ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yb16 p. 82-p. 85 par. 5
  • Icyo twavuga kuri Indoneziya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo twavuga kuri Indoneziya
  • Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2016
Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2016
yb16 p. 82-p. 85 par. 5

INDONEZIYA

Icyo twavuga kuri Indoneziya

Igihugu: Indoneziya iherereye hagati ya Ositaraliya na Aziya, ikaba ari ryo zinga ry’ibirwa rinini kuruta ibindi ku isi. Ibirwa bisaga 17.500 bigize icyo gihugu, hafi ya byose biriho imisozi ihanamye n’amashyamba y’inzitane. Nanone icyo gihugu gifite ibirunga byinshi bitarazima, kuko gifite ibirunga bisaga 100 bikiruka.

Umugore w’Umunyandoneziya wambaye mu mutwe imirimbo gakondo

Abaturage: Indoneziya ni igihugu cya kane mu bituwe cyane ku isi (nyuma y’u Bushinwa, u Buhindi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika) kikaba gituwe n’amoko asaga 300. Abaturage barenga kimwe cya kabiri ni abo mu bwoko bw’Abajava n’Abasunda.

Idini: Abanyandoneziya bagera kuri 90 ku ijana ni Abisilamu. Abandi ni Abahindu, Ababuda n’Abakristo. Nanone abantu benshi bakurikiza imigenzo y’idini gakondo.

Ururimi: Mu birwa byose bya Indoneziya havugwa indimi zisaga 700. Ururimi ruhuriweho na bose ni ikinyandoneziya gikomoka ku kinyamaleziya. Nanone abantu benshi bavuga indimi gakondo iyo bari iwabo.

Inyama zitunze ku duti bazotsaho

Imibereho: Abantu benshi ni abahinzi n’abacuruzi boroheje. Igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro, imbaho, peteroli na gazi, kandi bahinga ibiti byinshi bivamo kawucu n’amamesa.

Ibyokurya: Umuceri ni cyo kiribwa cy’ibanze. Ibyokurya bikunzwe ni ibyitwa nasi goréng (umuceri ukaranze urimo amagi n’imboga), ibyitwa satay (inyama zokeje), n’ibyitwa gado-gado (salade irimo isosi y’ubunyobwa).

Ikirere: Harashyuha kandi hakagwa imvura nyinshi. Imiyaga ihuha iturutse mu nyanja ituma habaho ibihe bibiri: igihe cy’imvura n’igihe cy’izuba. Hakunze kugwa imvura irimo imiyaga ikaze n’inkuba.

IGIHUGU (kilometero kare)

1.910.931

ABATURAGE

256.000.000

ABABWIRIZA MU WA 2015

26.246

UMUBWIRIZA 1 KU BATURAGE

9.754

ABATERANYE KU RWIBUTSO MU WA 2015

55.864

Ikarita ya Indoneziya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze