Imigani
9 Ubwenge nyakuri bwiyubakiye inzu,
Bubaza n’inkingi zayo zirindwi.
2 Bwateguye inyama,
Butegura divayi
Kandi butegura ameza yabwo.
3 Bwatumye abaja babwo,
Kugira ngo bahamagare bari ahantu hejuru mu mujyi, bati:+
4 “Umuntu wese utaraba inararibonye naze hano.”
Bubwira umuntu wese utagira ubwenge buti:
5 “Nimuze murye,
Kandi munywe no kuri divayi nateguye.
6 Mwitandukanye n’abataraba inararibonye kugira ngo mubeho,+
Kandi ibyo mukora bigaragaze ko musobanukiwe.”+
7 Ukosora umwirasi aba ashaka kwisuzuguza,+
Kandi ucyaha umuntu mubi azagerwaho n’ibibazo.
8 Ntugacyahe umuntu wirata kugira ngo atakwanga.+
Ujye ucyaha umunyabwenge na we azagukunda.+
9 Igisha umunyabwenge na we azarushaho kuba umunyabwenge.+
Ungura umukiranutsi ubumenyi na we azarushaho kumenya.
10 Gutinya Yehova ni intangiriro y’ubwenge,+
Kandi kumenya Imana yera+ ni byo bituma umuntu asobanukirwa.
11 Kuko ubwenge ari bwo buzatuma ubaho igihe kirekire,+
Kandi imyaka yawe yo kubaho ikiyongera.
12 Niba warabaye umunyabwenge, ni wowe bizagirira akamaro.
Ariko niba useka abandi ni wowe bizagiraho ingaruka.
13 Umugore utagira ubwenge agira utugambo twinshi.+
Ntareba kure kandi nta cyo amenya.
14 Yicara imbere y’umuryango w’inzu ye,
Ahantu hejuru areba mu mujyi,+
15 Agahamagara abantu bose bamunyuzeho,
Akabwira abigiriye muri gahunda zabo ati:
16 “Utaraba inararibonye wese naze hano.”
Nanone abwira abantu bose batagira ubwenge ati:+
17 “Amazi umuntu yibye araryoha,
Kandi ibyokurya umuntu aririye ahantu hihishe birashimisha.”+