-
Ibyahishuwe 5:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nuko baririmba indirimbo nshya+ bavuga bati: “Ukwiriye gufata umuzingo no gukuraho kashe ziwuriho, kuko wishwe, ugacungura abantu ukoresheje amaraso yawe kugira ngo bakorere Imana.+ Wabavanye mu miryango yose n’indimi zose n’amoko yose n’ibihugu byose,+ 10 ubahindura abami+ n’abatambyi b’Imana yacu,+ kandi bazategeka+ isi.”
-