Yobu
24 “Kuki Ishoborabyose itashyizeho umunsi wo guca urubanza,+
Kandi kuki abayizi batabonye uwo munsi?
2 Hariho abantu bimura imbibi* z’amasambu ya bagenzi babo.+
Batwara amatungo y’abandi bakayajyana mu yabo.
4 Ntibemerera abakene no kunyura mu nzira,
Ahubwo babatera ubwoba bagahora bihishe.+
5 Abakene bashaka ibyokurya nk’indogobe+ ziri mu butayu,
Mu butayu ni ho bashakira ibyokurya by’abana babo.
6 Bajya gutoragura ibyasigaye mu mirima y’abandi,
Kandi bajya gushaka ibyasigaye mu ruzabibu rw’umuntu mubi.
7 Barara bambaye ubusa nta kenda,+
Kandi ntibagira icyo biyorosa mu mbeho.
8 Imvura ibanyagirira mu misozi,
Bakegama ku rutare babuze aho bugama.
10 Batuma abakene basigara nta kenda bagira,
Kandi bakajya kwikorera ibinyampeke byasaruwe bashonje.
11 Mu gihe cy’izuba ryinshi baba bari hagati y’inkuta z’amaterasi* bari mu kazi kavunanye.
Baba benga imizabibu nyamara bakicwa n’inyota.+
12 Abantu benda gupfa bakomeza gutakira mu mujyi,
Kandi abakomerekejwe cyane baba batabaza,+
Ariko Imana ntiba ibyitayeho.*
13 Hari abantu badakunda umucyo.+
Ntibaba bashaka kumenya ibyawo,
Kandi ntibagendera mu nzira zawo.
16 Bacunga ari mu mwijima bagacukura amazu,
Ku manywa bakifungirana.
Ntibamenya ko umucyo ubaho.+
17 Kuri bo igitondo kiba kimeze nk’umwijima mwinshi cyane.
Baba bamenyereye ibiteye ubwoba byo mu mwijima.
18 Ariko amazi abatembana vuba akabatwara.
Umurima wabo ntuzera.+
Ntibazongera kujya gusarura imizabibu yawo.
19 Nk’uko urubura rushonga* rugashira mu gihe cy’ubushyuhe,
20 Mama w’umunyabyaha azamwibagirwa. Inyo zizarya uwo munyabyaha zibyishimiye,
Kandi ntazongera kwibukwa.+
Azarimburwa nk’igiti.
21 Umunyabyaha agirira nabi umugore utabyara,
Kandi agafata nabi umupfakazi.
22 Imana izakoresha imbaraga zayo irimbure abakomeye.
Niyo bakomera bate, nta cyizere cyo kubaho baba bafite.
23 Imana izabareka biyiringire kandi bumve batekanye.+
Ariko izakomeza kugenzura ibyo bakora byose.+
24 Bashyirwa hejuru mu kanya gato hanyuma bakavaho.+
Bacishwa bugufi,+ bagapfa nk’abandi bose,
Bagacibwa nk’amahundo.
25 Mu by’ukuri se, ni nde uzanyemeza ko ndi umubeshyi,
Cyangwa akanshinja kuvuga ibinyoma?”