ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyahishuwe 5
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe

      • Umuzingo uteyeho kashe zirindwi (1-5)

      • Umwana w’Intama afata umuzingo (6-8)

      • Umwana w’Intama ni we ukwiriye gukuraho kashe ziri ku muzingo (9-14)

Ibyahishuwe 5:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Kera imizingo cyangwa amabaruwa babifungishaga ibintu bashongesheje bagateraho kashe ifite ikimenyetso. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kashe.”

Impuzamirongo

  • +Ibh 4:2, 3

Ibyahishuwe 5:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuzi wa Dawidi.”

Impuzamirongo

  • +Int 49:9, 10; Heb 7:14
  • +Yes 11:1, 10; Rom 15:12
  • +2Sm 7:8, 12; Ibh 22:16
  • +Yoh 16:33

Ibyahishuwe 5:6

Impuzamirongo

  • +Efe 1:22
  • +Yes 53:7; Yoh 1:29; 1Pt 1:19
  • +Yoh 19:30; Ibh 5:12
  • +Ibh 1:4

Ibyahishuwe 5:7

Impuzamirongo

  • +Zb 47:8; Yes 6:1

Ibyahishuwe 5:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Ibh 5:14; 19:4
  • +Zb 141:2; Ibh 8:4

Ibyahishuwe 5:9

Impuzamirongo

  • +Zb 33:3; 144:9; Yes 42:10; Ibh 14:3
  • +Mat 26:27, 28; 1Kor 6:20; Heb 9:12; 1Pt 1:18, 19
  • +Ibh 14:4

Ibyahishuwe 5:10

Impuzamirongo

  • +Luka 12:32; 22:28-30
  • +Kuva 19:6; 1Pt 2:9; Ibh 1:5, 6
  • +Mat 19:28; Ibh 20:4, 6; 22:5

Ibyahishuwe 5:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibihumbi icumi inshuro ibihumbi icumi.”

Impuzamirongo

  • +Dan 7:9, 10

Ibyahishuwe 5:12

Impuzamirongo

  • +Yes 53:7; Ibh 5:6
  • +Mat 28:18

Ibyahishuwe 5:13

Impuzamirongo

  • +Flp 2:9, 10
  • +Yoh 5:23; 1Tm 6:16
  • +Ibh 4:2, 3
  • +Yoh 1:29; Ibh 7:17
  • +1Pt 4:11

Ibyahishuwe 5:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bibe bityo.”

Byose

Ibyah. 5:1Ibh 4:2, 3
Ibyah. 5:5Int 49:9, 10; Heb 7:14
Ibyah. 5:5Yes 11:1, 10; Rom 15:12
Ibyah. 5:52Sm 7:8, 12; Ibh 22:16
Ibyah. 5:5Yoh 16:33
Ibyah. 5:6Efe 1:22
Ibyah. 5:6Yes 53:7; Yoh 1:29; 1Pt 1:19
Ibyah. 5:6Yoh 19:30; Ibh 5:12
Ibyah. 5:6Ibh 1:4
Ibyah. 5:7Zb 47:8; Yes 6:1
Ibyah. 5:8Ibh 5:14; 19:4
Ibyah. 5:8Zb 141:2; Ibh 8:4
Ibyah. 5:9Zb 33:3; 144:9; Yes 42:10; Ibh 14:3
Ibyah. 5:9Mat 26:27, 28; 1Kor 6:20; Heb 9:12; 1Pt 1:18, 19
Ibyah. 5:9Ibh 14:4
Ibyah. 5:10Luka 12:32; 22:28-30
Ibyah. 5:10Kuva 19:6; 1Pt 2:9; Ibh 1:5, 6
Ibyah. 5:10Mat 19:28; Ibh 20:4, 6; 22:5
Ibyah. 5:11Dan 7:9, 10
Ibyah. 5:12Yes 53:7; Ibh 5:6
Ibyah. 5:12Mat 28:18
Ibyah. 5:13Flp 2:9, 10
Ibyah. 5:13Yoh 5:23; 1Tm 6:16
Ibyah. 5:13Ibh 4:2, 3
Ibyah. 5:13Yoh 1:29; Ibh 7:17
Ibyah. 5:131Pt 4:11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyahishuwe 5:1-14

