Zaburi
Zaburi ya Dawidi.
138 Mana nzagusingiza n’umutima wanjye wose.+
Nzagusingiza,*
Ndirimba imbere y’izindi mana.
2 Nzapfukama nerekeye urusengero rwawe rwera,+
Kandi nzasingiza izina ryawe,+
Bitewe n’uko ugira urukundo rudahemuka kandi ukaba uri uwizerwa.
Wagaragaje ko izina ryawe n’ibyo wasezeranyije biruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose.
3 Igihe nagusengaga waranshubije.+
Wampaye imbaraga utuma ngira ubutwari.+
4 Yehova, abami bo mu isi bose bazagusingiza,+
Kuko bazaba barumvise amasezerano yawe.
5 Yehova, bazaririmba bavuga ibikorwa byawe,
Kuko wowe Yehova, icyubahiro cyawe ari cyinshi.+
6 Nubwo Yehova akomeye, yita ku bantu bicisha bugufi,+
Ariko abishyira hejuru ntiyemera ko baba incuti ze.+
7 Niyo naba ngeze mu byago, nzi ko uzakomeza kundinda.+
Uzakoresha imbaraga zawe urwanye abanzi banjye barakaye,
Kandi uzankiza ukoresheje ukuboko kwawe kw’iburyo.
8 Yehova nzi ko uzakora ibintu byose unyifuriza.
Yehova, urukundo rwawe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.+
Ntutererane abantu bawe waremye.+