ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 6
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

ibivugwa muri 1 Samweli

      • Abafilisitiya basubiza Isanduku muri Isirayeli (1-21)

1 Samweli 6:1

Impuzamirongo

  • +1Sm 4:11; 5:1; Zb 78:61

1 Samweli 6:2

Impuzamirongo

  • +Gut 18:9, 10; Yes 2:6

1 Samweli 6:3

Impuzamirongo

  • +1Sm 6:4, 17

1 Samweli 6:4

Impuzamirongo

  • +Yos 13:2, 3; 1Sm 6:16

1 Samweli 6:5

Impuzamirongo

  • +1Sm 6:18
  • +1Sm 5:6, 11

1 Samweli 6:6

Impuzamirongo

  • +Kuva 7:13; 8:15; 14:17
  • +Kuva 9:14, 16; Rom 9:17, 18
  • +Kuva 6:1; 11:1; 12:33

1 Samweli 6:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

1 Samweli 6:8

Impuzamirongo

  • +1Sm 6:3, 4

1 Samweli 6:9

Impuzamirongo

  • +Yos 15:10, 12; 21:8, 16; 2Ng 28:18

1 Samweli 6:12

Impuzamirongo

  • +1Sm 6:8, 9

1 Samweli 6:14

Impuzamirongo

  • +1Sm 6:7

1 Samweli 6:15

Impuzamirongo

  • +Kub 3:30, 31
  • +Yos 21:8, 16

1 Samweli 6:17

Impuzamirongo

  • +1Sm 6:4
  • +1Sm 5:1
  • +1Sm 5:8
  • +Abc 1:18; 1Sm 5:10

1 Samweli 6:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.

1 Samweli 6:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abantu 70, abantu 50.000.”

Impuzamirongo

  • +Kub 4:15, 20; 1Ng 13:10

1 Samweli 6:20

Impuzamirongo

  • +Lew 11:45
  • +Kub 17:12, 13; 2Sm 6:8, 9; Zb 76:7

1 Samweli 6:21

Impuzamirongo

  • +Yos 18:14; 1Ng 13:5, 6
  • +1Ng 16:1; 2Ng 1:4

Byose

1 Sam. 6:11Sm 4:11; 5:1; Zb 78:61
1 Sam. 6:2Gut 18:9, 10; Yes 2:6
1 Sam. 6:31Sm 6:4, 17
1 Sam. 6:4Yos 13:2, 3; 1Sm 6:16
1 Sam. 6:51Sm 6:18
1 Sam. 6:51Sm 5:6, 11
1 Sam. 6:6Kuva 7:13; 8:15; 14:17
1 Sam. 6:6Kuva 9:14, 16; Rom 9:17, 18
1 Sam. 6:6Kuva 6:1; 11:1; 12:33
1 Sam. 6:81Sm 6:3, 4
1 Sam. 6:9Yos 15:10, 12; 21:8, 16; 2Ng 28:18
1 Sam. 6:121Sm 6:8, 9
1 Sam. 6:141Sm 6:7
1 Sam. 6:15Kub 3:30, 31
1 Sam. 6:15Yos 21:8, 16
1 Sam. 6:171Sm 6:4
1 Sam. 6:171Sm 5:1
1 Sam. 6:171Sm 5:8
1 Sam. 6:17Abc 1:18; 1Sm 5:10
1 Sam. 6:19Kub 4:15, 20; 1Ng 13:10
1 Sam. 6:20Lew 11:45
1 Sam. 6:20Kub 17:12, 13; 2Sm 6:8, 9; Zb 76:7
1 Sam. 6:21Yos 18:14; 1Ng 13:5, 6
1 Sam. 6:211Ng 16:1; 2Ng 1:4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Samweli 6:1-21