Ibyahishuriwe Yohana

5 Nuko mbona mu kuboko kw’iburyo kw’Imana yicaye ku ntebe y’ubwami+ umuzingo wanditsweho imbere n’inyuma, ufunze cyane kandi uteyeho kashe* zirindwi. 2 Nuko mbona umumarayika ukomeye atangaza mu ijwi riranguruye ati: “Ni nde ukwiriye gufungura umuzingo ufunze cyane kandi akavanaho kashe ziwuriho?” 3 Ariko ntihaboneka umuntu n’umwe ushobora gufungura uwo muzingo cyangwa gusoma ibiwurimo, haba mu bari mu ijuru, mu bari ku isi cyangwa mu bapfuye. 4 Nuko ndarira cyane kubera ko hatabonetse umuntu ukwiriye gufungura uwo muzingo ngo asome ibiwurimo. 5 Ariko umwe muri ba bakuru arambwira ati: “Reka kurira! Dore uwitwa ‘Intare yo mu muryango wa Yuda.’+ Akomoka+ kuri Dawidi*+ kandi yaratsinze.+ Ni we ukwiriye gufungura umuzingo ufunze cyane no kuvanaho kashe zirindwi ziwuriho.”

6 Nuko mbona hagati y’intebe y’ubwami no hagati ya bya biremwa bine no hagati ya ba bakuru+ hahagaze umwana w’intama+ umeze nk’uwishwe.+ Yari afite amahembe arindwi n’amaso arindwi. Ayo maso agereranya imyuka irindwi y’Imana+ yatumwe mu isi yose. 7 Nuko aragenda akura uwo muzingo mu kuboko kw’iburyo kw’Imana yari yicaye ku ntebe y’ubwami.+ 8 Afashe uwo muzingo, bya biremwa bine na ba bakuru 24,+ barapfukama bakoza imitwe hasi imbere y’Umwana w’Intama, buri wese muri bo afite inanga, bafite n’amasorori akozwe muri zahabu yuzuye umubavu.* (Uwo mubavu, ugereranya amasengesho y’abera.)+ 9 Nuko baririmba indirimbo nshya+ bavuga bati: “Ukwiriye gufata umuzingo no gukuraho kashe ziwuriho, kuko wishwe, ugacungura abantu ukoresheje amaraso yawe kugira ngo bakorere Imana.+ Wabavanye mu miryango yose n’indimi zose n’amoko yose n’ibihugu byose,+ 10 ubahindura abami+ n’abatambyi b’Imana yacu,+ kandi bazategeka+ isi.”

11 Nuko ndareba kandi numva ijwi ry’abamarayika benshi bari bakikije ya ntebe y’ubwami na bya biremwa bine na ba bakuru, kandi umubare wabo wari amamiriyari n’amamiriyari* na miriyoni amagana.+ 12 Bavugaga mu ijwi riranguruye bati: “Umwana w’Intama wishwe+ ni we ukwiriye guhabwa ububasha, ubutunzi, ubwenge, imbaraga n’icyubahiro kandi agasingizwa.”+

13 Hanyuma numva ibyaremwe byose, ari ibyo mu ijuru, ibyo mu isi, ibyo munsi y’isi+ n’ibyo mu nyanja, hamwe n’ibibirimo byose, bivuga biti: “Ibisingizo, icyubahiro,+ ikuzo n’ubushobozi bibe iby’Imana yicaye ku ntebe y’ubwami+ n’Umwana w’Intama+ iteka ryose.”+ 14 Nuko bya biremwa bine biravuga biti: “Amen!”* Na ba bakuru barapfukama bakoza imitwe hasi kugira ngo bahe Imana icyubahiro.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze