Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga ziregeye ku ijwi rya Sheminiti.* Ni indirimbo ya Dawidi.
12 Yehova, nkiza kuko indahemuka zashize.
Abantu bizerwa ntibakibaho.
2 Abantu basigaye babeshyana.
Bahora bashyeshyenga* abandi, kandi bakavugana uburyarya.+
3 Yehova azarimbura abashyeshyenga abandi,
N’abiyemera+ bavuga bati:
4 “Amagambo yacu azatuma tugera ku byo twifuza.
Dushobora kuvuga ikintu cyose dushaka.
Ubwo se ni nde wadutegeka?”+
5 Yehova aravuze ati: “Kubera ko imbabare zikandamizwa,
N’abakene bagataka,+
Ngiye guhaguruka ngire icyo nkora.
Nzabakiza ababafata nabi kandi bakabasuzugura.”
6 Amagambo ya Yehova aratunganye.+
Ameze nk’ifeza yatunganyirijwe mu itanura ryo mu butaka, igatunganywa inshuro zirindwi.
7 Yehova, uzarinda imbabare n’abakene.+
Buri wese uzamurinda ababi, kugeza iteka ryose.
8 Ababi baba bari ahantu hose nta cyo bikanga,
Kuko abantu basigaye bashishikarira gukora ibibi.+