Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga.
67 Imana izatugirira neza kandi iduhe umugisha.
Izagaragaza ko itwishimira+ (Sela)
2 Kugira ngo ibyo ikora bimenyekane mu isi,+
Kandi abantu bo ku isi hose bamenye ibikorwa byayo byo gukiza.+
3 Mana, abantu nibagusingize.
Reka abantu bose bagusingize.
4 Abantu bo mu bihugu byose nibanezerwe kandi barangurure ijwi ry’ibyishimo,+
Kuko uzacira abantu bose urubanza rukiranuka,+
Ukayobora abatuye ku isi bose. (Sela)
5 Mana, abantu nibagusingize.
Reka abantu bose bagusingize.
6 Ubutaka bwo ku isi buzera cyane.+
Imana, ari yo Mana yacu, izaduha imigisha.+
7 Imana izaduha imigisha,
Kandi abantu bo ku isi hose bazayitinya.+