Yobu
36 Elihu akomeza avuga ati:
2 “Nyihanganira gato maze ngusobanurire,
Kuko ngifite amagambo yo kuvuganira Imana.
3 Ndagusobanurira neza ibyo nzi,
Maze ngaragaze ko Umuremyi wanjye akiranuka.+
4 Mu by’ukuri, ibyo nkubwira si ibinyoma,
Kuko nabyigishijwe n’Imana ifite ubwenge butunganye.+
5 Kandi rwose Imana ifite imbaraga.+ Nta muntu n’umwe ijya itererana.
Ifite ubushobozi buhambaye bwo gusobanukirwa ibintu.
7 Ihoza amaso ku bakiranutsi.+
Izabaha ubwami bategekane n’abandi bami,*+ kandi bazahabwa icyubahiro iteka ryose.
8 Iyo abanyabyaha bakoze icyaha barafatwa bakabohwa.
Iyo bababaye kuko baba baboheshejwe iminyururu,
9 Imana ibamenyesha amakosa bakoze.
Baba barakoze ibyaha, kubera ubwibone bwabo.
10 Bazatega amatwi ibagire inama,
Kandi ibabwire ko bakwiriye guhinduka bakareka ibibi.+
12 Ariko nibatumvira, bazapfa bishwe n’inkota,+
Kandi bazapfa badafite ubwenge.
13 Abatubaha Imana* barayirakarira cyane.
Niyo yababoha, ntibayitabaza ngo ibafashe.
15 Ariko Imana ikiza abababaye imibabaro yabo,
Kandi ibasaba kuyitega amatwi mu gihe bakandamizwa.
16 Nawe rero izagukiza ibibazo biguhangayikishije,+
Ikujyane ahantu hagari hafite umudendezo,+
Iguhumurize, iguhe ibyokurya byinshi kandi byiza.+
17 Igihe imanza zizacibwa kandi ubutabera bukubahirizwa,
Uzishimira kubona urubanza ababi bazacirwa.+
18 Ariko uramenye uburakari ntibuzatume ugira ubugome,+
Kandi ntuzemere ruswa itazakuyobya.
19 Ese nutabaza hari icyo uzageraho?
Ibyo uzakora byose, nta kizakubuza guhangayika.+
20 Ntukifuze cyane ijoro,
Igihe abantu bapfa mu buryo butunguranye.
21 Uramenye ntugahitemo gukora ibibi,
Ahubwo ujye uhitamo kwihanganira imibabaro.+
22 Dore Imana ifite imbaraga nyinshi cyane.
Ni nde mwigisha umeze nka yo?
25 Abantu bose barabibonye.
Buri wese arabireba bikamutangaza.
26 Ni ukuri Imana irakomeye cyane kuruta uko tubitekereza.+
Ntushobora kumenya umubare w’imyaka ifite.+
27 Izamura ibitonyanga by’amazi,+
Bigahinduka ibihu, maze bigatanga imvura,
28 Bityo ibicu bikavamo amazi,+
Maze abantu bakabona imvura.
29 None se ni nde wasobanukirwa uko ibicu biteye,
N’ukuntu inkuba zikubitira mu bicu?+
30 Reba ukuntu yashyize imirabyo+ mu bicu,
Kandi inyanja ikayuzuza amazi.
31 Ibyo byose ni byo ikoresha ikabeshaho abantu,
Kandi ikabaha ibyokurya byinshi.+
32 Ifata umurabyo mu biganza byayo,
Ikawohereza aho ishaka.+
33 Urusaku rw’inkuba ruvuga ibyayo,
Kandi amatungo na yo amenya ko ije.*