-
Abalewi 27:30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 “‘Icya cumi+ cy’ibyeze mu butaka, byaba ibyo mwejeje mu mirima cyangwa imbuto zeze ku biti, ni icya Yehova. Ni ikintu cyera cyeguriwe Yehova.
-
-
Nehemiya 10:37Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
37 Nanone tuzajya tuzana ifu itanoze y’imyaka yacu yeze bwa mbere+ n’amaturo yacu n’imbuto z’ibiti by’ubwoko bwose+ na divayi nshya n’amavuta,+ tubizanire abatambyi mu byumba byo kubikamo* by’inzu y’Imana yacu,+ tuzane na kimwe cya cumi cy’ibyeze mu mirima yacu kigenewe Abalewi,+ kuko Abalewi ari bo bahabwa kimwe cya cumi cy’ibyeze mu mijyi yacu yose ikorerwamo imirimo y’ubuhinzi.
-
-
Nehemiya 12:44Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
44 Nanone kuri uwo munsi hari abagabo bahawe inshingano yo kurinda aho+ babikaga amaturo,+ imyaka yeze mbere+ n’ibya cumi.+ Bagombaga gukusanya imyaka yabaga yeze mu mirima ikikije imijyi, iyo Amategeko yageneraga+ abatambyi n’Abalewi.+ Abaturage b’i Buyuda barishimye cyane kubera ko abatambyi n’Abalewi bakoraga imirimo.
-