ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 29
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Yakobo ahura na Rasheli (1-14)

      • Yakobo akunda Rasheli (15-20)

      • Yakobo ashaka Leya na Rasheli (21-29)

      • Abahungu bane Yakobo yabyaranye na Leya: Rubeni, Simeyoni, Lewi na Yuda (30-35)

Intangiriro 29:4

Impuzamirongo

  • +Int 27:42, 43; Ibk 7:2

Intangiriro 29:5

Impuzamirongo

  • +Int 24:29
  • +Int 24:24; 31:53

Intangiriro 29:6

Impuzamirongo

  • +Int 46:19; Rusi 4:11

Intangiriro 29:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Iriba ni umwobo babaga baracukuye kugira ngo bajye bawuvomamo amazi.

Intangiriro 29:13

Impuzamirongo

  • +Int 24:29

Intangiriro 29:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “igufwa ryanjye n’umubiri wanjye.”

Intangiriro 29:15

Impuzamirongo

  • +Int 28:5
  • +Int 30:27, 28; 31:7

Intangiriro 29:16

Impuzamirongo

  • +Rusi 4:11

Intangiriro 29:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “abengerana.”

Intangiriro 29:18

Impuzamirongo

  • +Int 31:41

Intangiriro 29:20

Impuzamirongo

  • +Int 30:26; Hos 12:12

Intangiriro 29:24

Impuzamirongo

  • +Int 16:1, 2; 30:9; 46:18

Intangiriro 29:25

Impuzamirongo

  • +Int 31:7, 42

Intangiriro 29:27

Impuzamirongo

  • +Int 31:41

Intangiriro 29:29

Impuzamirongo

  • +Int 35:22
  • +Int 30:1, 3

Intangiriro 29:30

Impuzamirongo

  • +Hos 12:12

Intangiriro 29:31

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “yangwa.”

Impuzamirongo

  • +Int 46:15; Rusi 4:11
  • +Int 30:22

Intangiriro 29:32

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Dore umuhungu.”

Impuzamirongo

  • +Int 35:22; 37:22; 49:3, 4; Kuva 6:14; 1Ng 5:1
  • +Int 30:20; 1Sm 1:5, 6; Luka 1:24, 25

Intangiriro 29:33

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura “kumva.”

Impuzamirongo

  • +Int 34:25; 49:5; 1Ng 4:24

Intangiriro 29:34

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Gufatana; Kugumana.”

Impuzamirongo

  • +Int 34:25; 49:5; Kuva 6:16; Kub 3:12; 1Ng 6:1

Intangiriro 29:35

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Gusingiza; Impamvu yo gusingiza.”

Impuzamirongo

  • +Int 35:23; 37:26; 44:18; 49:8; 1Ng 2:3; Ibh 5:5

Byose

Intang. 29:4Int 27:42, 43; Ibk 7:2
Intang. 29:5Int 24:29
Intang. 29:5Int 24:24; 31:53
Intang. 29:6Int 46:19; Rusi 4:11
Intang. 29:13Int 24:29
Intang. 29:15Int 28:5
Intang. 29:15Int 30:27, 28; 31:7
Intang. 29:16Rusi 4:11
Intang. 29:18Int 31:41
Intang. 29:20Int 30:26; Hos 12:12
Intang. 29:24Int 16:1, 2; 30:9; 46:18
Intang. 29:25Int 31:7, 42
Intang. 29:27Int 31:41
Intang. 29:29Int 35:22
Intang. 29:29Int 30:1, 3
Intang. 29:30Hos 12:12
Intang. 29:31Int 46:15; Rusi 4:11
Intang. 29:31Int 30:22
Intang. 29:32Int 35:22; 37:22; 49:3, 4; Kuva 6:14; 1Ng 5:1
Intang. 29:32Int 30:20; 1Sm 1:5, 6; Luka 1:24, 25
Intang. 29:33Int 34:25; 49:5; 1Ng 4:24
Intang. 29:34Int 34:25; 49:5; Kuva 6:16; Kub 3:12; 1Ng 6:1
Intang. 29:35Int 35:23; 37:26; 44:18; 49:8; 1Ng 2:3; Ibh 5:5
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 29:1-35

Intangiriro

29 Hanyuma Yakobo akomeza urugendo, agera mu gihugu cy’abantu b’iburasirazuba. 2 Nuko abona iriba riri mu gasozi kandi hafi yaryo hari haryamye imikumbi itatu y’intama kuko bari basanzwe bahahera intama amazi. Iryo riba ryari ripfundikijwe ibuye rinini. 3 Iyo izo ntama zose zabaga zimaze guteranyirizwa hamwe, bakuragaho ibuye ryabaga ripfundikiye iriba maze bakaziha amazi. Hanyuma barangiza bagasubiza iryo buye mu mwanya waryo bagapfundikira iryo riba.

