Zaburi
147 Nimusingize Yah!*
Kuririmbira Imana yacu no kuyisingiza ni byiza.
Kuyisingiza birakwiriye kandi birashimisha.+
2 Yehova ni we wubaka Yerusalemu.+
Ahuriza hamwe abatatanyijwe bo muri Isirayeli.+
3 Akiza abafite imitima iremerewe,
Agapfuka ibikomere byabo.
4 Abara inyenyeri.
Zose azihamagara mu mazina yazo.+
5 Umwami wacu arakomeye kandi afite imbaraga nyinshi.+
Ubwenge bwe ntibugira imipaka.+
6 Yehova ashyira hejuru abicisha bugufi,+
Ariko ababi abacisha bugufi akabageza hasi ku butaka.
7 Nimuririmbire Yehova indirimbo zo kumushimira.
Muririmbire Imana yacu mucuranga inanga.
12 Yerusalemu we, shima Yehova.
Siyoni we, singiza Imana yawe.
13 Ni yo ikomeza ibyo ukingisha amarembo yawe,
Igaha umugisha abagutuyemo.
14 Ni yo izana amahoro mu karere kawe.+
Iguha ingano nziza kurusha izindi ukanyurwa.+
15 Itanga itegeko ryayo ku isi.
Ijambo ryayo ririhuta cyane.
16 Yohereza urubura, ukagira ngo ni ubwoya bw’intama.+
Inyanyagiza urubura nk’ivu.+
17 Ijugunya urubura nk’ubuvungukira bw’umugati.+
Ni nde ushobora guhagarara mu bukonje bwarwo?+
18 Yohereza ijambo ryayo rugashonga.
Ihuhisha umuyaga wayo+ amazi agatemba.
19 Ibwira Yakobo ijambo ryayo,
Ikamenyesha Isirayeli amategeko yayo n’imanza yaciye.+
20 Nta bandi bantu yakoreye nk’ibyo,+
Kandi nta bandi bantu bamenye amategeko yayo.