Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
134 Nimusingize Yehova,
Mwebwe mwese bagaragu ba Yehova,+
Mwe muhagarara mu nzu ya Yehova nijoro.+
2 Mukomeze kuba abera maze muzamure amaboko+ musenga Yehova,
Kandi mumusingize.
3 Yehova we Muremyi w’ijuru n’isi,
Abahe umugisha ari i Siyoni.