ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 15
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

      • Kurekera abantu amadeni nyuma ya buri myaka irindwi (1-6)

      • Mujye mufasha abakene (7-11)

      • Guha umudendezo abagaragu nyuma ya buri myaka irindwi (12-18)

        • Gutobora ugutwi k’umugaragu (16, 17)

      • Amatungo yavutse mbere yagombaga kwegurirwa Imana (19-23)

Gutegeka kwa Kabiri 15:1

Impuzamirongo

  • +Lew 25:2

Gutegeka kwa Kabiri 15:2

Impuzamirongo

  • +Gut 31:10

Gutegeka kwa Kabiri 15:3

Impuzamirongo

  • +Kuva 12:43; Gut 14:21; 23:20

Gutegeka kwa Kabiri 15:4

Impuzamirongo

  • +Gut 28:8

Gutegeka kwa Kabiri 15:5

Impuzamirongo

  • +Yos 1:7, 8; Yes 1:19

Gutegeka kwa Kabiri 15:6

Impuzamirongo

  • +Gut 28:12
  • +Gut 28:13; 1Bm 4:24, 25

Gutegeka kwa Kabiri 15:7

Impuzamirongo

  • +Img 21:13; Yak 2:15, 16; 1Yh 3:17

Gutegeka kwa Kabiri 15:8

Impuzamirongo

  • +Lew 25:35; Img 19:17; Mat 5:42; Luka 6:34, 35; Gal 2:10

Gutegeka kwa Kabiri 15:9

Impuzamirongo

  • +Gut 15:1
  • +Kuva 22:22, 23; Gut 24:14, 15; Img 21:13

Gutegeka kwa Kabiri 15:10

Impuzamirongo

  • +Ibk 20:35; 2Kor 9:7; 1Tm 6:18; Heb 13:16
  • +Gut 24:19; Zb 41:1

Gutegeka kwa Kabiri 15:11

Impuzamirongo

  • +Mat 26:11
  • +Img 3:27; Mat 5:42; Luka 12:33

Gutegeka kwa Kabiri 15:12

Impuzamirongo

  • +Kuva 21:2; Lew 25:39

Gutegeka kwa Kabiri 15:16

Impuzamirongo

  • +Kuva 21:5, 6

Gutegeka kwa Kabiri 15:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “uruhindu.”

Gutegeka kwa Kabiri 15:19

Impuzamirongo

  • +Kuva 13:2; 22:30; Kub 3:13; 18:15, 17

Gutegeka kwa Kabiri 15:20

Impuzamirongo

  • +Gut 12:5, 6; 14:23; 16:11

Gutegeka kwa Kabiri 15:21

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “rifite inenge.”

Impuzamirongo

  • +Lew 22:20; Gut 17:1; Mal 1:8; Heb 9:14

Gutegeka kwa Kabiri 15:22

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “uhumanye.”

  • *

    Cyangwa “udahumanye.”

Impuzamirongo

  • +Gut 12:15; 14:4, 5

Gutegeka kwa Kabiri 15:23

Impuzamirongo

  • +Int 9:4; Lew 7:26; Ibk 15:20, 29
  • +Lew 17:10, 13; Gut 12:16

Byose

Guteg. 15:1Lew 25:2
Guteg. 15:2Gut 31:10
Guteg. 15:3Kuva 12:43; Gut 14:21; 23:20
Guteg. 15:4Gut 28:8
Guteg. 15:5Yos 1:7, 8; Yes 1:19
Guteg. 15:6Gut 28:12
Guteg. 15:6Gut 28:13; 1Bm 4:24, 25
Guteg. 15:7Img 21:13; Yak 2:15, 16; 1Yh 3:17
Guteg. 15:8Lew 25:35; Img 19:17; Mat 5:42; Luka 6:34, 35; Gal 2:10
Guteg. 15:9Gut 15:1
Guteg. 15:9Kuva 22:22, 23; Gut 24:14, 15; Img 21:13
Guteg. 15:10Ibk 20:35; 2Kor 9:7; 1Tm 6:18; Heb 13:16
Guteg. 15:10Gut 24:19; Zb 41:1
Guteg. 15:11Mat 26:11
Guteg. 15:11Img 3:27; Mat 5:42; Luka 12:33
Guteg. 15:12Kuva 21:2; Lew 25:39
Guteg. 15:16Kuva 21:5, 6
Guteg. 15:19Kuva 13:2; 22:30; Kub 3:13; 18:15, 17
Guteg. 15:20Gut 12:5, 6; 14:23; 16:11
Guteg. 15:21Lew 22:20; Gut 17:1; Mal 1:8; Heb 9:14
Guteg. 15:22Gut 12:15; 14:4, 5
Guteg. 15:23Int 9:4; Lew 7:26; Ibk 15:20, 29
Guteg. 15:23Lew 17:10, 13; Gut 12:16
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Gutegeka kwa Kabiri 15:1-23

Gutegeka kwa Kabiri

15 “Uko imyaka irindwi ishize, mujye murekera abantu amadeni babarimo.+ 2 Uku ni ko muzajya murekera amadeni abayabarimo. Umuntu wese wahaye mugenzi we ideni ajye arimurekera. Ntagahate mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ngo amwishyure, kuko bazaba batangaje ko abantu batishyuza abandi amadeni babarimo nk’uko Yehova yabivuze.+ 3 Umunyamahanga we ushobora kumuhatira kukwishyura,+ ariko ikintu cyose wahaye umuvandimwe wawe ujye ukimurekera. 4 Icyakora ntihazagire umuntu ukena ari muri mwe, kuko Yehova azabahera umugisha+ mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo kibe umurage wanyu. 5 Ariko ibyo bizaba ari uko gusa mwumviye Yehova Imana yanyu, mukumvira amategeko yose mbategeka uyu munsi mubyitondeye.+ 6 Yehova Imana yanyu azabaha umugisha nk’uko yabibasezeranyije kandi muzaguriza abantu bo mu bihugu byinshi, ariko mwebwe ntimuzaka inguzanyo.+ Muzategeka ibihugu byinshi ariko byo ntibizabategeka.+

7 “Umuvandimwe wanyu utuye muri mwe, mu mijyi yo mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, nakena ntimuzamwirengagize cyangwa ngo mureke kugirira ubuntu uwo muvandimwe wanyu ukennye.+ 8 Mujye mugira ubuntu mugire icyo muha abavandimwe banyu,+ mubagurize ibyo bakeneye byose n’ibyo bifuza byose. 9 Muzirinde kugira ngo mudatekereza ibibi mu mitima yanyu, mukavuga muti: ‘dore umwaka wa karindwi, umwaka wo kurekera abantu amadeni, ugiye kugera,’+ maze mukirengagiza kugirira ubuntu abavandimwe banyu bakennye, ntimugire icyo mubaha. Nibaramuka batakiye Yehova bakabarega, bizatuma mubarwaho icyaha.+ 10 Mujye mugira ubuntu mugire icyo muha abavandimwe banyu+ kandi mubikore mubikuye ku mutima. Ibyo ni byo bizatuma Yehova Imana yanyu abaha imigisha mu byo mukora byose no mu mishinga yanyu yose.+ 11 Mu gihugu cyanyu ntihazabura umukene.+ Ni yo mpamvu mbategeka nti: ‘mujye mugira ubuntu mugire icyo muha abababaye n’abavandimwe banyu bakennye bari mu gihugu cyanyu.’+

12 “Nugura umuvandimwe wawe w’Umuheburayo cyangwa Umuheburayokazi akagukorera imyaka itandatu, mu mwaka wa karindwi uzamureke agende agire umudendezo.+ 13 Numureka akagenda kugira ngo agire umudendezo, ntuzamusezerere nta cyo umuhaye. 14 Uzagire ubuntu ugire icyo umuha yaba intama, ihene, ibinyampeke, amavuta cyangwa divayi. Uzamuhe ukurikije ibyo Yehova Imana yawe yaguhaye. 15 Mujye mwibuka ko mwabaye abacakara mu gihugu cya Egiputa maze Yehova Imana yanyu akabacungura. Ni yo mpamvu uyu munsi mbategeka gukora ibyo byose.

16 “Ariko uwo mugaragu nakubwira ati: ‘sinshaka gutandukana nawe,’ bitewe n’uko agukunda wowe n’abo mu rugo rwawe kandi akaba yari amerewe neza akiri kumwe nawe,+ 17 uzamuzane hafi y’urugi umutobore ugutwi ukoresheje akuma gasongoye,* abe umugaragu wawe iteka. Ibyo azabe ari byo uzakorera n’umuja wawe. 18 Ariko numureka ngo agende abone umudendezo, ntibikakubabaze kuko ibyo yagukoreye mu myaka itandatu bikubye inshuro ebyiri iby’umukozi ukorera ibihembo kandi Yehova Imana yawe akaba yaraguhaye umugisha mu byo ukora byose.

19 “Amatungo yanyu yose y’ibigabo yavutse mbere, zaba inka, ihene cyangwa intama, mujye muyegurira Yehova Imana yanyu.+ Ntimukagire umurimo uwo ari wo wose mukoresha ibimasa byanyu byavutse mbere, cyangwa ngo mwogoshe ubwoya bw’intama zanyu zavutse mbere. 20 Uko umwaka ushize, mwe n’abo mu ngo zanyu mujye murira ayo matungo imbere ya Yehova Imana yanyu, muyarire ahantu Yehova azatoranya.+ 21 Ariko niba itungo rifite ikibazo,* rikaba ryararemaye cyangwa ryarahumye, ntimuzaritambire Yehova Imana yanyu.+ 22 Muzaririre mu mijyi yanyu nk’uko murya isha n’impara+ kandi umuntu wanduye* n’utanduye* bashobora kuriryaho. 23 Icyakora ntimuzarye amaraso yaryo.+ Muzayavushirize hasi nk’uko bamena amazi.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze