Zaburi
99 Yehova yabaye Umwami.+ Abantu nibagire ubwoba.
Yicaye ku ntebe y’ubwami hejuru* y’abakerubi.+ Isi ninyeganyege.
2 Yehova arakomeye muri Siyoni,
Kandi asumba abantu bose.+
3 Nibasingize izina ryawe rikomeye,+
Kuko riteye ubwoba kandi ari iryera.
4 Uri umwami ukomeye kandi ukunda ubutabera.+
Ni wowe washyizeho amahame akiranuka.
Ni wowe watumye abakomoka kuri Yakobo bamenya ibikwiriye kandi bikiranuka.+
5 Musingize Yehova Imana yacu+ kandi mupfukame imbere ye.*+
Ni Imana yera.+
6 Mose na Aroni bari bamwe mu batambyi be.+
Samweli yari umwe mu bamusengaga bavuga izina rye.+
Basengaga Yehova,
Maze na we akabasubiza.+
8 Yehova Mana yacu, warabasubizaga.+
9 Nimusingize Yehova Imana yacu.+