Zaburi
Indirimbo ya Asafu.+
79 Mana, abantu bigabije umurage wawe,+
Banduza urusengero rwawe rwera,+
Kandi bahindura Yerusalemu amatongo.+
2 Imirambo y’abagaragu bawe bayigaburiye ibisiga byo mu kirere,
Imibiri y’indahemuka zawe bayigaburira inyamaswa zo mu isi.+
3 Amaraso yabo bayamennye muri Yerusalemu hose nk’amazi,
Kandi nta wasigaye ngo abashyingure.+
4 Abaturanyi bacu baradusuzugura.+
Abadukikije baraduseka kandi bakatumwaza.
5 Yehova, uzarakara ugeze ryari? Ese uzakomeza kurakara kugeza iteka?+
Ese uburakari bwawe buzakomeza kuba bwinshi nk’umuriro utwika kugeza ryari?+
6 Hana abantu batakumenye,
Uhane n’ubwami butasingije izina ryawe.+
7 Kuko bishe abakomoka kuri Yakobo,
Maze igihugu cyabo bakagihindura amatongo.+
8 Ntutubareho ibyaha bya ba sogokuruza.+
Tebuka utugaragarize imbabazi zawe,+
Kuko twacishijwe bugufi cyane.
9 Mana mukiza wacu, dutabare,+
Ubigiriye izina ryawe rihebuje.
Udukize kandi utubabarire ibyaha byacu ku bw’izina ryawe.+
10 Kuki abantu bavuga bati: “Imana yabo iri he?”+
Uzabahane ubaziza ko bamennye amaraso y’abagaragu bawe,+
Tubyibonere kandi n’abantu bose babibone.
11 Wumve gutaka kw’imfungwa,+
Kandi ukoreshe imbaraga zawe nyinshi, maze urinde abakatiwe urwo gupfa.+
Tuzagusingiza uko ibihe bigenda bisimburana.+