-
Intangiriro 13:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Nuko Loti amaze gutandukana na Aburamu, Yehova abwira Aburamu ati: “Itegereze uhereye aho uri, urebe mu majyaruguru, mu majyepfo, mu burasirazuba no mu burengerazuba, 15 kuko iki gihugu cyose ureba nzakiguha wowe n’abazagukomokaho kugeza iteka ryose.+
-
-
Intangiriro 26:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Uzakomeze uture muri iki gihugu uri umwimukira+ nanjye nzakomeza kubana nawe nguhe umugisha. Nzaguha ibi bihugu byose wowe n’abazagukomokaho+ kandi nzasohoza indahiro narahiriye papa wawe Aburahamu+ ubwo namubwiraga nti: 4 ‘Nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane, bangane n’inyenyeri zo mu ijuru+ kandi ibi bihugu byose nzabibaha.+ Abazagukomokaho bazatuma abantu bo mu bihugu byose byo ku isi babona umugisha,’*+
-