandi abigishe ibyerekeye Yehova.
2 Yehova azaba ari kumwe n’abagaragu be b’indahemuka mu gihe bazaba bakora uwo murimo wo kwigisha ku isi hose. Ubu hashize ibinyejana byinshi Imana n’Umwana wayo bari kumwe n’abantu b’indahemuka. Mbere y’uko Yesu ajya mu ijuru, yijeje abigishwa be b’indahemuka ko yari kuba hamwe na bo. (Soma muri Matayo 28:19, 20.) Kugira ngo turusheho kwizera iryo sezerano, nimucyo dusuzume interuro imwe iri mu buhanuzi bwahumetswe n’Imana bwandikiwe muri Babuloni ya kera, ubu hakaba hashize imyaka isaga 2.500. Umuhanuzi Daniyeli yanditse ibirebana n’‘igihe cy’imperuka’ ubu turimo, agira ati “benshi bazakubita hirya no hino, kandi ubumenyi nyakuri buzagwira” (Dan 12:4). Muri iki gihe, dusobanukiwe ko imvugo ngo ‘gukubita hirya no hino’ yakoreshejwe muri uwo murongo yumvikanisha igitekerezo cyo kwiga ikintu mu buryo bwitondewe. Mu by’ukuri, uko gukubita hirya no hino kwari gutuma habaho ibintu bishimishije. Abari kwiga Ibyanditswe babyitondeye bari kugira ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana. Ubwo buhanuzi bunavuga ko abantu benshi bari kwitabira “ubumenyi nyakuri.” Ikindi kandi, ubwo bumenyi bwari kugwira. Bwari kugezwa hirya no hino ku isi. Mu gihe turi bube dusuzuma uko ubwo buhanuzi bwasohoye, turi bubone ko Yesu ari kumwe n’abigishwa be muri iki gihe, kandi ko Yehova ashobora gusohoza ibyo yasezeranyije byose.
ABAKRISTO B’UKURI BAGIRA “UBUMENYI NYAKURI”
3. Byagendekeye bite “ubumenyi nyakuri” nyuma y’urupfu rw’intumwa?
3 Nyuma y’urupfu rw’intumwa, mu itorero rya gikristo hadutse ubuhakanyi kandi bukwirakwira hose, nk’uko byari byarahanuwe (Ibyak 20:28-30; 2 Tes 2:1-3). Mu binyejana byakurikiyeho, nta bantu bari bafite “ubumenyi nyakuri.” Yemwe n’abiyitaga Abakristo ntibari babufite. Nubwo abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bihandagazaga bavuga ko bemera Ibyanditswe, bigishaga inyigisho z’ibinyoma, ari zo ‘nyigisho z’abadayimoni’ zisuzuguza Imana (1 Tim 4:1). Abantu muri rusange bari bari mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka. Mu nyigisho z’ubuhakanyi hari hakubiyemo inyigisho ivuga ko Imana ari Ubutatu, ivuga ko ubugingo budapfa n’ivuga ko hari za roho zibabarizwa mu muriro w’iteka.
4. Ni mu buhe buryo itsinda ry’Abakristo ryatangiye gushakashaka “ubumenyi nyakuri,” mu myaka ya 1870?
4 Icyakora, mu myaka ya 1870, ni ukuvuga imyaka igera kuri 40 mbere y’uko ‘iminsi y’imperuka’ itangira, itsinda rito ry’Abakristo b’imitima itaryarya bo muri Leta ya Pennsylvania, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahuriraga hamwe kugira ngo bige Bibiliya babyitondeye kandi bashake “ubumenyi nyakuri” (2 Tim 3:1). Biyitaga Abigishwa ba Bibiliya. Abo ntibari ba ‘banyabwenge n’abahanga’ Yesu yavuze ko bari guhishwa ubumenyi (Mat 11:25). Bari abantu bicisha bugufi, bifuzaga gukora ibyo Imana ishaka babikuye ku mutima. Basomaga Ibyanditswe, bakabiganiraho, bakabitekerezaho babyitondeye, kandi basengaga Imana bayisaba ubuyobozi. Nanone kandi, bagereranyaga imirongo yo muri Bibiliya kandi bagasuzuma inyandiko z’abandi bantu babaga barayikozeho ubushakashatsi. Buhoro buhoro, abo Bigishwa ba Bibiliya bamenye inyigisho z’ukuri zari zimaze ibinyejana byinshi zarapfukiranywe.
5. Inkuru z’Ubwami zavugaga iby’inyigisho za kera zari zigamije iki?
5 Nubwo abo Bigishwa ba Bibiliya bishimiraga ibyo bigaga, ubwo bumenyi ntibwabateye kwibona, kandi ntibumvaga ko hari ikintu gishya bavumbuye (1 Kor 8:1). Ahubwo, basohoye inkuru z’Ubwami zavugaga iby’inyigisho za kera (The Old Theology). Bari bafite intego yo kumenyesha abasomyi inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya. Inkuru z’Ubwami za mbere zari zigamije gufasha abantu kwiga Bibiliya kugira ngo bace ukubiri n’imigenzo y’ikinyoma yahimbwe n’abantu, no kwemera inyigisho za kera zigishijwe na Yesu n’intumwa ze.—The Old Theology, No. 1, yasohotse muri Mata 1889, ku ipaji ya 32.
6, 7. (a) Ni izihe nyigisho z’ukuri Abahamya ba Yehova basobanukiwe uhereye mu myaka ya 1870? (b) Ni izihe nyigisho z’ukuri wishimiye kumenya mu buryo bwihariye?
6 Kuva mu myaka ya 1870, Abahamya ba Yehova bamenye inyigisho nyinshi z’ukuri.a Izo si inyigisho zidasobanutse, zumvwa gusa n’abahanga mu bya tewolojiya. Ahubwo ni inyigisho zishishikaje zitubatura, zigatuma ubuzima bwacu bugira intego kandi tukagira ibyishimo n’ibyiringiro. Zituma tumenya Yehova, mbese tukamenya kamere ye irangwa n’urukundo kandi tukamenya imigambi ye. Zinatuma tumenya uwo Yesu ari we, impamvu yabayeho n’impamvu yapfuye kandi zikadusobanurira icyo akora ubu. Izo nyigisho z’ukuri z’agaciro kenshi ziduhishurira impamvu Imana ireka ibibi bigakomeza kubaho, impamvu dupfa, uko twagombye gusenga n’icyo twakora kugira ngo tugire ibyishimo nyakuri.
7 Ubu dushobora gusobanukirwa ubuhanuzi bwamaze imyaka myinshi ari “ibanga,” ariko bukaba busohora muri iki gihe cy’imperuka (Dan 12:9). Muri bwo hakubiyemo ubwo dusanga mu Mavanjiri no mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Yehova yanatumye dusobanukirwa ibintu tutashoboraga kurebesha amaso, urugero nk’iyimikwa rya Yesu, intambara yabaye mu ijuru n’ukuntu Satani yajugunywe ku isi (Ibyah 12:7-12). Nanone kandi, Imana yatumye dusobanukirwa ibyo dushobora kwirebera n’amaso yacu. Urugero, dusobanukiwe impamvu hariho intambara, imitingito, ibyorezo by’indwara, inzara, n’impamvu abantu bakora ibintu bibi bigatuma habaho “ibihe biruhije, bigoye kwihanganira.”—2 Tim 3:1-5; Luka 21:10, 11.
8. Ni nde dukesha ibyo twabonye n’ibyo twumvise?
8 Yesu yabwiye abigishwa be ati “amaso yanyu arahirwa kuko areba ibintu mureba. Ndababwira ko abahanuzi benshi n’abami bifuje kureba ibintu mureba ariko ntibabibona, no kumva ibintu mwumva ariko ntibabyumva” (Luka 10:23, 24). Natwe twemera ko Yehova Imana ari we watumye tubona ibyo bintu kandi tukabyumva. Nanone kandi, dushimira Imana kuba yarahaye abigishwa ba Yesu “umufasha,” ni ukuvuga umwuka wayo wera, kugira ngo ubayobore “mu kuri kose.” (Soma muri Yohana 16:7, 13.) Nimucyo buri gihe tujye tubona ko “ubumenyi nyakuri” ari ubw’agaciro kenshi, kandi tubugeze ku bandi tutizigamye.
ABANTU “BENSHI” BARONKA “UBUMENYI NYAKURI”
9. Ni irihe tumira ryatanzwe mu igazeti yo muri Mata 1881?
9 Mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo muri Mata 1881, Umunara w’Umurinzi utaramara imyaka ibiri utangiye gusohoka, harimo ingingo yavugaga ko hari hakenewe ababwiriza 1.000. Iyo ngingo yagiraga iti “ku bantu bashobora gukoresha icya kabiri cy’igihe cyabo cyangwa kirenzeho mu murimo w’Umwami, hari icyo dushaka kubasaba . . . : mube Abakoruporuteri cyangwa Abavugabutumwa, maze mujye mu migi mito n’iminini uko mushoboye kose, mushakishe ahantu hose Abakristo bafite imitima itaryarya; muzasanga abenshi bafite ishyaka mu by’Imana ariko ridahuje n’ubumenyi nyakuri; abo mubamenyeshe imbabazi nyinshi za Data n’ibyiza by’ijambo rye.”
10. Ni mu buhe buryo abantu bitabiriye itumira ryabasabaga kuba abakoruporuteri?
10 Iryo tumira ryagaragaje ko Abigishwa ba Bibiliya bari bazi ko umurimo w’ingenzi Abakristo b’ukuri bagomba gukora, ari ukubwiriza ubutumwa bwiza. Kubera ko icyo gihe abantu babarirwa mu magana ari bo gusa bajyaga mu materaniro y’Abigishwa ba Bibiliya, umubare wari witezwe ntiwabonetse. Icyakora, iyo abantu benshi bamaraga gusoma inkuru y’ubwami cyangwa igazeti, bahitaga bumva ko ibyo basomye ari ukuri, bakumva bifuza kubigeza ku bandi. Urugero, mu mwaka wa 1882, hari umugabo w’i Londres mu Bwongereza wasomye igazeti y’Umunara w’Umurinzi n’akandi gatabo kanditswe n’Abigishwa ba Bibiliya, maze arabandikira ati “ndabinginze mumbwire ukuntu nabwiriza n’icyo nabwiriza kugira ngo nkore umurimo mwiza Imana yifuza ko ukorwa.”
11, 12. (a) Ni iyihe ntego duhuriyeho n’abakoruporuteri? (b) Abakoruporuteri batangizaga bate ibyo bitaga amashuri, ari yo matorero?
11 Mu mwaka wa 1885, Abigishwa ba Bibiliya bagera kuri 300 bakoraga umurimo w’ubukoruporuteri. Abo babwiriza b’igihe cyose bari bafite intego nk’iyo dufite muri iki gihe, ari yo yo guhindura abantu abigishwa ba Yesu Kristo. Icyakora, uburyo babwirizagamo bwari butandukanye n’ubwacu. Muri iki gihe, twigisha abantu Bibiliya, buri wese ukwe. Hanyuma dutumirira uwiga Bibiliya kwifatanya n’itorero riba risanzwe ririho. Ariko kera, abakoruporuteri bahaga abantu ibitabo, hanyuma bagateranyiriza hamwe abashimishijwe, bakabigisha Ibyanditswe. Aho kwigisha umuntu umwe umwe, batangizaga ibyo bitaga amashuri, ari yo matorero.
12 Urugero, mu mwaka wa 1907, itsinda ry’abakoruporuteri ryagiye mu mugi umwe gushakayo abantu bari bafite ibitabo byitwaga “Umuseke w’imyaka igihumbi” (nanone byitwaga Études des Écritures). Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yagize iti “abo bantu [bari bashimishijwe] bateraniye mu rugo rw’umwe muri bo ari ku cyumweru. Uwo munsi wose, umukoruporuteri yabahaye disikuru yavugaga ibirebana n’uko Imana yagiye isohoza umugambi wayo, maze ku cyumweru cyakurikiyeho abatera inkunga yo kujya bagira amateraniro buri gihe.” Mu mwaka wa 1911, abavandimwe bahinduye uburyo bwo kubwiriza. Abavandimwe mirongo itanu n’umunani bagiye mu bice bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Kanada, bahatanga za disikuru. Abo bavandimwe bandikaga amazina na aderesi z’abantu bashimishijwe babaga baje kumva izo disikuru, maze bakabashyira mu matsinda kugira ngo bajye bateranira mu ngo z’abantu. Uko ni ko batangizaga ibyo bitaga amashuri. Mu mwaka wa 1914, ku isi hose hari amatorero 1.200 y’Abigishwa ba Bibiliya.
13. Ni iki kigutangaza ku birebana n’uko “ubumenyi nyakuri” bwagwiriye muri iki gihe?
13 Muri iki gihe, ku isi hose hari amatorero agera ku 109.400, kandi hari abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 895.800 bakora umurimo w’ubupayiniya. Abantu bagera hafi kuri miriyoni umunani baronse “ubumenyi nyakuri,” kandi babaho mu buryo buhuje na bwo. (Soma muri Yesaya 60:22.)b Ibyo biratangaje cyane kubera ko Yesu yari yarahanuye ko abigishwa be bari ‘kuzangwa n’abantu bose’ babahora izina rye. Yongeyeho ko abigishwa be bari gutotezwa, bagafungwa, ndetse bakicwa (Luka 21:12-17). Nubwo abagize ubwoko bwa Yehova barwanywa na Satani, abadayimoni be ndetse n’abantu babanga, bageze ku bintu bitangaje mu murimo wo guhindura abantu abigishwa. Muri iki gihe babwiriza mu “isi yose ituwe,” haba mu duce dushyuha, udukonja cyane, mu misozi, mu butayu, mu migi no mu biturage bya kure cyane (Mat 24:14). Ibyo ntibari kubigeraho iyo baza kuba badashyigikiwe n’Imana.
‘UBUMENYI NYAKURI BWARAGWIRIYE’
14. Ni mu buhe buryo ibitabo byatumye “ubumenyi nyakuri” bugera ku bantu bo hirya no hino ku isi?
14 Abantu benshi babwiriza ubutumwa bwiza batumye “ubumenyi nyakuri” bugwira. Ibitabo byagiye bisohoka na byo byatumye bugwira. Muri Nyakanga 1879, Abigishwa ba Bibiliya basohoye nomero ya mbere y’iyi gazeti, icyo gihe ikaba yaritwaga Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni n’Intumwa Itangaza Ukuhaba kwa Kristo. Abigishwa ba Bibiliya bishyuye isosiyete yakoraga imirimo yo gucapa, maze ibacapira kopi 6.000 z’iyo nomero ya mbere y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi, mu rurimi rw’icyongereza. Charles Taze Russell wari ufite imyaka makumyabiri n’irindwi ni we watoranyirijwe kuba umwanditsi mukuru wayo, abandi Bigishwa ba Bibiliya batanu bari bakuze mu buryo bw’umwuka na bo bakajya bandikamo ingingo zitandukanye. Muri iki gihe, Umunara w’Umurinzi wandikwa mu ndimi 195. Ni yo gazeti igera ku bantu benshi ku isi, kuko buri nomero isohoka ari amagazeti 42.182.000. Igazeti ya Nimukanguke! ni yo iza ku mwanya wa kabiri, ikaba isohoka ari amagazeti 41.042.000 mu ndimi 84. Ikindi kandi, buri mwaka hacapwa ibitabo na za Bibiliya bigera kuri miriyoni 100.
15. Amafaranga akoreshwa mu mirimo yo gucapa ibitabo aturuka he?
15 Amafaranga akoreshwa muri uwo murimo aturuka ku mpano zitangwa ku bushake. (Soma muri Matayo 10:8.) Ibyo ubwabyo bitangaza cyane abantu bakora imirimo yo gucapa kuko basobanukiwe ukuntu imashini, impapuro, wino n’ibindi bikoresho bihenda. Umuvandimwe ushinzwe kugura ibikoresho bikoreshwa mu macapiro ya za Beteli, yaravuze ati “abacuruzi basura amacapiro yacu batangazwa n’ukuntu dukoresha ibikoresho bigezweho, kandi tugasohora ibitabo byinshi hakoreshejwe gusa impano zitangwa ku bushake. Nanone batangazwa n’ukuntu kuri Beteli hakora abakiri bato benshi kandi bishimye.”
UBUMENYI KU BYEREKEYE IMANA BUZUZURA ISI
16. Kuki Yehova yatumye “ubumenyi nyakuri” bugwira?
16 Hari impamvu yumvikana yatumye “ubumenyi nyakuri” bugwira. Imana ishaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Tim 2:3, 4). Yehova yifuza ko abantu bamenya ukuri kugira ngo bamusenge mu buryo bukwiriye maze abahe imigisha. Binyuze ku murimo wo kubwiriza, yakoranyije abasigaye bizerwa bo mu Bakristo basutsweho umwuka. Nanone kandi, ubu akoranya abagize “imbaga y’abantu benshi” bakomoka “mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose,” bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi.—Ibyah 7:9.
17. Kuba umubare w’abasenga by’ukuri waragiye wiyongera bigaragaza iki?
17 Mu myaka isaga 130 ishize, umubare w’abasenga by’ukuri wariyongereye. Uko kwiyongera kugaragaza ko Imana n’Umwami yashyizeho, ari we Yesu Kristo, bakomeje kuba hamwe n’abagaragu ba Yehova bo ku isi: barabayobora, bakabarinda, bakabereka gahunda bakwiriye gukurikiza kandi bakabigisha. Nanone kandi, uko kwiyongera kugaragaza ko amasezerano ya Yehova arebana n’igihe kizaza azasohora nta kabuza. Bibiliya igira iti “isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova nk’uko amazi atwikira inyanja” (Yes 11:9). Tekereza nawe imigisha abantu bazabona icyo gihe!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba DVD ziherutse gusohoka, zivuga uko Abahamya ba Yehova bagaragaje ukwizera, igice cya 1 n’icya 2.
b Reba igitabo Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II, ipaji ya 320.
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Abigishwa ba Bibiliya ba mbere bari abantu bicisha bugufi, bifuzaga cyane gukora ibyo Imana ishaka
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Yehova aha agaciro imihati ushyiraho ukwirakwiza “ubumenyi nyakuri” ku byerekeye Imana