Igitabo cya mbere cya Samweli

6 Isanduku+ ya Yehova yamaze amezi arindwi mu gihugu cy’Abafilisitiya. 2 Abafilisitiya bahamagara abatambyi n’abapfumu+ barababaza bati: “Isanduku ya Yehova tuyigenze dute? Nimutubwire uko twayohereza aho yabaga.” 3 Abafilisitiya barababwira bati: “Nimusubizayo isanduku y’isezerano rya Yehova Imana ya Isirayeli, mugomba kuyohereza iri kumwe n’ituro, kugira ngo Imana ibababarire.+ Ibyo ni byo bizatuma mukira iyo ndwara kandi mugasobanukirwa impamvu Imana yabahannye.” 4 Abami b’Abafilisitiya barababaza bati: “None se ni iki twatanga kugira ngo Imana itubabarire?” Nabo barabasubiza bati: “Muzohereze ibishushanyo bitanu by’ibibyimba n’ibishushanyo bitanu by’imbeba byose bikozwe muri zahabu, mukurikije umubare w’abami b’Abafilisitiya,+ kubera ko buri wese muri mwe n’abami banyu mwahanganye n’icyorezo kimwe. 5 Muzakore ibishushanyo by’ibibyimba n’ibishushanyo by’imbeba+ zibasiye igihugu cyanyu kandi muzahe icyubahiro Imana ya Isirayeli. Ahari yazareka kubahana, mwe n’igihugu cyanyu n’imana yanyu.+ 6 Kuki mwakwanga kumva nk’uko Egiputa na Farawo banze kumva?+ Imana imaze kubahana bikomeye,+ ni bwo baretse Abisirayeli baragenda.+ 7 None rero, nimukore igare rishya mufate n’inka ebyiri zitigeze ziheka umugogo,* zifite inyana. Muzizirikeho iryo gare maze izo nyana muzisubize mu kiraro. 8 Mufate Isanduku ya Yehova muyishyire kuri iryo gare, mufate na bya bishushanyo bya zahabu mwohereje ngo bibe ituro kugira ngo mubabarirwe, mubishyire mu gasanduku iruhande rwayo.+ Hanyuma muyohereze igende. 9 Muzitegereze murebe. Nizamuka umuhanda werekeza mu gihugu yaturutsemo, i Beti-shemeshi,+ tuzamenya ko Imana ari yo yaduteje ibi byago byose. Ariko niterekezayo, tuzamenya ko atari yo yaduhannye, ahubwo ko ari ibyago byapfuye kutubaho gutya gusa.”

10 Abafilisitiya babigenza batyo. Bafata inka ebyiri zifite inyana bazizirikaho igare maze inyana zazo bazifungirana mu kiraro. 11 Hanyuma bashyira Isanduku ya Yehova kuri iryo gare, bashyiraho na ka gasanduku karimo bya bishushanyo by’imbeba bikozwe muri zahabu n’ibishushanyo by’ibibyimba byabo. 12 Izo nka zihita zinyura mu nzira igana i Beti-shemeshi.+ Zigenda iyo nzira yose zabira, ntizakatira iburyo cyangwa ibumoso. Icyo gihe, ba bami b’Abafilisitiya bakomeje kuzikurikira kugera ku mupaka w’i Beti-shemeshi. 13 Abaturage b’i Beti-shemeshi barimo basarura ingano mu kibaya. Babonye iyo Sanduku, barishima cyane. 14 Iryo gare rigeze mu murima wa Yosuwa w’i Beti-shemeshi rihagarara aho, iruhande rw’ibuye rinini cyane. Basenya imbaho z’iryo gare barazicana, maze inka+ zari zirikuruye bazitambira Yehova ngo zibe igitambo gitwikwa n’umuriro.

15 Abalewi+ bamanura Isanduku ya Yehova na ka gasanduku kari kumwe na yo karimo ibishushanyo bya zahabu, babishyira kuri rya buye rinini. Abaturage b’i Beti-shemeshi+ batamba ibitambo bitwikwa n’umuriro kandi kuri uwo munsi batambira Yehova ibitambo.

16 Ba bami batanu b’Abafilisitiya babibonye, basubira muri Ekuroni uwo munsi. 17 Abafilisitiya bohereje ibishushanyo bitanu by’ibibyimba bikozwe muri zahabu, kugira ngo Yehova abababarire.+ Byaturutse muri iyi mijyi: Ashidodi,+ Gaza, Ashikeloni, Gati+ no muri Ekuroni.+ 18 Ibishushanyo by’imbeba bikoze muri zahabu byanganaga n’umubare w’imijyi yose y’Abafilisitiya yategekwaga n’abami, ni ukuvuga imijyi ikikijwe n’inkuta n’imidugudu idakikijwe n’inkuta.

Rya buye rinini bateretseho Isanduku ya Yehova, ni ikimenyetso kiri mu murima wa Yosuwa w’i Beti-shemeshi kugeza n’uyu munsi.* 19 Ariko Imana yica abaturage b’i Beti-shemeshi ibaziza ko barebye Isanduku ya Yehova. Yica abantu 50.070,* nuko abandi bajya mu cyunamo kuko Yehova yari yishe abantu benshi cyane.+ 20 Abaturage b’i Beti-shemeshi baravuga bati: “Ni nde ushobora kwegera Yehova Imana yera?+ Iyaba yavaga hano akajya ahandi!”+ 21 Hanyuma bohereza intumwa ku baturage b’i Kiriyati-yeyarimu+ barababwira bati: “Abafilisitiya bagaruye Isanduku ya Yehova, nimuze muyitware.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze