Zaburi
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. Ni iya Dawidi.
122 Narishimye ubwo bambwiraga bati:
“Ngwino tujye mu nzu ya Yehova.”+
2 None ubu duhagaze
Mu marembo yawe Yerusalemu we!+
3 Yerusalemu yubatswe nk’umujyi
Ufite amazu yegeranye cyane.+
4 Abagize imiryango y’Abisirayeli,
Ari yo miryango ya Yah,*
Ni ho bazamukaga bajya,
Hakurikijwe amabwiriza Imana yabahaye, kugira ngo basingize izina rya Yehova.+
6 Nimusabire Yerusalemu amahoro.+
Wa mujyi we, abagukunda bazagira umutekano.
7 Amahoro akomeze kuba mu mujyi,*
No mu minara yawe hakomeze kuba umutekano.
8 Nzavugira abavandimwe banjye n’incuti zanjye nti:
“Abatuye muri Yerusalemu nibagire amahoro.”
9 Nzakomeza kuyishakira ibyiza
Kubera ko nkunda inzu ya Yehova Imana yacu.+