Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo y’abahungu ba Kora.+
47 Bantu mwese nimukome amashyi.
Nimusingize Imana murangurura amajwi y’ibyishimo yo gutsinda,
2 Kuko Yehova, we Usumbabyose, ateye ubwoba.+
Ni Umwami ukomeye utegeka isi yose.+
3 Azatuma dutsinda abantu bo mu isi,
Kandi azabaduha tubayobore.+
5 Imana yaje abantu barimo barangurura amajwi y’ibyishimo.
Yehova yaje abantu bari kuvuza impanda.*
6 Nimusingize Imana muririmba, nimuyisingize.
Nimusingize Umwami wacu muririmba. Nimumusingize,
7 Kuko ari Umwami w’isi yose.+
Nimumusingize muririmba kandi mugaragaze ubwenge.
8 Imana yabaye umwami w’isi yose.+
Imana yicaye ku ntebe yayo yera y’ubwami.
9 Abayobozi b’abantu bateraniye hamwe
N’abantu b’Imana ya Aburahamu,
Kuko abategetsi b’isi ari ab’Imana.
Imana ifite icyubahiro cyinshi.+