ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyakozwe 14
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe

      • Abantu benshi bo muri Ikoniyo bizera ariko abigishwa bagatotezwa (1-7)

      • Intumwa bazita amazina y’imana zo mu mujyi wa Lusitira (8-18)

      • Pawulo bamutera amabuye ariko akarokoka (19, 20)

      • Batera inkunga amatorero (21-23)

      • Basubira muri Antiyokiya ho muri Siriya (24-28)

Ibyakozwe 14:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ibyakozwe 14:2

Impuzamirongo

  • +Ibk 13:45

Ibyakozwe 14:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Umugereka wa A5.

  • *

    Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Impuzamirongo

  • +Ibk 19:11; Heb 2:3, 4

Ibyakozwe 14:5

Impuzamirongo

  • +Ibk 14:19

Ibyakozwe 14:6

Impuzamirongo

  • +Mat 10:23

Ibyakozwe 14:9

Impuzamirongo

  • +Mat 9:28

Ibyakozwe 14:10

Impuzamirongo

  • +Yes 35:6

Ibyakozwe 14:11

Impuzamirongo

  • +Ibk 28:3-6

Ibyakozwe 14:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “amakamba akozwe mu bibabi.”

Ibyakozwe 14:15

Impuzamirongo

  • +Ibk 10:25, 26
  • +Kuva 20:11; Zb 146:6

Ibyakozwe 14:16

Impuzamirongo

  • +Ibk 17:30

Ibyakozwe 14:17

Impuzamirongo

  • +Ibk 17:26, 27; Rom 1:20
  • +Zb 147:8; Yer 5:24; Mat 5:45
  • +Zb 145:16

Ibyakozwe 14:19

Impuzamirongo

  • +Ibk 17:13
  • +2Kor 11:25

Ibyakozwe 14:20

Impuzamirongo

  • +Ibk 16:1

Ibyakozwe 14:22

Impuzamirongo

  • +Ibk 11:22, 23
  • +Mat 10:38; Yoh 15:19; Rom 8:17; 1Ts 3:4

Ibyakozwe 14:23

Impuzamirongo

  • +Tito 1:5
  • +Ibk 13:2, 3

Ibyakozwe 14:24

Impuzamirongo

  • +Ibk 13:13

Ibyakozwe 14:26

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bari barasenze basaba ko Imana yabagaragariza ineza ihebuje.”

Impuzamirongo

  • +Ibk 13:1, 2

Ibyakozwe 14:27

Impuzamirongo

  • +Ibk 11:18

Byose

Ibyak. 14:2Ibk 13:45
Ibyak. 14:3Ibk 19:11; Heb 2:3, 4
Ibyak. 14:5Ibk 14:19
Ibyak. 14:6Mat 10:23
Ibyak. 14:9Mat 9:28
Ibyak. 14:10Yes 35:6
Ibyak. 14:11Ibk 28:3-6
Ibyak. 14:15Ibk 10:25, 26
Ibyak. 14:15Kuva 20:11; Zb 146:6
Ibyak. 14:16Ibk 17:30
Ibyak. 14:17Ibk 17:26, 27; Rom 1:20
Ibyak. 14:17Zb 147:8; Yer 5:24; Mat 5:45
Ibyak. 14:17Zb 145:16
Ibyak. 14:19Ibk 17:13
Ibyak. 14:192Kor 11:25
Ibyak. 14:20Ibk 16:1
Ibyak. 14:22Ibk 11:22, 23
Ibyak. 14:22Mat 10:38; Yoh 15:19; Rom 8:17; 1Ts 3:4
Ibyak. 14:23Tito 1:5
Ibyak. 14:23Ibk 13:2, 3
Ibyak. 14:24Ibk 13:13
Ibyak. 14:26Ibk 13:1, 2
Ibyak. 14:27Ibk 11:18
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyakozwe 14:1-28

Ibyakozwe n’intumwa

14 Bageze muri Ikoniyo, bombi binjira mu isinagogi* y’Abayahudi barigisha maze abantu benshi b’Abayahudi n’Abagiriki barizera. 2 Ariko Abayahudi batizeye batuma abanyamahanga bivumbagatanya, barabashuka ngo barwanye abavandimwe.+ 3 Nuko Pawulo na Barinaba bamara igihe kinini bavugana ubutwari, kubera ko Yehova* yari yabahaye imbaraga zo kubwiriza. Bavugaga ibyerekeye ineza ihebuje* y’Imana kandi Imana yari yarabahaye ubushobozi bwo gukora ibimenyetso n’ibitangaza.+ 4 Icyakora abantu bo muri uwo mujyi bacikamo ibice, bamwe bajya ku ruhande rw’Abayahudi, abandi bajya ku ruhande rw’intumwa. 5 Abanyamahanga, Abayahudi n’abayobozi babo bashatse kubakorera ibikorwa by’urugomo ngo babakoze isoni kandi babatere amabuye.+ 6 Ariko barabimenya maze bahungira mu mijyi ya Lukawoniya, Lusitira, Derube no mu gihugu kihakikije.+ 7 Aho hose bagendaga bahabwiriza ubutumwa bwiza.

8 Icyo gihe i Lusitira hari umugabo wari wicaye yaramugaye ibirenge. Yari yaramugaye kuva akivuka kandi ntiyari yarigeze agenda. 9 Uwo mugabo yari ateze amatwi ibyo Pawulo yavugaga, maze Pawulo aramwitegereza abona ko afite ukwizera kwatuma akira.+ 10 Nuko amubwira mu ijwi riranguruye ati: “Haguruka, uhagarare wemye.” Hanyuma uwo mugabo arasimbuka atangira kugenda.+ 11 Abantu babonye ibyo Pawulo akoze barangurura amajwi yabo bavuga mu rurimi rw’i Lukawoniya bati: “imana zahindutse nk’abantu ziramanuka zituzamo!”+ 12 Nuko Barinaba bamwita Zewu, naho Pawulo bamwita Herume kuko ari we wakundaga gufata ijambo. 13 Hanyuma umutambyi w’imana yitwa Zewu, urusengero rwayo rukaba rwari imbere y’umujyi, afata ibimasa n’amakamba y’indabo* abizana ku irembo, kuko yifuzaga kubatambira ibitambo afatanyije n’abaturage.

14 Icyakora, intumwa Barinaba n’intumwa Pawulo babyumvise baca imyenda bari bambaye maze birukankira mu bantu, bavuga cyane bati: 15 “Bagabo, kuki mukora ibyo bintu? Natwe turi abantu nkamwe.+ Turi kubabwira ubutumwa bwiza kugira ngo muve muri ibyo bintu bitagira umumaro mugarukire Imana ihoraho, yo yaremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose.+ 16 Mu bihe byashize yemereye abanyamahanga gukora ibyo bishakiye.+ 17 Ariko mu by’ukuri yakomeje gutanga ibimenyetso bigaragaza ko iriho,+ ikabagirira neza, ikabaha imvura, igatuma imyaka yera cyane mu gihe cyayo+ bakabona ibyokurya byinshi kandi igatuma banezerwa.”+ 18 Icyakora igihe bavugaga ayo magambo, bashoboye kubuza abantu kubatambira ibitambo nubwo byabagoye cyane.

19 Ariko haza Abayahudi baturutse muri Antiyokiya no muri Ikoniyo, bashuka abaturage+ batera Pawulo amabuye, baramukurubana bamujyana inyuma y’umujyi batekereza ko yapfuye.+ 20 Icyakora igihe abigishwa bazaga bakamukikiza, yarahagurutse yinjira mu mujyi. Ku munsi ukurikiyeho avayo ari kumwe na Barinaba, bajya i Derube.+ 21 Nuko bamaze gutangaza ubutumwa bwiza muri uwo mujyi no guhindura abantu benshi abigishwa, basubira i Lusitira, muri Ikoniyo no muri Antiyokiya. 22 Bateraga inkunga abigishwa+ bo muri iyo mijyi, bakabashishikariza kugira ukwizera gukomeye, bavuga bati: “Tugomba kwinjira mu Bwami bw’Imana tunyuze mu mibabaro myinshi.”+ 23 Nanone, bashyiragaho abasaza muri buri torero,+ bakigomwa kurya no kunywa kandi bagasenga+ babasabira kugira ngo Yehova bari barizeye abarinde.

24 Hanyuma banyura i Pisidiya bagera i Pamfiliya,+ 25 maze bamaze kubwiriza i Peruga baramanuka bajya muri Ataliya. 26 Hanyuma barahava, bafata ubwato bajya muri Antiyokiya. Muri uwo mujyi, ni ho abavandimwe bari barabasengeye basaba ko Imana yabaha umugisha ngo bajye gukora umurimo,* none bakaba bari bamaze kuwukora mu buryo bwuzuye.+

27 Bagezeyo, bateranyiriza hamwe abagize itorero, maze bababwira ibintu byinshi Imana yari yarakoze ibibanyujijeho n’ukuntu yari yaratumye abanyamahanga bizera.+ 28 Nuko bamarana igihe n’abigishwa.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze