-
Gutegeka kwa Kabiri 12:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Ahubwo mwe n’abahungu banyu, abakobwa banyu, abagaragu banyu, abaja banyu n’Abalewi bari mu mujyi wanyu, muzabisangirire imbere ya Yehova Imana yanyu, ni ukuvuga ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya.+ Muzishimire imbere ya Yehova Imana yanyu mu byo mukora byose.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 14:26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Ayo mafaranga muzayagure ikintu umutima wanyu wifuza, yaba inka, intama, ihene, divayi, ibinyobwa bisindisha cyangwa ikindi kintu cyose umutima wanyu ushaka, mubirire aho hantu imbere ya Yehova Imana yanyu mwishimye, muri kumwe n’abo mu ngo zanyu.+
-
-
Zab. 32:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Mwa bakiranutsi mwe, nimwishimire Yehova kandi munezerwe.
Mwa bafite imitima itunganye mwese mwe, nimurangurure ijwi ry’ibyishimo.
-
-
Abafilipi 4:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Buri gihe mujye mwishimira mu Mwami. Nongere mbivuge, nimwishime!+
-