-
Gutegeka kwa Kabiri 12:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Ahubwo muzashake ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya mu gace imiryango yanyu yose izaba ituyemo kugira ngo hitirirwe izina rye kandi ahabe. Aho ni ho muzajya mujya.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 12:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Ntimuzemererwa kurira mu mijyi yanyu icya cumi cy’ibyo mwejeje, icya cumi cya divayi nshya, icya cumi cy’amavuta, amatungo yavutse mbere, yaba ihene, intama cyangwa inka,+ amaturo yose yo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana cyangwa amaturo mutanga ku bushake n’andi maturo mutanga.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 15:19, 20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 “Amatungo yanyu yose y’ibigabo yavutse mbere, zaba inka, ihene cyangwa intama, mujye muyegurira Yehova Imana yanyu.+ Ntimukagire umurimo uwo ari wo wose mukoresha ibimasa byanyu byavutse mbere, cyangwa ngo mwogoshe ubwoya bw’intama zanyu zavutse mbere. 20 Uko umwaka ushize, mwe n’abo mu ngo zanyu mujye murira ayo matungo imbere ya Yehova Imana yanyu, muyarire ahantu Yehova azatoranya.+
-