ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 33
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Yakobo ahura na Esawu (1-16)

      • Yakobo ajya i Shekemu (17-20)

Intangiriro 33:1

Impuzamirongo

  • +Int 32:6
  • +Int 32:22

Intangiriro 33:2

Impuzamirongo

  • +Int 30:7, 12
  • +Int 30:19
  • +Int 30:22-24

Intangiriro 33:5

Impuzamirongo

  • +Int 32:22; Zb 127:3

Intangiriro 33:7

Impuzamirongo

  • +Int 33:2

Intangiriro 33:8

Impuzamirongo

  • +Int 32:16
  • +Int 32:4, 5

Intangiriro 33:9

Impuzamirongo

  • +Int 36:6, 7

Intangiriro 33:10

Impuzamirongo

  • +Int 32:11, 20

Intangiriro 33:11

Impuzamirongo

  • +Int 32:13-15
  • +Int 30:43

Intangiriro 33:13

Impuzamirongo

  • +Int 31:17

Intangiriro 33:14

Impuzamirongo

  • +Int 32:3

Intangiriro 33:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Utuzu tw’ibyatsi; Ubwugamo.”

Impuzamirongo

  • +Yos 13:24, 27; 1Bm 7:46

Intangiriro 33:18

Impuzamirongo

  • +Int 25:20; 28:6
  • +Yos 24:1
  • +Int 10:19; 12:6

Intangiriro 33:19

Impuzamirongo

  • +Yos 24:32; Ibk 7:15, 16

Intangiriro 33:20

Impuzamirongo

  • +Int 35:1, 7

Byose

Intang. 33:1Int 32:6
Intang. 33:1Int 32:22
Intang. 33:2Int 30:7, 12
Intang. 33:2Int 30:19
Intang. 33:2Int 30:22-24
Intang. 33:5Int 32:22; Zb 127:3
Intang. 33:7Int 33:2
Intang. 33:8Int 32:16
Intang. 33:8Int 32:4, 5
Intang. 33:9Int 36:6, 7
Intang. 33:10Int 32:11, 20
Intang. 33:11Int 32:13-15
Intang. 33:11Int 30:43
Intang. 33:13Int 31:17
Intang. 33:14Int 32:3
Intang. 33:17Yos 13:24, 27; 1Bm 7:46
Intang. 33:18Int 25:20; 28:6
Intang. 33:18Yos 24:1
Intang. 33:18Int 10:19; 12:6
Intang. 33:19Yos 24:32; Ibk 7:15, 16
Intang. 33:20Int 35:1, 7
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 33:1-20

Intangiriro

33 Nuko Yakobo arebye, abona Esawu aje amusanga ari kumwe n’abantu 400.+ Atandukanya abana be, Leya amuha abe, Rasheli amuha abe, na ba baja bombi abaha ababo.+ 2 Ashyira abo baja n’abana babo imbere,+ akurikizaho Leya n’abana be,+ Rasheli+ na Yozefu abashyira inyuma yabo. 3 Hanyuma Yakobo abajya imbere, maze apfukama imbere ya mukuru we, akoza umutwe hasi, abikora inshuro zirindwi, agera hafi ye.

4 Ariko Esawu ariruka ngo bahure. Hanyuma aramuhobera, aramusoma, maze bose bananirwa kwihangana bararira. 5 Esawu arebye abona abagore n’abana maze arabaza ati: “Aba muri kumwe ni ba nde?” Aramusubiza ati: “Ni abana Imana yahaye umugaragu wawe.”+ 6 Ba baja n’abana babo baramwegera, bapfukama imbere ye, bakoza imitwe hasi. 7 Leya n’abana be na bo baramwegera, baramwunamira. Hanyuma Yozefu na Rasheli na bo baramwegera maze baramwunamira.+

8 Esawu aramubaza ati: “Abantu bose twahuye n’amatungo bari bafite ni iby’iki?”+ Yakobo aramusubiza ati: “Nyakubahwa ni ukugira ngo ndebe ko wanyishimira.”+ 9 Nuko Esawu aravuga ati: “Ibyo mfite ni byinshi cyane muvandimwe.+ Ibyawe byigumanire.” 10 Ariko Yakobo aravuga ati: “Oya. Ndakwinginze! Niba unyishimiye, emera impano nguhaye. Nabonye mu maso hawe, mera nk’ubonye mu maso h’Imana kuko wanyakiriye unyishimiye.+ 11 Ndakwinginze, emera impano nguhaye igaragaza ko nkwifuriza umugisha,+ kubera ko Imana yangiriye neza nkaba mfite ibintu byose nkeneye.”+ Nuko Yakobo akomeza kumuhata, amaherezo arabyemera.

12 Hanyuma Esawu aravuga ati: “Reka tugende kandi ndakujya imbere.” 13 Ariko Yakobo aramubwira ati: “Nyakubahwa, uzi neza ko mfite abana bato, bafite imbaraga nke,+ nkagira n’intama zonsa n’inka zonsa. Baramutse babyihutishije, naho waba umunsi umwe gusa, byose byapfa bigashira. 14 Nyakubahwa, genda imbere y’umugaragu wawe, nanjye ndaza buhoro buhoro nkurikije uko amatungo mfite agenda, n’uko abana turi kumwe bagenda, kugeza aho nzakugereraho i Seyiri.”+ 15 Nuko Esawu aravuga ati: “Reka ngusigire bamwe mu bantu turi kumwe.” Yakobo aramusubiza ati: “Si ngombwa nyakubahwa. Kuba unyishimiye byonyine birahagije.” 16 Uwo munsi Esawu asubira i Seyiri.

17 Yakobo arahaguruka ajya i Sukoti+ maze yubaka inzu ye, yubaka n’ibiraro by’amatungo ye. Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Sukoti.*

18 Hanyuma Yakobo ava i Padani-aramu,+ agera amahoro mu mujyi w’i Shekemu,+ mu gihugu cy’i Kanani+ maze ashinga ihema imbere y’uwo mujyi. 19 Hanyuma agura umurima yari ashinzemo ihema, awugura n’abahungu ba Hamori papa wa Shekemu, atanga ibiceri by’ifeza 100.+ 20 Ibyo birangiye ahubaka igicaniro, acyita ngo: “Imana y’ukuri ni Imana ya Isirayeli.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze