Indoneziya
IYI ni inkuru ishishikaje y’Abakristo boroheje, bahanganye n’imyivumbagatanyo ishingiye kuri politiki, ubushyamirane bushingiye ku idini, n’akagambane k’abayobozi b’amadini katumye umurimo wabo umara imyaka 25 warabuzanyijwe. Menya inkuru y’umuvandimwe wari warakatiwe urwo gupfa n’Abakomunisiti, n’umuntu wahoze ayobora agatsiko k’abagizi ba nabi, waje kuba Umukristo ushikamye. Soma inkuru ishishikaje y’abakobwa babiri bafite ubumuga bwo kutumva babaye incuti, nyuma bakaza gutahura ko burya bavaga inda imwe. Nanone, uramenya ukuntu abagaragu ba Yehova batangaza ubutumwa bwiza muri icyo gihugu gituwe n’Abisilamu benshi kurusha ibindi ku isi.