Zaburi
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. Ni indirimbo ya Dawidi.
131 Yehova, sinigeze nishyira hejuru,
Cyangwa ngo ngire ubwibone.+
Sinifuje ibintu bikomeye cyane,+
Cyangwa ibintu birenze ubushobozi bwanjye.
Rwose ndanyuzwe nk’umwana w’incuke.
3 Abisirayeli nibategereze Yehova,+
Uhereye ubu ukageza iteka ryose.