4 Nuko Yakobo abaza abaragiraga izo ntama ati: “Bavandimwe, muri aba he?” Baramusubiza bati: “Turi ab’i Harani.”+ 5 Arababaza ati: “Ese muzi Labani+ umwuzukuru wa Nahori?”+ Baramusubiza bati: “Turamuzi.” 6 Hanyuma arababaza ati: “Amakuru ye se?” Baramusubiza bati: “Ameze neza. Dore n’umukobwa we Rasheli+ azanye intama!” 7 Nuko arababwira ati: “Dore haracyari kare. Iki si cyo gihe cyo guteranyiriza hamwe intama. Nimuzihe amazi, hanyuma mujye kuziragira.” 8 Baramusubiza bati: “Ntitwabikora intama zose zitaragera hano ngo bakureho ibuye ripfundikiye iriba* maze tubone kuziha amazi.”

9 Mu gihe yari akivugana na bo, Rasheli aba arahageze azanye intama za papa we kuko ari we waziragiraga. 10 Igihe Yakobo yabonaga Rasheli umukobwa wa Labani, musaza wa mama we Rebeka kandi akabona intama za Labani, yahise yegera iriba, akuraho ibuye ryari riripfundikiye maze aha amazi intama za Labani. 11 Nuko Yakobo asoma Rasheli maze Yakobo ararira cyane. 12 Yakobo abwira Rasheli ko ari mwene wabo, ko ari umuhungu wa Rebeka. Rasheli agenda yiruka ajya kubibwira papa we.

13 Labani+ yumvise amakuru ya Yakobo, umuhungu wa mushiki we, ariruka ajya kumureba. Nuko aramuhobera, aramusoma maze amujyana iwe. Yakobo abwira Labani ibyamubayeho byose. 14 Labani aramubwira ati: “Ni ukuri uri mwene wacu wa hafi.”* Nuko amarana na we ukwezi kose.

15 Hanyuma Labani abaza Yakobo ati: “Ese wankorera nta cyo nguhemba ngo ni uko gusa uri mwene wacu?+ Mbwira icyo nzajya nguhemba.”+ 16 Labani yari afite abakobwa babiri. Umukuru yitwaga Leya, umuto akitwa Rasheli.+ 17 Leya ntiyari afite amaso meza* ariko Rasheli we yari ateye neza kandi afite mu maso heza. 18 Kubera ko Yakobo yakundaga Rasheli, yaravuze ati: “Niteguye kugukorera imyaka irindwi hanyuma ukazanshyingira Rasheli umukobwa wawe muto.”+ 19 Labani aramusubiza ati: “Ibyiza ni uko namuguha aho kumushyingira undi. Gumana nanjye.” 20 Yakobo akora imyaka irindwi kugira ngo ahabwe Rasheli+ ariko imubera nk’iminsi mike cyane kuko yamukundaga cyane.

21 Hanyuma Yakobo abwira Labani ati: “Mpa umugeni wanjye tubane kuko igihe nagombaga kugukorera kirangiye.” 22 Nuko Labani akoranya abantu bose bo muri ako karere maze akoresha ibirori. 23 Ariko bigeze nimugoroba afata umukobwa we Leya aba ari we ashyira Yakobo ngo bagirane imibonano mpuzabitsina. 24 Nanone Labani aha Leya umuja witwaga Zilupa ngo ajye amukorera.+ 25 Mu gitondo Yakobo arebye asanga ni Leya! Nuko abwira Labani ati: “Ni ibiki wankoreye? Ese sinagukoreye kugira ngo umpe Rasheli? None kuki wambeshye?”+ 26 Labani aramusubiza ati: “Mu muco wacu tubanza gushyingira umukobwa mukuru tukabona gukurikizaho umuto. 27 Banza umarane na Leya icyumweru cyuzuye. Nyuma yaho nzagushyingira Rasheli hanyuma unkorere indi myaka irindwi.”+ 28 Yakobo amarana na Leya icyumweru. Kirangiye Labani amushyingira umukobwa we Rasheli. 29 Nanone Labani aha Rasheli umuja witwaga Biluha+ ngo ajye amukorera.+

30 Hanyuma Yakobo agirana imibonano mpuzabitsina na Rasheli, akunda cyane Rasheli kurusha Leya maze akorera Labani indi myaka irindwi.+ 31 Yehova abonye ko Leya adakunzwe cyane,* amuha kubyara abana+ ariko Rasheli we ntiyabyaraga.+ 32 Nuko Leya aratwita, abyara umwana w’umuhungu amwita Rubeni.*+ Yamwise atyo kubera ko yavugaga ati: “Yehova yabonye umubabaro wanjye,+ ubu noneho umugabo wanjye azankunda.” 33 Yongera gutwita abyara umwana w’umuhungu maze aravuga ati: “Yehova yanyumvise. Yabonye ko ntakunzwe cyane none ampaye n’uyu.” Nuko amwita Simeyoni.*+ 34 Arongera aratwita abyara umwana w’umuhungu maze aravuga ati: “Ubu noneho umugabo wanjye azagumana nanjye kuko tubyaranye abahungu batatu.” Ni cyo cyatumye amwita Lewi.*+ 35 Yongera gutwita abyara umwana w’umuhungu maze aravuga ati: “Ubu noneho nzasingiza Yehova.” Ni cyo cyatumye amwita Yuda.*+ Hanyuma aba arekeye aho kubyara.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze