-
Gutegeka kwa Kabiri 15:19, 20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 “Amatungo yanyu yose y’ibigabo yavutse mbere, zaba inka, ihene cyangwa intama, mujye muyegurira Yehova Imana yanyu.+ Ntimukagire umurimo uwo ari wo wose mukoresha ibimasa byanyu byavutse mbere, cyangwa ngo mwogoshe ubwoya bw’intama zanyu zavutse mbere. 20 Uko umwaka ushize, mwe n’abo mu ngo zanyu mujye murira ayo matungo imbere ya Yehova Imana yanyu, muyarire ahantu Yehova azatoranya.+
-