ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yb16 p. 145
  • Kumvira byaraturokoye!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kumvira byaraturokoye!
  • Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2016
  • Ibisa na byo
  • “Muragire umukumbi w’Imana mushinzwe kurinda”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ku biro by’ishami hakorerwa iki?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
  • Bungeri, mujye mwigana Abungeri Bakuru
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Uwahoze ari umukuru w’abagizi ba nabi yabaye umuturage wubahwa
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2016
Reba ibindi
Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2016
yb16 p. 145

INDONEZIYA

Kumvira byaraturokoye!

Blasius da Gomes

  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1963

  • ABATIZWA MU WA 1995

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Ni umusaza w’itorero witaye ku ntama abigiranye urukundo mu gihe cy’ubushyamirane bushingiye ku idini bwabaye mu karere ka Ambon, mu birwa bya Maluku.

Blasius da Gomes

KU ITARIKI ya 19 Mutarama 1999, umwuka mubi watutumbaga hagati y’Abisilamu n’Abakristo waje kuvamo urugomo rwabereye mu birometero nka bitatu uvuye aho nari ntuye. Icyo gihe ibintu byari byazambye.a

Maze guhungisha umuryango wanjye, naterefonnye abandi babwiriza kugira ngo menye uko bari bamerewe. Nabateye inkunga yo gukomeza gutuza no kwirinda kujya mu duce twarimo akaga. Nyuma yaho, abasaza basuye umukumbi kugira ngo bawutere inkunga mu buryo bw’umwuka kandi bawushishikarize guteranira mu matsinda mato mato.

Ibiro by’ishami byadusabye guhungisha ababwiriza bose bari batuye mu duce duteje akaga, natwe tugeza ayo mabwiriza ku miryango itandukanye. Umuvandimwe umwe wanze guhunga yaje kwicwa n’agatsiko k’abantu bari bitwaje intwaro. Ariko abumviye ubuyobozi bwatanzwe n’ibiro by’ishami bararokotse.

a Ubwo bushyamirane bwamaze imyaka isaga ibiri buyogoza intara ya Maluku kandi bwatumye abantu babarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze