ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 29:13, 14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Uzafate ibinure byose+ byo ku mara n’ibinure byo ku mwijima, n’impyiko zombi n’ibinure byazo, ubishyire ku gicaniro ubitwike.+ 14 Ariko inyama z’icyo kimasa, uruhu n’ibyavuye mu mara uzabitwikire inyuma y’inkambi. Icyo ni igitambo cyo kubabarirwa ibyaha.

  • Abalewi 3:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Azafate ibinure by’icyo gitambo gisangirwa byo gutambira Yehova, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro.+ Umurizo wacyo wuzuye ibinure azawukatire aho utereye, akureho ibinure byo ku nyama zo mu nda, ibinure byose byo ku mara,

  • Abalewi 3:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 “‘Ntimuzarye ibinure cyangwa amaraso.+ Iryo rizababere itegeko rihoraho mwe n’abazabakomokaho, aho muzatura hose.’”

  • Abalewi 4:8, 9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 “‘Hanyuma ibinure byose by’icyo kimasa cy’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, azabikureho, ni ukuvuga ibinure byo ku nyama zo mu nda, ibinure byose byo ku mara, 9 impyiko zombi n’ibinure biziriho. Naho ibinure byo ku mwijima azabikuraneho n’impyiko.+

  • Abalewi 8:18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 Mose azana isekurume* y’intama yo gutamba ngo ibe igitambo gitwikwa n’umuriro, maze Aroni n’abahungu be barambika ibiganza ku mutwe wayo.+

  • Abalewi 8:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Iyo sekurume y’intama ayicamo ibice, umutwe wayo n’ibyo bice hamwe n’ibinure* abishyira ku muriro uri ku gicaniro.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze