ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 18
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

      • Ibigenewe abatambyi n’Abalewi (1-8)

      • Babuzwa ibikorwa by’ubupfumu (9-14)

      • Umuhanuzi umeze nka Mose (15-19)

      • Ibiranga abahanuzi b’ibinyoma (20-22)

Gutegeka kwa Kabiri 18:1

Impuzamirongo

  • +Kub 18:20, 24; Gut 10:9; Yos 13:14, 33; 1Kor 9:13

Gutegeka kwa Kabiri 18:4

Impuzamirongo

  • +Kuva 23:19; Kub 18:8, 12; 2Ng 31:4; Neh 12:44

Gutegeka kwa Kabiri 18:5

Impuzamirongo

  • +Kuva 28:1; Kub 3:10; Gut 10:8

Gutegeka kwa Kabiri 18:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, ahantu Yehova azahitamo kugira ngo abantu bajye bahahurira bamusenge.

Impuzamirongo

  • +Kub 35:2
  • +Gut 12:5, 6; 16:2; Zb 26:8

Gutegeka kwa Kabiri 18:7

Impuzamirongo

  • +2Ng 31:2

Gutegeka kwa Kabiri 18:8

Impuzamirongo

  • +Lew 7:10

Gutegeka kwa Kabiri 18:9

Impuzamirongo

  • +Lew 18:26; Gut 12:30

Gutegeka kwa Kabiri 18:10

Impuzamirongo

  • +Gut 12:31; 2Bm 16:1, 3; 2Ng 28:1, 3; Zb 106:35-37; Yer 32:35
  • +2Bm 17:17; Ibk 16:16
  • +Lew 19:26; Ibk 19:19
  • +Ezk 21:21
  • +Kuva 22:18

Gutegeka kwa Kabiri 18:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Gutongera umuntu ni ukumubwira ibintu bibi bizamubaho kandi ubimwifuriza.

Impuzamirongo

  • +Lew 20:27; 1Ng 10:13
  • +Lew 19:31
  • +1Sm 28:7-11; Yes 8:19; Gal 5:19, 20

Gutegeka kwa Kabiri 18:13

Impuzamirongo

  • +Mat 5:48; 2Pt 3:14

Gutegeka kwa Kabiri 18:14

Impuzamirongo

  • +Lew 19:26; 2Bm 21:1, 2, 6
  • +Yos 13:22

Gutegeka kwa Kabiri 18:15

Impuzamirongo

  • +Int 49:10; Kub 24:17; Luka 7:16; Yoh 1:45; 6:14; Ibk 3:22; 7:37

Gutegeka kwa Kabiri 18:16

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:17
  • +Kuva 20:19

Gutegeka kwa Kabiri 18:18

Impuzamirongo

  • +Kuva 34:28; Kub 12:3; Mat 4:1, 2; 11:29; Yoh 5:46
  • +Yoh 17:8
  • +Yoh 12:49; Heb 1:2

Gutegeka kwa Kabiri 18:19

Impuzamirongo

  • +Ibk 3:23

Gutegeka kwa Kabiri 18:20

Impuzamirongo

  • +Gut 13:1-5; Yer 28:11-17

Byose

Guteg. 18:1Kub 18:20, 24; Gut 10:9; Yos 13:14, 33; 1Kor 9:13
Guteg. 18:4Kuva 23:19; Kub 18:8, 12; 2Ng 31:4; Neh 12:44
Guteg. 18:5Kuva 28:1; Kub 3:10; Gut 10:8
Guteg. 18:6Kub 35:2
Guteg. 18:6Gut 12:5, 6; 16:2; Zb 26:8
Guteg. 18:72Ng 31:2
Guteg. 18:8Lew 7:10
Guteg. 18:9Lew 18:26; Gut 12:30
Guteg. 18:10Gut 12:31; 2Bm 16:1, 3; 2Ng 28:1, 3; Zb 106:35-37; Yer 32:35
Guteg. 18:102Bm 17:17; Ibk 16:16
Guteg. 18:10Lew 19:26; Ibk 19:19
Guteg. 18:10Ezk 21:21
Guteg. 18:10Kuva 22:18
Guteg. 18:11Lew 20:27; 1Ng 10:13
Guteg. 18:11Lew 19:31
Guteg. 18:111Sm 28:7-11; Yes 8:19; Gal 5:19, 20
Guteg. 18:13Mat 5:48; 2Pt 3:14
Guteg. 18:14Lew 19:26; 2Bm 21:1, 2, 6
Guteg. 18:14Yos 13:22
Guteg. 18:15Int 49:10; Kub 24:17; Luka 7:16; Yoh 1:45; 6:14; Ibk 3:22; 7:37
Guteg. 18:16Kuva 19:17
Guteg. 18:16Kuva 20:19
Guteg. 18:18Kuva 34:28; Kub 12:3; Mat 4:1, 2; 11:29; Yoh 5:46
Guteg. 18:18Yoh 17:8
Guteg. 18:18Yoh 12:49; Heb 1:2
Guteg. 18:19Ibk 3:23
Guteg. 18:20Gut 13:1-5; Yer 28:11-17
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Gutegeka kwa Kabiri 18:1-22

Gutegeka kwa Kabiri

18 “Abalewi b’Abatambyi, ni ukuvuga abagize umuryango wa Lewi wose, ntibazahabwa umugabane cyangwa umurage mu Bisirayeli. Bajye barya ibitambo bitwikwa n’umuriro biturwa Yehova.+ Imana ni yo izajya ibitaho. 2 Ntibazahabwa umurage mu bavandimwe babo. Yehova ni we murage wabo nk’uko yabibabwiye.

3 “Ibi ni byo abantu bagomba guha abatambyi: Umuntu wese utanze igitambo, cyaba ikimasa cyangwa intama, ajye aha umutambyi urushyi rw’ukuboko, urwasaya n’igifu. 4 Uzamuhe+ ku binyampeke byawe byeze bwa mbere, kuri divayi yawe nshya, ku mavuta yawe no ku bwoya uzaba wogoshe bwa mbere ku matungo yo mu mikumbi yawe. 5 Yehova Imana yawe yatoranyije Abalewi mu yindi miryango yose kugira ngo bo n’abana babo bajye bakora umurimo mu izina rya Yehova buri gihe.+

6 “Nihagira Umulewi uva muri umwe mu mijyi yo muri Isirayeli, aho yari amaze igihe atuye,+ akajya ahantu Yehova azatoranya*+ bitewe n’uko yumva abishaka, 7 azakore umurimo mu izina rya Yehova Imana ye kimwe n’abandi bavandimwe be bose b’Abalewi, bakora umurimo bari imbere ya Yehova.+ 8 Azajye ahabwa ibyokurya bingana n’iby’abandi,+ byiyongere ku byo azabona abikuye ku mutungo wa ba sekuruza azagurisha.

9 “Nimugera mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, ntimuzige gukora ibintu bibi nk’ibyo abantu bo muri ibyo bihugu bakora.+ 10 Muri mwe ntihazagire umuntu utwika+ umuhungu we cyangwa umukobwa we, ukora iby’ubupfumu,+ iby’ubumaji,+ uragura+ cyangwa umurozi.+ 11 Nanone ntihazagire utongera* abandi, uraguza,+ ukora umwuga wo guhanura ibizaba,+ cyangwa umushitsi.+ 12 Umuntu wese ukora ibyo, Yehova aramwanga cyane. Ibyo bintu bibi cyane ni byo byatumye Yehova Imana yanyu yirukana abantu bo muri ibyo bihugu. 13 Uzabere inyangamugayo Yehova Imana yawe.+

14 “Abantu bo mu bihugu mugiye kwigarurira bumviraga abakora iby’ubumaji+ n’abapfumu.+ Ariko mwe Yehova Imana yanyu ntabemerera gukora ibintu nk’ibyo. 15 Yehova Imana yanyu azabaha umuhanuzi umeze nkanjye, amukuye mu bavandimwe banyu, muzamwumvire.+ 16 Azabaha uwo muhanuzi bitewe n’ibintu mwasabiye Yehova Imana yanyu kuri Horebu igihe mwari muhateraniye,+ ubwo mwavugaga muti: ‘Ntuzongere gutuma twumva ijwi rya Yehova Imana yacu kandi ntuzatume twongera kubona uyu muriro kugira ngo tudapfa.’+ 17 Icyo gihe Yehova yarambwiye ati: ‘ibyo bavuze ni byiza. 18 Nzabaha umuhanuzi umeze nkawe,+ uturutse mu bavandimwe babo. Nzamubwira ibyo agomba kuvuga+ kandi na we azababwira ibyo nzamutegeka byose.+ 19 Umuntu wese utazumvira ibyo uwo muhanuzi azavuga mu izina ryanjye,+ njye ubwanjye nzabimuhanira.

20 “‘Nihagira umuhanuzi uwo ari we wese ugira ubwibone, agatinyuka kuvuga mu izina ryanjye ibintu ntamutegetse kuvuga, cyangwa akavuga mu izina ry’izindi mana, uwo muhanuzi azicwe.+ 21 Wenda mushobora kwibaza muti: “tuzabwirwa n’iki ibyo Yehova yavuze cyangwa ibyo atavuze?” 22 Nihagira umuhanuzi uvuga mu izina rya Yehova ariko ibyo yavuze ntibibe, ntazaba yaratumwe na Yehova. Uwo muhanuzi azaba yarabivuze abitewe n’ubwibone. Ntimuzamutinye.’

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze