Zaburi
IGITABO CYA KABIRI
(Zaburi 42–72)
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo y’abahungu ba Kora.+ Masikili.*
42 Nk’uko imparakazi yifuza cyane amazi,
Ni ko nanjye nifuza cyane kugukorera Mana!
2 Nk’uko umuntu ufite inyota yifuza kunywa amazi, ni ko nanjye nifuza gushaka Imana.+
Mana ihoraho, nzaza ryari ngo njye imbere yawe?+
3 Singishobora kurya, ahubwo ndara ndira amanywa n’ijoro.
Umunsi wose abantu baba bamwaza bavuga bati: “Imana yawe iri he?”+
4 Dore ibintu nibuka nkababara cyane:
Ndibuka ukuntu najyaga njyana n’abantu benshi,
Nkabagenda imbere, ngenda gahoro gahoro, tugiye mu nzu y’Imana,
Tukagenda turangurura amajwi y’ibyishimo kandi dushimira Imana,
Tumeze nk’abantu benshi bari mu birori.+
5 None se ni iki gitumye niheba?+
Ni iki kiri gutuma numva nta mahoro mfite?
Nzategereza Imana.+
Nzongera nyisingize kuko ari yo mukiza wanjye uhebuje.+
6 Mana yanjye, ndumva nihebye.+
Ni yo mpamvu nkwibuka.+
Nkwibuka ndi mu karere ka Yorodani no hejuru y’umusozi wa Herumoni,
Nkakwibuka ndi ku Musozi wa Misari.*
7 Ndumva urusaku rw’amazi menshi.
Ni urusaku rw’amazi yawe menshi amanuka ahantu hahanamye.
Ibibazo byambanye byinshi, bimbera nk’imivumba y’amazi yawe.+
8 Ku manywa Yehova azangaragariza urukundo rwe rudahemuka,
Kandi nijoro nzaririmba indirimbo ye. Nzasenga Imana yandemye.+
9 Nzabwira Imana yo gitare cyanjye nti:
“Kuki wanyibagiwe?+
Kuki mbabaye bitewe n’umwanzi unkandamiza?”+
10 Abanzi banjye barandwanya* bakantuka.
Umunsi wose baba bamwaza bavuga bati: “Imana yawe iri he?”+
11 Ni iki gitumye niheba?
Ni iki kiri gutuma numva nta mahoro mfite?
Nzategereza Imana.+
Nzongera nyisingize kuko ari yo Mukiza wanjye uhebuje, ikaba ari na yo Mana yanjye.+